Abafite abo bashakanye bafunze barasaba kwemererwa kujya baryamana nabo
Kuri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kuri uyu wa kabiri mu kiganiro cyahabereye havuzwe ku gusaba kwa bamwe mu bantu bafite abo bashakanye afungiye ibyaha runaka basaba ko bahabwa uburenganzira bwo gusura aba bashakanye bagatera akabariro bakanabyara kuko icyaha ngo ari gatozi kitakagize ingaruka ku utagikoze. Umuybobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yavuze ko ibyo bavuga byumvikana ariko hakiri urugendo rurerure ngo ibyo basaba byumvwe.
Mu Rwanda, amategeko ntabwo yemerera abafunze kugirana imibonano mpuzabitsina n’abo bashakanye kugeza igihe barangirije ibihano byabo. Aba usanga kenshi babonana bihishe nk’iyo babasuye cyangwa baguze umwanya (nubwo bitemewe) ngo bitunganye bakabikora ikubagahu byo kumarana urukumbuzi.
Umwe mu bagore utifuje gutangazwa amazina afite umugabo ufungiye muri gereza ya Kigali by’igihe kinini, yabwiye Umuseke ko yumva nubwo asura umugabo we ariko akaba atemerewe kuryamana nawe abibona nko kubuzwa uburenganzira bw’ibanze kandi we nta cyaha afite.
Ati “Icyaha ni gatozi, njye nta cyaha mfite ariko kuba umugabo wanjye afunze ntibimubuza kuba ari umugabo wanjye sinumva impamvu bikuraho uburengazira bwanjye bwo kubonana nawe ngo tubyarane binandinde kwandagara mu bishuko by’abandi bagabo no kwifuza.”
Undi nawe ufite umugabo ufunze yavuze ko bibaye ngombwa u Rwanda rwagendera ku mategeko nk’agenda imfungwa mpuzamahanga za Sierra Leone zifungiye mu Rwanda zo zihabwa iminsi runaka abagore bazo bakaza kuzisura bakamarana iminsi babana ahabateganyijwe.
Undi mugabo nawe ufite umugore ufunze avuga ko iki kibazo bakibonamo kubangamira uburenganzira bw’umuntu w’umwere no guhonyora abadafite imbaraga kuko ngo nubwo bwose bitemewe ariko abantu bafite amafaranga bo babasha gushyikirana n’abagore cyangwa abagabo babo iyo bafunze, ndetse ngo bakisanzura. Abadafite ubushobozi bo ngo ntibibakundira niyo bishobotse biba bikomeye cyane.
Medeleine Nirere umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yatangaje ko iki kibazo gikomeye cyane. Gusa avuga ko iyo umuntu akoze icyaha ingaruka zacyo zitagarukira kuri we gusa.
Ati “Icyaha kigira ingaruka no ku miryango y’uwagikoze, ari umugore cyangwa umugabo we ari n’abana be. Ibyo basaba byo kubonana n’abo bashakanye bafunze ntekereza ko ari urundi rugendo kugira ngo byemerwe kuko ntaho amategeko abiteganya. Gusa uko isi igenda itera imbere ngira ngo nabyo bizageraho bigerweho. Ariko ntabwo twavuga ngo uburenganzira bw’abafunze bwahohotewe kuko batabonana n’abo bashakanye.”
Nirere avuga ko kugeza ubu iyo umuntu afunze bivuze icyo nyine ko aba abujijwe ubwo burenganzira runaka.
Ibi ariko ntabihurizaho na bariya bafite abo bashakanye bafunze bavuga ko bo baba bambuwe uburenganzira bwabo kandi nta cyaha bafite.
Ku by’abo muri Sierra Leone bafungiye mu Rwanda bemererwa kubonana n’abagore babo bakamarana ipfa n’urukumbuzi, Nirere we avuga ko buri gihugu kigira amategeko yacyo kandi abo bafungiye mu Rwanda bagengwa n’amategeko yihariye y’iwabo cyangwa mpuzamahanga.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
16 Comments
Ndabona ari hatari kabisa! Noneho bajye babaha n’iminsi yo kujyana abana ku ishuri, gusohokana muri za restaurants n’imiryango yabo, etc!
Genda Rwanda urikoreye!
mana yanjye , ubwo se babahaye abo bashakanye bakamarana ipfa n’urukumbuzi gufungwa byaba bimaze iki? aha niho gufungwa bitandukanira no kudafungwa kuko uba ubujijwe bumwe mu burenganzira maze ibi bikaba byatuma bamwe batinya kwishira mu byaha byatuma bafungwa bakabuzwa ubwo burenganzira
Kalisa Wirenga umupaka uvuga ibindi batasabye basabye gutera akabariro gusa wowe nivba ugatera buri munsi kubera ko udafunze bibuke ubuvugire i bukuru nabo bibagereho ni abantu nkawe
ibyo basaba ntabwo aribyo kuko uburenganzira babubuzwa nibyaha bakoze kubazira ukuri! ni Mana yatubabariye ibyaha ariko ingaruka zabyo nanubu ziradukurikirana urugero iyo umujura agiye kwiba hanyuma bakamuca ukuboko iyo yihannye gusubiraho se ? iyo umuntu asambanye bikamuviramo VIRUSI Itera SIDA arihana ariko SIDA Baragumana niyo mpamvu rero niba barakoze ibyaha bakabafunga numugore cg umugabo izo ngaruka zigomba kubageraho kuko babi bemereye nta gihano baba babahaye bajya bikorera ibyaha uko babonye ngo ntacyo umugore wange cg umugabo wange azaza twishime kandi kiriya basaba mubuzima bwacu nkabantu nicyo cyitunezeza cyane kuruta byose Imana yaremye Inama nabagira ni ukwirinda gukora ibyaha kugirango tutazikururira ingaruka nkizo bavandi ni mwihangane Yesu araza vuba akureho ibya bagabo nabagore ibyo mwijuru ntibizabayo!
Gufungwa c bisonauye iki?
Gufunga nukubuzwa uburenganzira nkubwo nyine ataribyo ntacyo byaba bimaze!!
Niba tugomba kwirinda ubutinganyi ibyo basaba byagombye kwitabwaho neza mu nyungu z’u Rwanda ruzaza.
njye ndumva ubwo burenganzira babubaha
Mutandukanye Gufungwa wakoze icyaha runaka no gutera akabariro, kuko akabariro nigikorwa kingenzi kuba shakanye, ntago kubuza aba byiyemeje baka nabyemererwa na mategeko, kuko nta mategeko abuza abashakanye gutera akabariro.njye numva bakabahaye uburenganzira bwabo.
Nagira inama abo badamu gushaka abapfubuzi naho ubundi gufunga=kwimira imibonano. Uta mufite ampe tel. murangire cg mutize uwange! Aliko azibuke kuntirurira twekuzabipfa!
Gufungwa bivuga ko hari ibintu bimwe mubuzima utemerewe
EX:gutera akabariro,…mujye mubuza abomwashakanye gukora ibyaha bityo bitabavutsa gutera akabariro.
Niba hadashakwa ubutinganyi mu bana b’abanyarwanda bafunzwe, byaba byiza koko umuntu ufunzwe ajya ahabwa umunsi cg iminsi yo kujya iwe agahura n’uwo yashakanye nawe. Ibi byatuma umuryango ikomeza kuba umwe; ufunzwe akarushaho gushaka kuba umuturage nyamuturage akikosora vuba, kandi n’igihugu kigakomeza gutera imbere kuko babyarana, igihugu kigakomeza kuzagira abaturage bazagituramo mu bihe bizaza. Hibukwe kandi ko bamwe cg benshni bafungiwe akamama. Kandi n’ababafunze cg babafungishije bajye bibuka ko nabo bashobora gufungwa, kuko URULIYE ABANDI NTIRUKWIBAGIWE.
Ino nkuru irashekeje, none se nshimye ko babibemereye, bizakorwa bite ? hazubakwa chambres kuri gereza zo kubonaniramo ? umugororwa azahabwa uburenganzira atahe ajye kurongora hanyuma azagaruke, cyangwa hakomeze kubaho systeme yo kubonanira mu duhuru ku gasozi kuko umucungagereza nawe akeneye kiriya gihumbi ahabwa ?
ntabuyobozi bw’umugore ,nirere se aravuga icyaha kigera ku muryango !!!!!!!!!! aza asoma bible , mwihangane muzehe wacu azagikemura naho uyu mugore we ntazi ibyo akora icyapfa nuko yibona salaire, ntacyo yamarira abanyarwanda
Mu burayi kuko bakeneye ko abaturage biyongera batanga week end umugororwa agataha akazagaruka gufungwa ku wa mbere. Muri Afrique nzi igihugu abashakanye byemewe n’amategeko babona n’abo bashakanye. Bisaba ko kuri gereza hubakwa inzu iri hanze ya gereza yo kubonaniramo. Niba ntibeshye ibyo bikorwa muri Swaziland. Muri icyo gihugu gifite abaturage 1.200.000 hari abantu bafunze 3.000 kandi bagaburirwa 3 ku munsi. Umubare w’abasurveillants ngo waba uruta abagororwa. Ikibitera ni ya système ya Bail aho gufungwa utanga ingwate ukazaba uburana. Mu Rwanda rero Kubera ubugome abanyarwanda bigirira basanga umuntu agomba gufungwa kabone niyo yaba arengana. N’ikimenyimenyi mumbwire ni kangahe Kagamé amaze gutanga imbabazi kubagororwa mu myaka 21 amaze ku butegetsi? ariko ntawutanga icyo atagira.
mumaze guhimba sha ntamugayo, abacu baraboze none mwe murashaka guterana amada, nimudabagire sha mwahuye na leta y’ubumwe
@kagabo,wowe uvuga ngo kagame amaze gutanga I mbabazi kangahe TIG Niki? Kuticwa warakoze jenoside urashaka mbazi ziteye gute? Abahekuye u Rwanda barekuwe ntabo uzi? Uwasabye imbabazi akicuza akemera ibyaha utatashye ninde? Freedom mudafite niyihe? Kuba ufungiwe kwica kwiba uwo wishe we ntiyashakaga ako kabariro muvuga? Nibiba bizaba bireba droit commun not criminels.
Comments are closed.