Digiqole ad

Kigali: Abakobwa bakora mu tubari baramagana ababita indaya

 Kigali: Abakobwa bakora mu tubari baramagana ababita indaya

In this Friday, June 14, 2013 photo, waitress Habiba carries cocktails made with the local spirit akpeteshie to clients at The Republic bar in Accra, Ghana. In Ghana, the local alcohol akpeteshie tastes like fire to the uninitiated, burning all the way down the throat to a nervous stomach. But at The Republic in the nation’s capital, it comes garnished with mint and brown sugar for young professionals just getting off work. The drinks here represent part of a new drink movement in Ghana that some hope will spread across West Africa, taking traditional liquors and bringing them out of the countryside and into capital nightclubs. (AP Photo/Christian Thompson)

Abakobwa bakora mu tubari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali barinubira ko hari ababita indaya babikuye ku kazi bakora nyamara, ariko bo bakavuga ko ntaho gahuriye n’uburaya bitirirwa bagasaba Leta kugira icyo ikora ku bantu babitirira icyo batari cyo.

Ubu mu mirimo abakobwa n'abahungu biga ijyanye n'ubumenyingiro harimo no gukora muri Hetel no mu kabari no gufata neza abakiliya (UM-- USEKE)
Ubu mu mirimo abakobwa n’abahungu biga ijyanye n’ubumenyingiro harimo no gukora muri Hetel no mu kabari no gufata neza abakiliya (UM– USEKE)

Ninah w’imyaka 21 ni umwe mubakobwa bakora akazi ko mu kabari mu mugi wa Kigali aganira n’umuseke yavuze ko we kimwe na bagenzi be bakora akazi kamwe bahangayikishijwe n’abakomeje kubita indaya bashingiye gusa ku kuba bakora akazi ko mu kabari.

Ninah, umwe mu bakobwa bakora mu kabari avuga ko bibabaje kuba hari abantu babita indaya kandi ngo bakora akazi ko kwakira neza abantu nk’uko na Leta ibikangurira Abanyarwanda.

Yagize ati “Ibaze nawe kuba waratanze amafaranga yawe ugafata umwanya wo kwiga ikintu warangiza washaka akazi kajyanye n’ibyo wize ukumva barakwita indaya nyamara na Leta ntigire icyo ibikoraho.”

Uyu mukobwa avuga ko nubwo benshi mu bakora akazi ko mu kabari atari byo bize,  ariko ngo si bose kuko hari n’ababyigiye.

Cynthia, na we ni  umukobwa ukora mu kabari yabwiye Umuseke ko ikintu cyo kwitwa indaya bitewe n’akazi kabo kibabaza cyane .

Cynthia yagize ati “Iyaba Leta yumvaga agahinda duterwa no kuba bamwe twahaye serivise nziza, akenshi bagenda batwita ayo mazina y’urukoza soni yakagize icyo idufasha.”

Uyu mukobwa avuga ko atahakana ko hari bagenzi be bakora mu kabari bakaba bagira imyitwarire idahwitse ariko ngo ntibikwiye kubitirirwa bose.

Kimwe n’abandi bakobwa bakora mu kabari Umuseke wavuganye na bo, Cynthia na Ninah basaba Leta kubafasha kwamagana no guhana ababasebya n’ababasebereza akazi kuko ngo bitabaye ibyo ejo habo haba habi ndetse bikabaviramo kutazabona abagabo.

Bavuga ko umukobwa ugiye gukora mu kabari ataba agiye kuba indaya kandi ko kuba bakira abantu babasekera banabaganiriza bitakabaye impamvu kuko ngo biri mu bituma serivise batanga iba nziza.

Umwe mu bagabo bajya mu tubari dutandukanye mu Mujyi wa Kigali utashatse ko amazina ye agaragazwa, yabwiye Umuseke ko kwita aba bakobwa indaya ari ukubaharabika no gusebya akazi bakora.

Avuga we abona akenshi babita gutso kubera uburyo baba babakiriye neza, babasekera akenshi bakavuga amagambo asekeje.

Uyu mugabo yagize ati “Njyewe mbona aba bana b’abakobwa bakora mu tubari ari intwari kandi barwana intambara itoroshye yo kwakira abantu baba batandukanye, cyane cyane abasore n’abagobo baba bafite imico yabo. Usanga babengukwa na buri wese cyangwa usinze agatangira kubashoka (kububahuka).”

Akomeza avuga ko aho kugaya aba bakobwa ngo hakwiye isengesho kuko bakora akazi katoroshye. Avuga ko bamwe bashobora kugwa mu bishuko by’ubusambanyi kuko ngo abantu ntibahuza imbaraga zo kunesha ibigeragezo.

Jacqueline Kamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) yabwiye Umuseke ko iki kibazo ari ubwambere bacyumvise kandi ko bibaye ari byo bigomba gushyirwamo imbaraga mu kubirwanya.

Yagize ati “Kwita umuntu indaya kuko akora akazi ko mu kabari gusa, ni imvugo mbi igomba gucika ariko nta n’uwo bigomba gutera ipfunwe ngo yumve ngo byacitse. Muri iki gihe umwuga ni ugutunga, ukaguhesha amafaranga, kuko hari n’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) yigisha akanahugura abantu ku mirimo itandukanye ijyanye n’ibyo bakora.”

Yakomeje avuga ko kumva ngo umuntu bamutesheje agaciro kuko akora mu kabari Atari ibyo gushyigikirwa.

Yagize ati “Mu nshingano dufite zikomeye harimo gukora ubuvugizi ku bibazo abagore bafite ibi nabyo biri mu buvugizi tugomba gukora kuko biri mu bitesha agaciro umurimo ndetse ikibabaje kuruta ni ugutesha agaciro ubikora.”

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Indaya ni abo bagabo basebya abantu batabazi

  • rwose reka njye mbabwire uwigize agatebo ayora ivu kubera ko abakobwa bakora mutubari boroha gutereta naho ubundi nizo babyanga babyemera nkanjye abo naterese bakemera bakora mutubari barenga 20 kdi bose narabariye wambwira gute ko atari zo nibagende ariko byose biterwa nuko bahembwa udufranga duke kdi bamara umwanya munini mukazi

  • None se Theo, ari wowe, ari nabo bakobwa ukwiye kwitwa infsya ni inde?

    • Theo ni we yo ! 20 bose?! Eh, eh ! Genda uragakora pe ! Ariko garukira aho utazarohama.

  • Wowe wiyise Nizeyimana uri Indaya irenze izo zose ,umuntu atereta gute abantu barenga 20 batandukanye Atari iyo twavuze haruguru?umva ari abatereterwa mukazi bakemera ari nabateretera mukazi mwese muri Imbaha.Gusa ngo aba umwe agatucyisha Bose ntago abakobwa bakora mutubari bose ari banyirabuntu.

  • @Ngabo Be, umbaye kure kabisa mba nkukoze muntoki peeeeee akira bitanu by’amadolari!!! uramumbwiriye kereka niba yarapfuye amatwi!wa mugani se niba uziko bahembwa make ukagerekaho kubashukisha frws kd ukaba umaze kubikorera abarenze abo uvuze ahubwo urumva utari indaya butwi???!!!

  • ahubwo abakobwa bakora mutubari sindaya gusa ni nabajuru, nta mubyeyi muzima wakwemera kumwana we akora mukabari nuwo badasambanije birirwa bamukora kumubiri ukobashatse.niba atari uburaya kuki nta kabari gakoresha abahungu muri service. uzatereta umukobwa womukabari akamwima cg akamuha ntamafranga amuhaye azantere ibuye

  • ariko mwese ibitekerezo byanyu biteye amatsiko kweli! umwe ngo yaryamanye na 20, undi ngo bahembwa make, undi nawe agasebya ababyeyi, ubu c mwese mbagenze nte? gusa reka mbibwirire umurozi amenya undi, inyoni z’ubwoko bumwe zitaha mucyari kimwe, indaya imenya indi. iyo umuntu yihanukira akita undi indaya we aba ari butwi!! erega nabo bakubaka nibere kubatesha agaciro kuko ntabwo ari bose babikora. none c abakobwa baryamana n’abagabo benshi cg abagabo babikora badakora mu kabari bitwa bande? gusebanya ni bibi!!

    • nI UKO NI UKO SHA!

      Utanze igitekerezo cyiza

  • Uburaya ni ukwigurisha kuwo udashaka kuko aguhaye amafaranga. Uburaya si ugukora mu kabari, kuko gukora mu kabari ni akazi gatuma wigira ukibeshaho udasabirije. Indaya ni abo bagabo babashukisha udufaranga, babumvisha ko bahembwa make! Ushobora guhembwa make ukabaho neza kurusha uhembwa menshi. Ibintu byose no organization. Bana b’abakobwa ni mwihagarareho, mubwire izo ndaya z’abagabo muti OYA sinigurisha!!!

  • ARIKO WA MUGANI KUKI MU TUBARI HAKUNZE GUKORAMO ABAKOBWA BAMBARA IMYENDA IBAGARAGAZA (MIGUFI, IBONERANA, IBAFASHE,…)???????

  • SHA SINKUBESHYA PE SINZI NIBA NAVUGAKO ARIZO CG ATARIZO GUSA BAROROHA MUGUTERETA PE APFA KUBONA YA G– USERVINZE AMACUPA 2AKIBWIRAKO UGIFITE NANDI USIGARANYE MUMUFUKO IYO UMUKOZEHO NGO NGWINO AZA YIRUKA GUSA NJYE SINABABESHYA MAZE KURONGORA ABARENGA 34 BAKORA MUTUBARI

  • Nizo wowe urenze Indaya uri icyo utazi nanjye ntazi nabandi batazi!Muri Macy’s uri icyiburazina

  • Ahubwo inzoga zabagize imbata, ibitsina byanyu biri mu muhanda mureke kwitwaza abara akazi bahemberwa kabatunze. Gukora mu kabari, kwambara bigufi byose ninurwitwazo. Mbe abo bagabo nta bwenge bagira icyabo ni ukuryamana n’abo babonye bose. Muri abaswa.

  • Akazi ariko kose kagomba kwubaha icyangombwa nuko kagutunze ntimucyivange mubima bwumuntu mumwita amazina nkayo ngwindaya ahubwo leta ifasha iteze imbere utuzi nkutwo

  • Ariko noneho ndumiwe; abagabo barivuga imyato kuko barongoye benshi batazi nicyo bakuyemo!!! icyo kibazo cya bashiki bacu kirakomeye kandi giteye impungenge kuko nanjye ibyo mbona sinabita shyashya! ariko nanone nibo batuma utubari n’amahoteri biryoshya inzoga.
    Inama ntanga ni uko bagerageza kujya bakora akazi kabo kandi neza bakemera udufaranga duke bahembwa bakirinda ababashuka.
    Ariko kubita indaya sibyo kuko n’abadakora mu tubali n’amahoteli BABIKORA. Ndagaya rero abo bagabo batuma badakora akazi kabo neza.

    IKIBAZO CY’AMATSIKO: ubaye ufite akabari wakoreshamo abantu bameze bate: ABAHUNGU CYANGWA ABAKOBWA???

  • Ndagaya cyane abita aba bari indaya.Mwibuke ko ikosa cyangwa icyaha ari gatozi.Tujye twirinda gushyira ibintu byose mu gatebo kamwe.Ubu se uwo muhehesi nashuka n’abanyeshuri runaka bakemera tuzongera tuvuge ngo abakobwa bose b’abanyeshuri n’indaya.Kandi ayo mafaranga uwo bazina yita udufaranga,amenyeko hari abayabuze.Rero ni akazi.

  • Mugarukire Uwiteka mwese, bitabaye ibyo guhuza ibitsina n’abo mubonye Bose birabakoraho, ubikora ugirango ijisho ry’Imana ntirikureba uzabona ishyano Ku munsi w’urubanza.

    Ntugasambane.

Comments are closed.

en_USEnglish