Digiqole ad

Urukiko rwategetse ko Mbarushimana yunganirwa n’Abavoka yanze

 Urukiko rwategetse ko Mbarushimana yunganirwa n’Abavoka yanze

Emmanuel Mbarushimana mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Photo/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyemo Mbarushimana Emmanuel ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu; kuri uyu wa 21 Nyakanga Urukiko rwategetse ko uregwa yunganirwa n’Abavoka yanze kuko bagenwe hakurikijwe amategeko. Uregwa we yahise asaba ko aba bunganizi bataahabwa dosiye ikuboyemo ikirego cye.

Emmanuel Mbarushimana mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Photo/T.Ntezirizaza/UM-- USEKE
Emmanuel Mbarushimana mu iburanisha ryo mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.Photo/T.Ntezirizaza/UM– USEKE

Uyu mugabo woherejwe n’igihugu cya Denmark umwaka ushize, ubu utaratangira kuburanishwa mu mizi ku byaha akurikiranyweho birimo gucura, kunoza no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi yabanje gusomerwa icyemezo ku nzitizi yatanze mu iburanisha riheruka aho yavugaga ko yavukijwe uburenganzira bwo guhitamo abagomba kumwunganira.

Nyuma yo kugaragaza ishusho y’ibyagiye bitangazwa n’impande zombi (uregwa, Ubushinjacyaha n’Abavoka); Umucamanza yavuze ko Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe bagenwe kunganira uregwa hubahirijwe ibigenwa n’itegeko.

Ingingo ya 14 mu mategeko agena imiburanishirize y’imanza zimuriwe mu Rwanda igena ko iregwa iryo ariryo ryose uregwa aba afite uburenganzira bwo kwihitiramo Avoka, ariko yaba adafite ubushobozi bwo kumwiyishyurira akamugenerwa.

Ibi ni nabyo Umucamanza yahereyeho yemeza ko kuba uregwa (Mbarushimana)  yaragenewe aba bavoka (Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe) nta tegeko ryishwe kuko abo yari yihitiyemo bari bamaze kunaniranywa na Minisiteri y’Ubutabera ku bijyanye n’igihembo.

Kutanyurwa n’iki cyemezo byatumye uregwa ahita abwira Urukiko ko akijuririye ndetse ko yifuza kuzongera kuburanishwa nyuma yo kuburana ubu bujurire mu rukiko rw’Ikirenga.

 

Uregwa yanze kuvuga kuko atunganiwe yanga ko n’Ubushinjacayaha buvuga

Umucamanza asabye Ubushinjacyaha kugira icyo buvuga ku byari bimaze kuvugwa; Mbarushimana yahise asaba Urukiko kudaha ijambo Ubushinjacyaha. Ati “ naba ngiye kuburana kandi ntunganiwe.”

Nyuma yo kugaragaza ko ibyo bimaze gufatwaho icyemezo ko uregwa afatwa nk’uwunganiwe kuva hakimara kugaragazwa ko abavoka bagenwe hubahirijwe amategeko; Umushinjacyaha Mutangana Jean Bosco yahise asaba Urukiko kudaha agaciro ubusabe bw’uregwa bwo gusubika Urubanza.

Ati “…imanza zibanziriza izindi ku nzitizi ntizihagarika urubanza, kuba ajuririye iki cyemezo ntibibuza urubanza gukomeza.”

Abajijwe icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushunjacyaha; Mbarushimana yagize “ ntacyo navuga kuko ntunganiwe.”

Nyuma yo kwiherera ngo rusuzume ubusabe bwo gusubika urubanza bwa bwatanzwe n’uregwa (Mbarushima); abacamanza bagarutse mu cyumba cy’Iburanisha babwira impande zombi ingingo ya 180 mu mategeko arebana n’imiburanishirize y’imanza z’Inshinjabyaha yari yagendeweho n’uregwa asaba isubikwa ry’urubanza itarebana n’ubu busabe.

Umucamanza yavuze ko iyi ngingo iteganya ibirebana n’isubika ry’imanza zaciwe burundu aho kuba imanza zibanziriza izindi nk’uru rw’ubujurire bwa Mbarushimana, bityo ategeka ko urubanza rukomeza, icyemezo nacyo cyahise kijuririrwa n’uregwa.

Ubushinjacyaha bubajijwe iminsi bwumva bwazasomera urukiko ikirego, bwavuze ko buzakoresha iminsi itanu, umunsi wa mbere bukazawukoresha bugaragaza imiterere y’ikirego n’ahakorewe ibyaha uregwa akurikiranyweho.

Nubwo uregwa atabemera nk’abagomba kuzamwunganira ndetse agasaba ko batahabwa dosiye y’ikirego cye; Me Bizimana Shoshi Jean Claude na Twagirayezu Christophe babwiye Urukiko ko bibagoye kuba batangaza ingengabihe yo gutegura dosiye kuko bisaba kubikorana n’uregwa bityo basaba igihe cyo kuzabanza kubiganiraho bombi.

Iburanisha ryimuriwe ku itariki ya 09 Nzeri; Abavoka berekana icyavuye mu biganiro bagiranye.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nubwo azapfira mabuso mumukorere ibyo ashaka

  • ariko se abo bavoka ubwo baracyashaka iki muri urwo rubanza niba atari ibyo baba bapanze na ministere nurugaga rwabavoka basangira amafaranga bazishyurwa, keretse niba babanza gukoresha ipiganwa ryuzunganira runaka njye mbona abo bacamanza bakabya cyane.
    niba koko hari ibimenyesto bibahama bifatika mubarekere ubwo burenganzira bwa abavoka bahisemo bo mu rwanda mu bereke le montant maximum avocat adashobora kurenza ubundi urubanza rugende neza.

    kuko iyo umuntu ahora asoma imigendekere yiburanishwa mu binyamakaru agenda asobanukirwa ko byabaye ahubwo business ku bantu bamwe aho kuba ubutabera akenshi bigatuma umucamanza amera nkaho ari incompetent kubera gusobanura ibitumvikana kandi ubusanzwe azi ubwenge

  • @ IDEA

    None se ko bakubwira ko abo yashakaga banze amafranga Leta yari yiteguye kubaha, kandi uyu uregwa akaba atariwe uzishyura, wumva Leta yakwemera amafranga ikayatera inyoni ngo ikunde inezeze uregwa? Kuki se ahubwo abo bunganizi ba mbere bataba baravuganye na’uregwa ngo bibe Leta? Kuki umuntu uvuga ko atishoboye yigira bajeyi mu guhitamo abunganizi mu gihe wenda bifuza ibya mirenge? Urukiko nirukurikize amategeko ntirurenganye uregwa ariko batitaye ku myitwarire ye Isa n’igamije kunaniza urubanza ku mpamvu zitarasobanuka.

Comments are closed.

en_USEnglish