Hon Bamporiki afite icyizere ko Kagame atazanga ibyo Abaturage bamusaba
Mu gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye n’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kuri uyu wa 21 mu murenge wa Kimihurura abaturage basabye intumwa za rubanda ko bashyigikiye 100% ko ingingo ya 101 ihinduka Paul Kagame akazongera kwiyamamaza, gusa hari abagaragaje impungenge ko ashobora kuzabyanga, ariko Hon Bamporiki Edouard yabijeje ko Perezida Kagame atazanga ibyo abaturage bamusaba.
Nyuma yo gusobanurirwa icyo itegeko nshinga risobanura n’icyo rimariye Abanyarwanda ko ariryo rigena imibereho n’imiyoborere yabo nk’uko itsinda ry’abadepite batatu barigarutseho, abaturage bahawe ijambo kugira ngo batange ibitekerezo ku ngingo ya 101 iha Perezida wa Repubulika ububasha bwo kwiyamamariza manda zirenze ebyiri.
Umuturage witwa Kanjangwe Celestin yahise avuga ko ibyo aba badepite bari gukora ari nka mwarimu uha abanyeshuri ibizamini kandi azi ibisubizo byabyo.
Kanjangwe yagereranyije Kagame nka Yesu kuko ngo yabakuye mu byago bya Jenoside ubwo baribaratakaje icyizere cy’ubuzima maze akabubasubiza.
Yagize ati: “Kagame ntacyo atakoreye Abanyarwanda kandi buri wese arabyemera. Kuki muri kwirirwa mugora Abanyarwanda kandi namwe muzi ko bamushaka.”
Uyu mugabo yahise asaba abadepite ko iki gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’Abaturage cyasorezwa muri uyu murenge kuko ngo nta Munyarwanda udashaka ko Kagame akomeza kuyobora bitewe n’ibyo yakoze.
Mukarubega Jeanne w’imyaka 61 avuga ko yabaye inkumi kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Kagame. Asobanura kandi ko ibyo Perezida yakoze ari nk’ibivugwa muri Bibiliya ngo uzagukubita urushyi uzatege undi musaya, ibi ngo ni zo mbabazi Kagame yahaye abishe Abatutsi muri Jenoside.
Yagize ati: “Gufata ingabo zishe abantu ukazivanga n’izabatabaye ubwo murumva hari aho bitaniye no gutega undi musaya bagakubitamo se?.”
Mukarubega yasabye ko mu gihe cyo gutora bagomba gutorera ku mirongo ku buryo hagira nk’umuntu uhagararira Kagame abandi bakamujya inyuma kugira ngo bigaragarire buri wese ko bamushaka.
Abafashe ijambo bose uretse gushima ibyo Perezida Kagame amaze kubagezaho no kuba bashyigikiye ko ingingo ya 101 yahinduka nta muntu wagaragaje igitekerezo gitandukanye n’iby’abandi.
Gusa hari abafite impungenge z’uko Perezida Kagame ashobora kuzanga kongera kwiyamamaza, bakibaza uburyo byagenda.
Bamporiki Edouard wari mu itsinda ry’abadepite yavuze ko bizeye ko Kagame adashobora kwanga kubahiriza icyifuzo cy’abaturage kuko ngo ntacyo ajya abima kandi agifite.
Yongeyeho ko badashobora guhagarikira muri uyu murenge nk’uko abaturage babibasabye kuko ngo itegeko rigena uburyo kamparamaka ikorwamo.
Kuri aba baturage intero yari imwe bavuga ko perezida ntacyo atakoze bategereje mu bandi birirwa bavuga ko baziyamamaza kandi ngo ikipe itsinda nta mpamvu yo kuyihindura.
Ku mubare wa manda zahabwa umukuru w’igihugu, bamwe bavugaga ko mu gihe Kagame akiriho yazakomeza kujya ayobora imyaka irindwi akongera agatorwa mu gihe abaturage bazaba bakimukeneye.
Amenshi mu majwi ni ayagira ati: “Twifuza ko twamutora kugeza igihe azavugira ko ananiwe.”
Mutimurwa Zeno wari uyoboye itsinda ry’intumwa za rubanda yavuze ko ibiteketezo bahawe bazabishingiraho mu gutora nk’inteko ko itegeko nshinga rivugururwa.
Iki gikorwa cyo kumva ibitekerezo by’abaturage cyatangiye tariki ya 20 Nyakanga, kizarangira tariki ya 11 Kanama uyu mwaka.
Amafoto/NTEZIRIZAZA/UM– USEKE
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
30 Comments
Ariko rero turetse guhuzagurika ibi byose ntawutabizi kandi amahanga yose nayo arabibona.aha rero turarushywa nubusa.Gutanga imihoho muri 2017.Abazabirengaho ibizakurikraho bazabyirengere.
Mutimurwa Zeno ni we wari ukuriye itsinda ry’Intumwa za Rubanda, ese yatorewe he? izo ntumwa nizihe? akomoka he? afite imyaka ingahe? Mujye muduha amakuru arambuye.Ibi bintu nukubyitwaramo neza kuko na leta ya Habyarimana imaze kugwa hasi abantu baraje bikorera ibyo bashatse ariko byose birabazwa Habyarimana wishwe mbere yabandi.Tujye twitonda kuko amateka atababarira uwakoze ikosa.Urugero, Mugesera arazira ijambo yavugiye ku Kabaya kuva 1992 ntabwo yabaga mu Rwanda.
Habyarimana yishwe mbere y’abandi ba nde? mbere y’abatutsi bo muri Ngororero? y’Abagogwe? y’abatutsi mu Bugesera? y’Abahima mu Mutara? mbere ya Mayuya? Wowe wiyita KIMENYI iyi mvugo yawe na yo irica, itonde rero! Ikindi wagiye hors sujet Inkuru nyamukuru y’iyi article ni iyo kuvugurura ingingo y’101 y’Itegekonshinga, ibya Mutimura n’amavu n’amavuko ye urumva yamarira iki abasomyi? Ibya Mugesera bije bite? Ese kuba atarabaga mu Rwanda kuva 1992 bivuze ko ijambo yavugiye muri meeting yo ku Kabaya rikurwaho ubugome buryuzuyemo? Yewe Kagame yari akwiriye gukomeza kutuyobora wenda ba Kimenyi bananiwe guhindura imyumvire bazageraho bakumvishwa (uretse ko nshidikanya ko n’uwagira ate!!!!)
@kimenyi ushatse kuvuga iki? Urarushywa nubusa ariko tu .
hahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahahaha ahwi!
Jye hari icyo nibariza ! Nyakubahwa Paul Kagame yakoreye abanyarwanda ibintu by,indashikirwa rwose kandi ngira ngo ibi mbihuriyeho na benshi cyane. Hari benshi bifuza ko yakomeza akayobora agasoza ikivi yatangiye.Ariko se buriya ntikwaba ari ukwikunda kw,abanyarwanda kuko yari akwiye kuruhuka kuko yarakoze akabona umwanya wo kubana n,umujryango we, cg se iyi yose akaba hari icyo yayimaririra kandi kirahari. Byongeye kandi Ibyo yakoze hano ku isi ( Rwanda ) ni byinshi kandi byiza mbona yari akwiye umwanya agashaka n,uko yakorera ijuru kuko ararikeneye. mbona yanaba Pastor cg Bishop international mwiza ku buryo yakiza imitima ya benshi. Ubu se tumwiharire ? Ni mu rwego rwo gutanga ibitekerezo . Murakoze.
Ndibaza! Ese kuki tubona ibitekereze byinci binyuranye nibyo abanyamakuru baba bavuga hano muri “comments” ariko byo tudakunze kubyumva abantu babivuga kumugaragaro? Ese abantu batinya kubivuga cg?
tuvuge dupfe cy dufungwe ubu harabantu twabuze ivugiro kubera fpr kereka he avuye muri fpr nibwo namwifuza
Aliko nyine ubwo Kagame yanze gukomeza kwiyamamaza, ahubwo we agashaka kwubahiliza iliya ngingo ya 101 y’itegeko nshinga uko ryali ryarashyizweho kuva kera kandi uwo Kagame yali yararahiliye kwubahiliza, baliya badepite na ba senateri babigenza bate? Ese buliya ba depite cg ba Senateri baliho ubu ntibakwiyahura?
Kagame adukize agatsiko ka ba Binagwaho n’undi ntavuze … atari ibyo 2017 atange imihoho. Ni ikibazo gikomeye.
Njyewe hari ikintu cyanyobeye peeee. Ko mbona kuri za websites abantu bandika ko badashyigikiye ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga itahinduka ari benshi, ariko wareba abaturage ibyo babwira ziriya Ntumwa za rubanda zatangiye kubasura mu mirenge ugasanga hafi ya bose bemera ko ingingo ya 101 ihinduka, ubwo ibyo birasobanura iki? Abandika kuri za websites se nibo baba babeshya, cyangwa abaturage bavugira mu ruhame nibo baba babeshya?
Bwaba ari uburyarya se? Bivuze se ko abanyarwanda batinya kuvugira mu ruhame ikibari ku mutima? Byaba se biterwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze bahatira abaturage kuvuga biriya bavuga. Ibyo aribyo byose, kaba ari akaga gakomeye kuri kino gihugu niba abanyarwanda benshi batavuga ibyo batekereza.
Ibaze rwose uribajije ariko igisubizo ntigikomeye. Ngira ngo uko ubona bariya bantu bakeye, bishimye kandi bavuga nta gihunga buri wese yivugira ibyo ashima Nyakubahwa Perezida Kagame birakwereka ko ntawabibasabye nta n’uwabibahatiye. Kuba ku mbuga nkoranyambaga hari abandika ibinyuranye ntibaboneke muri ziriya nama jye mbona icya mbere:1) Bashobora kuba batari mu gihugu kuko zikora ku isi hose. 2) Ni bake batishimiye ko ibyo iyi Leta yashingiyeho iyobora abaturage bitabanyuze kuko nta nyungu bwite babibonamo aho baba bari hose ku isi. 3) Ubwinshi bwabo nubwo butagaragara ariko n’umwe ashobora gushyira ku mbuga nkoranyambaga ibyo anenga byinshi kandi ari umwe kuko ushobora kwiyita izina ushaka ugatanga adress ushaka bikemera. Ubutumwa bushobora kuba 100-1000 ndetse no kurenga kandi ari umuntu umwe ubutanze.3) Abafite uko babona guhindura itegeko batabyemera bari mu Rwanda kuko bigaya ubuke no kutagira ibisobanuro bifatika nabo bahitamo kutajya guta umwanya wabo kuko babona rubanda icyo bifuza bagahitamo kujya mu twabo cyane ko ntawe ubahatira kujyayo.
Zero kbisa! Abanyarwanda Niko tumeze turi ba mpemuke ndamuke. Iyo urebye abagore bose bagiye kumva ibintu byitegeko nshinga ko barihinduye bose bambaye imikenyero isa bose bareba nkabatazi icyabanjyanye niterwa Niki? Hari abantu babahatira bakabagurira imikenyero! Hanyuma kubera ko ukuri uko byagenda kose kumenyekana ugasanga nkuwo uba wabaguriye imikenyero yibagiwe kugura idasa. Kagame yakoze ibyo yagombaga gukora. Intumwa zarubanda ziturira imisoro zikatubeshyera kubera inyungu zabo nabo tuzabibaza
Ariko, buriya ndabona abo badepite ahubwo barigusesagura amafaranga y’igihugu ngo barajya kubaza abaturage ibyo batekereza, ese kuki igihe batoraga itegeko ryemerera gukuramo inda batahaye abaturage urubaga rwo kugira icyo bavuga? mungingo yaryo ya 165, (&1.2.3.4.5.6.)! Kuki bariguseseagura amafaranga make dufite bafata za mission ngo bagiye kubaza abaturage, ese ntibazi icyo itegeko rigena, mandat n’ebyiri! Kandi yarazirangije, gushaka kugira Perezida wacu igitangaza, ntabwo ari urukundo mumufitiye, kuko n’ubundi ejo bundi nimutumvikana nawe nimwe muzaba abambere kumushyira kukarubanda! Murebe liste y’abadepite bahunze igihugu kandi bose bagenda bavuga ko ari Kagame watumye bahunga, abandi banyapolitike batandukanye birirwa bashyushya imitwe yabanyarwanda kubusa no kubera inda nini zabo! so kubwanjye, ndumva perezida wacu yakurikiza icyo itegeko rigena, akirinda, abo banya mitwe, bishakira amaronko! Kubahiriza icyo amategeko ateganya nibyo bizamugira umuntu ukomeye, mu mateka y’u Rwanda ndetse nay’Afrika! Ndamukunda, yakoze byinshi byiza, inyiturano si ukumwifuriza gukomeza kwikorera uwo muruho! Hari abanti bashoboye, yego nta muntu ungana n’undi kuko buri wese abafite umwihariko we, ariko ibitekerezo bitandukanye nibyo byubaka! Murakoze!
twabaye ahantu habi habi kdi habi,ndavuga muri genocide yakorewe abatutsi,ibi mbivugiye abantu bamwe nsigaye mbina bashaka gukangana kuri uru rubuga cg nizindi mbuga ngo tuzabona,ndabamenyesha ko ijambo never again turivuga turikomeje,kdi tirihagazeho,amaraso yabavandimwe;inshuti zacu,ababyeyi bacu yatwongereye ingufu zidasanzwe.
Nge ndashima akazi keza gakomeye Kagame yakoze ariko icyari gikwiriye nuko yasoza ikivi cye yatangiye hagatorwa undi akaguma atanga inama kuko baca umugani ngo utinda murushya ugasobanya wasanga abo babyifuza bazafata iya mbere mukumutera amabuye
Simoni rwose igitekerezo cyawe kigarukira ku muntu, ariko ku gihugu hagomba ibitekerezo bihuriweho na benshi. Shaka abo mwahuza mugwire ariko nibataboneka burya imfura ni iyemera ko abantu bareba , bakumva, bakamenya ndetse bagakora bitandukanye. Muri Demokarasi, abaturage nibo bafite ijambo rya nyuma kandi bishingiye ku mubare w’ababibona kimwe. Kereka habayeho kuba hari abahezwa. Icyo kibayeho byo nta demokarasi yaba ihari. Naho Itegeko Nshinga, riri hejuru y’umuturage ariko ntiriri hejuru y’abaturage.
HE yakoreye neza cyane abanyarwanda utabyemera yaba ari indashima. Amahanga nayo yabimuhereye ibikombe. Mwibuke aho yatumiwe muri za Iniversite zikomeye zikamuha diplome y’icyubahiro. Niyubahe Itegeko Nshinga naho iriya ngingo ya 101 yahinduka bashaka kumwongerera manda we ntazabyemere maze ngo urebe ishema azaba aheshesheje umuryango we bwite n’u Rwanda rwose mu mateka. Amaherezo yazatorerwa no kuyobora Umuryango w’Abibumbye kandi mu myaka itaha akazagaruka akongera akatuyobora. Abamusaba kongera kwiyamamaza baramwicira CV ye ntazabyemere baramushuka. Imana izabimufashemo ntazatatire icyo gihango cyo kubahiriza Itegeko Nshinga nkuko yabirahiye. Mugire amahoro
Rwose HE Paul Kagame niba mubona umwanya wo gusoma ibi byose nimubareke bahindure iyo ngingo ya 101 hato batavuga ngo mwasuzuguye Ababatoye. Ariko namwe muzongere mwerekane ko muri Intore koko irusha izindi zose intambwe maze ntimuziyamamaze. Muzaba mwerekanye ko muri INDASHYIKIRWA. Na Loni muzayiyobora ndetse na African Union. Erega na EALA nayo mwayiyobora kandi n’u Rwanda mukazongera mukaruyobora mwemye. Ntimuzemere ko babasiga icyasha cyuko mwishe Itegeko Nshinga mwari mwararahiriye kuzubahiriza. Imana ibahe izo mbaraga mwome amatwi ababshuka gukosa mubireba. Mugire amahoro.
Mbese ubu Bagabo kuki wumva ko ari wowe munyakuri? Icya mbere nuko ntabwo yakwica itegeko nshinga kuko itegeko nshinga ni icyanditsemo. Uko ryanditse ubu kurivugurura byemerwa naryo bikozwe ntawaba aryishe. Ikindi iryo tegeko ni irya rubanda ni nayo irifiteho ububasha. Nyuma y’ububasha bw’abaturage, kwiyamamaza ntabwo byaba ari ukuryica. Wajya izindi nama ariko iyo ugiye yo ntishingiye ku kuri.
Harya ngo Bamporiki ni intumwa ya rubanda? rubanda ruhe se ra?
Ndasaba HE Kagame kutazubahiriza ibyo Bamporiki amusaba!!!!
Kamali, nawe urasabye ariko usabye mu kinyabupfura gike? None se Bampoliki ntiyarahiriye imbere y’uwo usaba ko atamwumva kandi we amwemera nk’intumwa ya Rubanda? Ikindi icyo bampoliki agaragaza ni icyizere afitiye Perezida kandi ibyo nta kosa ririmo. Twese turasaba ariko iyo dusabye ibitandukanye, utanga niwe umenya icyo aha buri wese. Gusa ntuzabe nka wawundi ngo umusabyi azira undi.
Ivugire wivugira abandi. Naho bamboriki ugereranya HE na KINDI wari umugaragu w’umwami NSORO we nibavugirije gusa ari kwihahira kdi turabamyereye ijobundi niwe uzaba uvuga uko yabaga yategetswe kuvuga ibi or buriya bundi bufiti avuga.
Imana ishobora byose abe ariyo izayobora Muzehe wacu imwereke igikwiye( icyo azakora) . Uwiteka amwiteho cyane .
Erega kagame ntamuntu ukunda urwanda nabanyarwanda utamusaba gukomeza kutuyobora. kuko jyewe mbona ari impano yabanyarwanda imana yaduhaye. Abo mubona bandika hano batamushaka nabanzi burwanda. wanasanga ari numuntu umwe ukoresha e-mail nyinshi gusa ngo ayobye abantu. Ariko bavuga batavuga kagame afite impano yo kuyobora.
Kajangwe afite ukuri, ati nimuhagarikire aha twese turamushaka !!!! Mubyukuri nukugira ati muradutorutira kubera iki? Twabishaka tutabishaka azagumya aduhonyore……
genda Kagame urakunzwe pe! aha niho hagaragararira ko ibyo wakoreye abanyarwanda babizirikana, tuzagutora ahubwo badutindiye
Ntawaduhatiye kujya mu nteko nk’Abagore bari bambaye imikenyero isa ahubwo twashatse kujyenda dukeye twerekana ko twahaye agaciro igikorwa twari tujyiye mo.ikindi duha agaciro ibyo H.s Paul Kagame yatugejejeho ninayo mpanvu
Dusaba ko ingingo ya 101 yahindurwa kugirango twongere dutore Paul Kagame kuko turamushima,turamukunda.ufite aho Mutimura Zeno yakorewe yatorewe mu Karere ka Gasabo,yatoranywe na Bamporiki Édouard na Murumunawabo cecile nuko yinjiye mu nteko.H.s Kagame paul Oyeeeeerr
Itegekonshinga rwose badufashije ryahinduka, Bityo H.E Agakomeza akemererwa kuzatorwa, Oye KAGAME wacu.
Ariko Bamporiki yabaye ate? Ibya President abizanye ate? Abikuye he? Kandi uyu muhungu arahubuka. Ko bamutumye kumva ibitekerezo by’abaturage, abemera ko Constitution ihinduka n’abatabyemera buri wese agatanga impamvu ashingiraho, ni nde wamusabye kuvuga icyo atekereza. Uyu kabisa aba akwiye kuyobora umudugudu.
Comments are closed.