Digiqole ad

Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ngo ntibuvugwa uko buri

 Uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ngo ntibuvugwa uko buri

Mme Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yatangajrije abanyamakuru ko raporo zimwe na zimwe zikorwa n’imiryango mpuzamahanga zivuga iby’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda uko butari, izi raporo ngo usanga zibanda ku bintu bimwe gusa mu gihe uburenganzira bwa muntu ari ikomatanyirizo ry’ibigize imibereho ye.

Mme Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y'uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kabiri
Mme Nirere Madeleine umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri

Akenshi izi raporo z’imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch zigaragaza u Rwanda nk’ahatari ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, uburenganzira buto cyane ku bafunze n’imiryango yabo, ko haba ibikorwa by’iyica rubozo cyangwa hakavugwa urubuga ruto rwa politiki.

Me Laurent Nkongori komiseri muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko nyinshi muri izo raporo z’imiryango mpuzamahanga ziba zibogamye kuko hari ibintu byinshi zirengagiza biba byaragezweho mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu.

Ati “ Abanyamahanga bakora izo raporo bita ku bintu bashaka kugira binini nka politiki, ibyo gufunga abantu no gusura imfungwa, naho iby’uburenganzira bwo kwiga, kuvurwa, kubona ibyo kurya, gutura heza byo barabiceceka. Ibyo byose birazwi ko badakora ubushakashatsi bubasaba amafaranga ahubwo bakora ibitabavunnye kandi bigaragaza Africa nabi.”

Iyi komisiyo ivuga ko nk’iyicarubozo bivugwa ko rikorerwa abakekwaho ibyaha hagamijwe kubibemeza icyakora ngo imbogamizi bahura nazo mu gihe babikoraho ubushakashatsi ni ukubona ibimenyetso.

Madeleine Nirere umuyobozi wa Komisiyo y’uburenganzirwa bwa muntu mu Rwanda avuga ko izo raporo akenshi nabo zibatungura kuko batazibazwaho mbere y’uko zisohoka. Kuri we ngo ziriya raporo abona zibanda ku duce tumwe tw’uburenganzira bwa muntu utundi tukirengagizwa nkana.

Nirere ati “Uburenganzira bwa muntu si akantu kamwe, birashoboka ko koko hari ibidakorwa neza ariko ntabwo wahera aho ukora raporo yanzura ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu nta buhari. Ntabwo navuga ko ziriya raporo zikorwa ku Rwanda ziba zuzuye mu by’ukuri, ziba zibogamye.”

Nirere avuga ko byinshi mu binengwa ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda usanga no mu bihugu by’amahanga ateye imbere bihari. Akavuga ko ahubwo mu Rwanda hari intambwe igaragara imaze guterwa.

Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko hari ibyagezweho mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda nubwo bwose ngo uru ari urugendo rukomeje.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • ntakuri afite

  • @Kamuzi Banda: Udafite ukuri uvuga ni nde ? Mu Rwanda byose si byiza ntibizigera binabaho kimwe n’ahandi hose ku isi niko biri. Hano ni ku isi si mu ijuru! USA ihora itanga amasomo ku isi hose natwe turimo, ifite Guantanamo Prison, muri iki cyumweru honyine abirabura babiri bishwe n’abapolisi b’abazungu, umwe bamurasiye mu muhanda atwaye moto kandi nta ntwaro afite, undi yicirwa muri prison( yari umugore). Ngabo abaducira imanza namwe mugashigukira hejuru ngo ” America” yavuze ngo… Mukabifata nk’ivanjiri.

  • iyi miryango ntanyungu ifite zo kuvuga nabi u Rwanda kuko ntacyo bavuga kitari ukuri .
    Kuko aba bose bikoma iyi miryango irengera agateka ka muntu ntacyo bavuga babeshye

  • uburenganzira bwa muntu mu Rwanda burubahirizwa cyane ahubwo abazungu bakora izo raporo baba bafite ikindi bagamije bashaka kudusebya cg se bafite izindi nyungu bagamije ariko ukuri nyako bazaze bakwirebere mu Rwanda

    • @Gasana , wampase agakuru kurupfu rwa Rwigara? Ese umuvugizi wa polisi ibyo yavuze icyo gihe uracyabyibuka? Ese uwo muntu wishyiriye polisi aracyafite igihugna? Ibose se nukuhabiriza ikiremwamuntu?

  • @Tuza: Hahaha! Nkunda kubona comments zawe ku nkuru zivuga nabi u Rwanda: uhita umera amababa uvuga ko mu Rwanda bicika! Iyo obssesion uzayivuze kuko yakubereye indwara ikomeye. Naho uyu uvuga Rwigara, ubanza ahari aziko urupfu rutinya abakire noneho kugira ngo umukire apfe bigasaba ko hagomba kuba hari uwamwishe! Kugeza ubu ikizwi ni uko Rwigara yazize impanuka. Ufite ibimenyetso ko yishwe? Bidusangize.

Comments are closed.

en_USEnglish