Update: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yishimiye irekurwa rya Lt Gen Karenzi Karake ndetse ashima akazi k’intashyikirwa kakozwe n’itsinda ry’abanyamategeko bamuburaniye, n’inshuti z’u Rwanda. Kuri Twitter, Kagame yanditse agira ati “Amashimwe menshi ku itsinda ritacitse intege ry’abanyamategeko, inshuti n’umutima udacika intege uranga Abanyarwanda.…!!!” Kare: Amakuru aremeza ko Lt General Karenzi Karake wari ugiye kumara […]Irambuye
Mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu cyumba cy’inyubako nsha y’Umujyi wa Kigali (Kigali City Hall) ubwo yatahaga iyi nyubako n’indi nshya yitwa M Peace Plazza y’umushoramari Makuza Bertin iherutse kuzura ahahoze IPOSITA mu mujyi rwagati, yashimye urwego iterambere ry’Umujyi wa Kigali rigezeho avuga ko abashakaga gutuma u Rwanda ruta agaciro rugasenyuka, bagarutse bakareba iterambere rugezeho […]Irambuye
Muri Amerika akoresha amazina ya Peter Kalimu, ubu akurikiranywe n’inzego z’ubutabera z’ahitwa Bufallo muri New York ashinjwa kubeshya inzego za Leta ya Amerika agamije kwihisha ngo adakurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho. Kalimu yari yarabonye ubwenegihugu bwa Amerika. William J. Hochul umushinjacyaha muri New York avuga ko Peter Kalimu w’imyaka 48 yabeshye umwirondoro we ubwo yasabaga […]Irambuye
Mu giterane mpuzamadini atandukanye kitwa Rwanda Shima Imana cyabaye kuri iki cyumweru muri stade Amahoro i Remera, umuyobozi w’itorero Inkuru Nziza Past Elie Ugirimbabazi yashimye inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubutabera by’umwihariko ngo bwabashije kubona ko ari umwere nyuma y’uko yari yakatiwe urwo gupfa (rukiriho) ashinjwa ibyaha bya Jenoside. Past Ugirimbabazi yavuze ko ubwo FPR-Inkotanyi yahagarikaga […]Irambuye
Mu itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda kuri uyu wa gatandatu, riravuga ko igisirikare cy’u Rwanda kiri mu kababaro kubera umusirikare wacyo uri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centre Africa (MINUSCA) warashe akica bagenzi be bane agakomeretsa umunani nawe agahita araswa agapfa ngo adakomeza kwica. Ibi byabaye mu gitondo ahagana saa 5h45 […]Irambuye
Umugore w’imyaka 22 y’amavuko wo mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma uherutse kwica umugabo we Habumugisha Jean Pierre w’imyaka 38, ndetse akaba yemera icyaha, yatawe muri yombi na Police y’u Rwanda ku wa kane tariki 6 Kanama 2015 nyuma yo kumara igihe yaraburiwe irengero. Ibi byemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba akaba […]Irambuye
Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura mu Rwanda, Perezida wa Sena Bernard Makuza wari woherejwe na Perezida Paul Kagame ngo amugereze ubutumwa ku baturage, yavuze ko Umuganura ari umunsi ugaragazaza ubumwe n’ubufatanye by’Abanyarwanda, avuga ko uyu munsi ugomba kubaho bihereye mu muryango, yizeza abaturage ko mu bufatanye bwabo u Rwanda nta cyananirana kugerwaho mu […]Irambuye
Umugabo Mbarushimana ubu yaburiwe irengero nyuma yo kumenya ko nyina Marguerite Mukaremera yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu azize icupa yamukubise muri nyiramivumbi. Aba ni abo mu mudugudu wa Musanganya mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera i Karongi. Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko mu ijoro ryo kuwa gatatu w’iki cyumweru […]Irambuye
Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko byatangaje ko kuwa mbere tariki 10 Kanama 2015 imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izaterana icya rimwe ariko buri umwe mu cyumba cyawo mu rwego rwo gusuzuma raporo y’ibiganiro bagiranye n’abaturage mu gihugu cyose ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo yaryo y’101. Bacye cyane mu baturage nibo batanze […]Irambuye
Iki gitaramo kibanziriza Umunsi mukuru w’Umuganura wizihizwa kuri uyu wa gatanu, cyabereye Rwabiharanga mu karere Nyagatare mu murenge wa Karangazi, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba yavuze ko bwa mbere mu mateka ya vuba aribwo habayeho igitaramo nk’iki mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyi nkera yaranzwe n’imbyino zibisikana, amahamba y’inka, igishakamba, ikinimba cya Kiyombe, n’ibyivugo by’abasaza bo mu Mutara w’Indorwa. […]Irambuye