Digiqole ad

Inteko irasuzuma ibyo yaganiriye n’Abaturage ku Itegeko Nshinga

 Inteko irasuzuma ibyo yaganiriye n’Abaturage ku Itegeko Nshinga

Inteko izicara kuwa mbere isuzuma ibyo yaganiriye na rubanda

Ibiro bishinzwe itumanaho mu Nteko byatangaje ko kuwa mbere tariki 10 Kanama 2015 imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izaterana icya rimwe ariko buri umwe mu cyumba cyawo mu rwego rwo gusuzuma raporo y’ibiganiro bagiranye n’abaturage mu gihugu cyose ku ivugururwa ry’itegeko nshinga cyane cyane ingingo yaryo y’101.

Inteko izicara kuwa mbere isuzuma ibyo yaganiriye na rubanda
Inteko izicara kuwa mbere isuzuma ibyo yaganiriye na rubanda

Bacye cyane mu baturage nibo batanze ibyifuzo byabo ko badashyigikiye ivugururwa ry’iriya ngingo isanzwe ibusa umukuru w’igihugu kurenza manda eshatu. Ku mpamvu zitandukanye bagiye batanga.

Umubare munini cyane w’abaturage mu biganiro bagiranye n’izi ntumwa zabo, bagaragaje ko bashaka ko iyo ngingo ihinduka kugira ngo bagumane Perezida Paul Kagame bavuga ko yabagejeje kuri byinshi kandi bagikeneye ko abageza ku bindi.

Kuvugurura iyi ngingo bisa nk’aho nta gisibya, ugereranyije n’abanditse basaba ko ivugururwa ndetse n’ibitekerezo byagiye bitangwa na rubanda muri gihe cy’iminsi 15 Abadepite n’Abasenateri babasanze ngo bumve uko bifuza ko Itegeko Nshinga rivugururwa.

Igitegerejwe cyane ni ukumenya uburyo izavugururwamo, ese manda z’umukuru w’igihugu zizaba ari imyaka ingahe? Ari zingahe? Nibyo cyane bisa n’ibitegerejwe kuko ubusabe bw’abaturage bwemejwe ishingiro ndetse n’ibitekerezo batanze nyuma bigaragara ko ubu hatakorwa ikinyuranye nabyo.

UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • Ndabona benshi bakomeje kubyina muzunga nababwiriki ariko ibyo guhindura itegekonshinga byo mubyibagirwe.

  • Arikose ko mwitegekonshinga handitsemo KO NTA NA LIMWE UMUNTU YEMERWA KURENZA MANDA EBYIRI ibi murimo nibiki koko? Ese kuki RPF idatanga undi mukandida agategeka imyaka 7 hanyuma Kagame akongera akagaruka nkuko Russia yabigenjeje? ubu rero nugushaka kwiha amahanga gusa.

  • twabaye ingarunzwa muheto

  • byiza cyane rwpse, baturebere uko batugenza izo mpaka ziveho maze twongere dutore Paul Kagame akomeze atwiyoborere dore niwe ushoboye abanyarwanda, abatamushaka muzajye gufata ikibanza muri Nyabarongo nubundi ntacyo mwamufasha

  • Ese bishoboka bite ko abadepitte bakwiga kuri kino kibazo kandi urukiko rwikirenga rutarafata umwanzuro?
    Ese ibi ntibyerekana ko bazi neza ko Green Party izatsindwa?
    Ese aba badepite bigeze babwira rubanda ingaruka byatera igihe amahanga yamaganye iri hindurwa ryitegeko nshinga

  • Bucyengo ndagushyigikiye !! Perezida wacu ntazemera kwica indahiro yarahiye y’uko azubaha itegekonshinga nibwira ko atazemera kugundira ubutegetsi ! ariko se ko twari tuziko Makuza yaba amusimbuye none akaba agaragaje ko we atashobora kuyobora igihugu tuzatore nde ? tuzatore Gén Kabarebe ? cyangwa se Muligande !! ariko na Donald Kaberuka arazwi yageze u Rwanda aheza cyane

Comments are closed.

en_USEnglish