* Abdoulaye Bathily yavuze ko ikibazo cy’u Burundi mbere na mbere kireba Abarundi * UN ngo irakomeza gufatanya n’ibihugu byo mu karere ku kubazo cy’i Burundi Abdulaye Bathily intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari yakiriwe mu biro bya Perezida Kagame kuri uyu wa kane baganira ku birebana n’umutekano muri aka karere […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Umukozi wa RBC kugambirira kunyereza amafaranga ibihumbi 150, kuri uyu wa 06 Kanama Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko uyu mukozi hamwe n’undi baregwanwa baba bafunzwe iminsi 30 bagakurikiranwa bafunze kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha. Ni icyemezo cyasomwe abaregwa (Kampayana Richard na Sadiki Thierry) badahari, umucamanza akaba yavuze ko […]Irambuye
Umugabo witwa Uwamahoro Alfred w’imyaka 42 utuye mu murenge wa Murundo muri Rutsiro yakubise umuhungu w’imyaka 12 witwaga Niyigaba imihini aramwica amuziza kuba yamennye amatafari yari amaze kubumba. Nyuma yo kumukubita, Nyina yatabaje abaturanyi baraza bajyana umwana kwa muganga agezeyo yitaba Imana. Amakuru Umuseke wahawe na bamwe mu baturanyi b’uriya muryango avuga ko Uwamahoro yari […]Irambuye
Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye
“Ni ibintu bangeretseho kugira ngo ibikorwa bibi byakozwe muri RBC binjye ku mutwe”; “Jye n’umufasha wanjye ku kwezi twinjiza arenga miliyoni”; “Ibihumbi 150 bangerekaho ni ukugira ngo amamiliyari yanyerejwe yibagirane.” Mu bakozi ba RBC baherutse gukurikiranwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kunyereza ibya rubanda, bamwe bararekuwe bagirwa abere undi umwe we kuri […]Irambuye
Ubuyobozi mu karere ka Rubavu kuri uyu wa mbere bwatangiye igikorwa cyo gusenyera bamwe mu baturage bubatse ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi. Ubuyobozi buvuga ko abasenyerwa ari abubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abari gusenyerwa bamwe bavuga ko bafite kandi beretse ubuyobozi ibyangombwa bahawe bajya kubaka. Aba ni abaturage baturiye imbago z’ikibuga cy’indege mu murenge wa […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri mu itangazo rya Minisiteri y’itumanaho n’itangazamakuru ya Congo ryashyizweho umukono na Lambert Mende Omalanga rivuga ko ingabo za Congo zakoze iperereza zigasanga abarwanyi b’abanyarwanda ba FDLR bari ku butaka bwa Congo ubu batarenga 400. Aba 400 ngo ni abagishoboye kurwana bya gisirikare ku mibare bakesha Gen Leon Mushale uyobora akarere ka […]Irambuye
Ubu ni uburyo bukoresha udukoresho tugezweho bufasha umuntu kwipima ubwe akareba niba yaranduye cyangwa ataranduye Virus itera SIDA. Mu nama y’iminsi ibiri yamurikaga ubushakashatsi ku ndwara ya SIDA mu Rwanda yasojwe none hatanzwe igitekerezo ko no mu Rwanda ubu buryo bukwiye kuhagezwa nk’uko bwageze no mu bindi bihugu nka Zambia na Kenya, bukorohereza abantu kumenya […]Irambuye
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) bamwe mu banyeshuri barangije umwaka wa gatatu, baravuga ko amashuri bize agiye kubapfira ubusa kuko babona ngo batazarangiza ayo bari basigaje kubera isomo ry’Icyongereza rigiye gutuma basibira kandi ngo bakaba nta bushobozi bwo kuziyishyurira undi mwaka. Abanyeshuri basaga 127 bo mu mashami atandukanye y’Ikoranabuhanga nko mu Bwubatsi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje itsinda ry’abadepite mu Nteko Nshingamategeko, abayobozi b’amadini, n’ibigo by’igenga bikorera mu karere ka Muhanga, bamwe muri bo basabye ivugururwa ry’ingingo y’101 kugira ngo Perezida Paul Kagame ahabwe manda eshatu z’imyaka irindwi. Iyi nama yabereye mu karere ka Muhanga igamije guha abaturage umwanya ngo basobanure impamvu zatumye bandikira Inteko Nshingamategeko […]Irambuye