Muhanga: REG ngo yemereye abaturage amashanyarazi idafite
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi (REG) ishami rya Muhanga gitangaza ko kigiye guha amashanyarazi abaturage barenga ibihumbi bitatu bo mu karere ka Kamonyi na Muhanga. Abaturage bakavuga ko n’abawuhawe mbere batawubona kuko hari igihe bamara iminsi ibiri nta mashanyarazi babona.
Ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyrazi mu karere ka Muhanga kimaze igihe kuko kuva aho urugomero rwa Nyabarongo rwuzuriye abaturage bari bizeye ko ikibazo cy’amashanyarazi gikemutse ariko ngo kuva rwakuzura nabwo bakomeje kubura ry’amashanyarazi.
Regis Batangana Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Muhanga yagiranye n’Umuseke ko mu mihigo y’umwaka w’2015-2016 bagiye guha abaturage barenga ibihumbi bitatu umuriro mu turere twa Kamonyi na Muhanga.
Akavuga ko kuba nta muriro uboneka muri utu turere byatewe n’ikibazo cy’amazi make urugomero rwa Nyabarongo rubona ariko imvura iramutse iguye mu buryo bwiza ikibazo cy’ibura ry’umuriro cyaba gikemutse.
Niyonsaba Astérie acuruza serivisi ya Interineti mu mujyi wa Muhanga avuga ko igihombo baterwa n’ibura ry’umuriro ari kinini cyane, kuko inzu bakoreramo bayikodesha ku kwezi ndetse na Internet y’ukwezi ariyo bagura ku buryo iyo ukwezi kurangiye nyirinzu abasaba kumwishyura amafaranga yose atitaye ku gihombo batewe n’ibura ry’umuriro, ndetse ngo n’aho bagura Internet ukwezi kurangira bakoresheje nkeya cyane.
Yagize ati “Usibye ubukode bw’inzu twishyura ku kwezi imisoro n’amahooro kandi abo twishyura ntibashobora kutugabanyiriza amafaranga tubishyura bo babara gusa ko ukwezi kurangiye.”
Abakora akazi ko gusudira bavuga ko iyo bahaye abakiliya babo gahunda badashobora kuyubahiriza bitewe no kubura umuriro bya hato na hato.
Aba bavuga ko kuba ikigo kigo cyarahize guha abaturage barenga ibihumbi bitatu umuriro w’amashanyarazi bifatwa nko guha umuntu ikintu nawe udafite kubera ko abasanzwe bawufite ntawo babona.
Ubuyobozi bw’ikigo cya REG ishami rya Muhanga buvuga ko hari kubakwa izindi ngomero ebyiri zihereye mu karere ka Rusizi zizatanga ingufu z’amashanyarazi zingana na megawati 40 zizaturuka mu rugomero rwa Kivu watt n’urugomero rwa Gishoma.
Gusa mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyanza, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru ikibazo cy’ibura ry’umuriro ntigikunze kubaho nk’uko byifashe i Muhanga.
Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
Igisubizo nu gukoresha SOLAR ENERGY
ahubwo se uriya muliro baduha mugicuku twaryamye bwajya gucya bakawutwara nawo bazawisubiranire ntacyo utumariye ,abana bacu bari muri examen ntibabona uko biga kubera ikizima yewe LEG WE URANANIWE
Wagira ngo nta Buyobozi buba i Muhanga kuko ahandi umuriro bawusaranganya abaturage bose i Muhanga ho ugenda buri munota, abikorera bazatera imbere bate badakora haa nzabandora n’izina ry’umunyarwanda bacunganye gusa n’igihe gisigaye ngo manada yabo irangire bagororerwe.
Umuriro i muhanga twarawibagiwe, ariko ntibitangaje. Nawe se ahantu ubuyobozi bumara imyaka nta na gahanda gakozwe nuwo bakoze wamabuye unyura kwisoko ukaba warasenyutse utamaze kabiri ibyo ni ibiki? Bazafatire urugero kuri Mayor Murenzi wa Nyanza barebe imihanda yakoze, hameze neza pe.
ntimukavuge ku muriro muba muturwaza umutima byararangiye ese ubwo ubundi abo bashya bashaka kubeshyeshya amapoto babiretse ko ari ukumara amafaranga y ubusa nzaba ndora ni umwana w’umunyarwanda
ako se Bas aho abayobozi bataha uba uhari?, nukuri abantu umuliro udutunze turapfuye pe. batubwire igihe ntarengwa.kuko uranahenda
electrogaz devient reco rwasco qui devient ewsa qui devient reg …A quand le prochain nom?
Comments are closed.