Digiqole ad

Rusagara ureganwa na Col Byabagamba yavuze ko ubu afungiye mu ‘kaato’

 Rusagara ureganwa na Col Byabagamba yavuze ko ubu afungiye mu ‘kaato’

Col Byabagamba, Rusagara na Kabayiza imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa kane photo UM– USEKE.RW.

 “Bankuye ku Murindi banzana i Kanombe”;

“Mu cyumweru nsurwa amasaha 6; mfungiwe mu kato”;

“Mfunzwe mu buryo butemewe n’amategeko,…bibangamiye ubuzima bwajye, ndarwaye.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, baburana ubujurire ku iburabubasha ry’Inkiko; Brg Gen (Retired) Frank Rusagara, uregwa hamwe na Col Tom Byabagamba na Sgt Kabayiza Francois bose hamwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza nkana ibihuha bigomesha rubanda no kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, yabwiye Urukiko rw’Ikirenga ko kuva muri Werurwe afungiye mu kato byatumye akurizamo uburwayi kuko atagisurwa bihagije.

Col Byabagamba, Rusagara na Kabayiza imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa kane photo UM-- USEKE.RW.
Col Byabagamba, Rusagara na Kabayiza imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare mu bihe bishize photo UM– USEKE.RW.

Aba bagabo batatu (Col Tom Byabagamba; Brg Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza Francois) n’ababunganira mu mategeko bagaragarije Urukiko rw’Ikirenga ko imanza zabo zikwiye gutandukanywa kuko bose atari abasirikare ku buryo baburanishirizwa mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Agaragaza indi mbogamizi imukomereye muri iyi minsi; Brg Gen (Rtd) Frank Rusagara yabwiye Umucamanza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Kuva mukwa gatatu bamvanye ku Murindi banzana muri Kanombe Military Police; ubu mu cyumweru nemerewe gusurwa amasaha atandatu gusa, bibangamiye ubuzima bwajye…byatumye nkuramo uburwayi kubera imyaka yajye.”

Uyu mugabo wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda yavuze ko akomeje guhura n’imbogamizi yo kutabona amafaranga ye bityo ntabone uko yishyura abamwunganira mu mategeko kuko Konti ye yo muri CSS yafatiriwe kandi ari yo inyuzwaho amafaranga y’kiruhuko cy’izabukuru  ndetse ko yari iriho n’amafaranga yari yarizigamiye igihe kirekire.

Umusirikare mu Rukiko rwa Gisirikare; abasivile mu nkiko zabo…

Aba bagabo batatu barimo umwe w’umusirikare (Col Byabagamba) n’abandi basezerewe mu ngabo z’u Rwanda mu maburanisha aheruka bagiye bagaragariza Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko bose badakwiye kuburanishirizwa muri uru rukiko rwaje no gufata umwanzuro ko ibyaha bakurikiranyweho bifitanye isano ndetse bimwe mu byaha bikurikiranywe kuri Rusagara yabikoze akiri umusirikare bityo ko bagomba kuzaburanishwa na rwo.

Kuri uyu wa mbere; imbere y’umucamanza w’Urukiko rw’ikirenga bajuririye iki cyemezo; Col Tom Byabagamba yongeye gushimangira ko adakwiye kuba aburanishirizwa hamwe n’abasivile.

Abajijwe ikifuzo cye; Col Byabagamba yagize ati “ni ukuburanishwa ndi jyenyine; Urukiko rw’Ikirenga rukemeza ko izi manza ntaho zihuriye, zigatandukanywa.”

Me Valery Gakunzi; umwe mu bunganira Col Byabagamba wahoze mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu, yunze mu ry’umukiriya we agira ati “Kabayiza afite urubanza, Rusagara afite urubanza na Byabagamba afite urubanza; turifuza ko urukiko rwatandukanya izi manza, Col Tom akaburana mu rwa Gisirikare, abasivile na bo bakajya kuburanira mu nkiko zibifitiye ububasha.”

Col Tom Byabagamba wanyuzagamo agashaka kwiregura ku byaha akurikiranyweho umucamanza akamugarura (kuko bataburanaga mu mizi); yabwiye Umucamanza ko bitumvikana ko ibyaha akurikiranyweho na bagenzi be bifitanye isano kuko ubwo yafatwaga haciyemo iminsi hagafatwa Kabayiza ndetse ko n’ibyo babwirwaga ubwo bafatwaga ntaho byari bihuriye.

Kabayiza mu maburanisha yabanje wakunze kubwira Urukiko ko yakorewe iyicarubozo; kuri uyu wa mbere yaburanye akorora (inkorora yakunze kuvuga ko yatewe n’iyicarubozo yakorewe); na we yasabye Urukiko rw’Ikirenga ko urubanza rwe rwatandukanywa n’iza bagenzi be kuko ngo ibyaha bakurikiranyweho ntaho bihuriye n’ibyo ashinjwa.

Kabayiza nawe wasezerewe mu ngabo, yabwiye umucamanza ko ubwo yafatwaga bwa mbere yabazwaga imashini (computer) na ‘Ipad’, ati “nyuma barabisorerekanya babyita icyaha kimwe.”

Me Milton Nkuba wunganira Kabayiza yabwiye Umucamanza ko umukiriya we adakwiye gukurikiranwaho icyaha cyo kuba nawe yaratunze imbunda mu myaka ya 2010-2012 yari yasigiwe na Frank Rusagara wari ukiri mu gisirikare bityo ko uwari wazimusiye yari abyemerewe n’amategeko.

Naho Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Rusagara yavuze ko umukiriya we yavuye mu gisirikare mu Ukwakira 2013 bityo ibyaha byose agomba gukurikiranwaho nyuma y’iki gihe akwiye kubiryozwa nk’umusivile.

Me Buhuru yabwiye umucamanza ko umukiriya we yiteguye gusubiza no kuburana ariko mu nzego (Inkiko) zibifitiye ububasha.

Umwanzuro kuri ubu bujurire mu rukiko rw’Ikirenga uzasomwa ku itariki ya 04 Ukuboza 2015, mu gihe biteganyijwe ko urubanza mu mizi (mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare) ruteganyijwe kuwa 27 Ukwakira.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish