Hasohotse inoti nshya ya 1 000Rwf
Ku rubuga rwa Twitter; Banki Nkuru y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira yagaragaje ko inoti nshya y’igihumbi (Rwf 1000) yasohotse ndetse ko yemewe gukoreshwa mu Rwanda.
Urebesheje ijisho bisanzwe, nta tandukaniro rinini rihita rigaragara gusa kuri iyi nshya hagaragaraho inuma y’icyatsi kubiri nk’akarango gakoranye ubuhanga bwihariye kuri iyi noti nshya mu ruhande rwanditseho amagambo y’ikinyarwnada.
Kuri iyi noti kandi hariho umurongo wihariye uhinguranya inoti; ushushanyije ku ruhande rw’inyuma y’iyi noti ugenda wihinduranyamo amabara y’icyatsi n’umutuku.
BNR ivuga ko ukorakoye iyi noti nshya mu mpande wumva utuntu tw’uturongo cyagwa uduhiro.
Kuri iyi noti kandi hagaragaraho uturongo duto tuboneka munsi y’agaciro k’inoti mu nyuguti tugaragaramo utunyuguti duto, tugaragara gusa iyo hakoreshejwe ibirahure byabugenewe bireba ibintu bito cyane bitaboneshwa amaso.
Kurebera iyi noti mu gikoresho cy’imirasire cyabugenewe (bishobora gukorwa iyo harebwa niba atari inyiganano) kitwa “ultra violet light” hagaragara ibice bimwe by’inoti birabagirana.
Kuri iyi noti kandi hahagaragara uruziga rwerurutse rugaragaramo ikirangantego cya Repubulika y’u Rwanda; munsi y’uru ruziga hakaba handitse inyuguti “BNR”.
Banki nkuru y’u Rwanda itanga ubutumwa mu gihe habayeho gushidikanya ku mwimerere w’inoti; igira iti “igihe cyose ugize impungenge ku mwimerere w’inoti yigereranye n’inoti wizeye neza ko ari umwimerere.”
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko ari ngombwa kumenya ibi bimenyetso kimwe n’ibigize izindi noti kugira ngo hatazagira uhangikwa inoti y’inyiganano (itari umwimerere).
Ishyirwaho ry’iyi noti nshya y’igihumbi rigenwa n’Iteka rya Perezida No 110/01 ryo kuwa 15/10/2015, rigena ikoreshwa ry’iyi noti.
Iyi noti nshya y’igihumbi isohotse nyuma y’inoti ya bitanu (Rwf5000) ivuguruye ni yo yaherukaga gusohoka mu isura nshya.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ngo igure iki se? Mwapfa ahubwo amafr yacu amère NK amadorali ya zimbabwe
Ko mutavuze ko amagarambo y’igifaransa
“BANQUE NATIONALE DU RWANDA” na
“MILLE FRANCS” nayo yakuwe kuri iyi noti nshya.
Ntagifaransa nyine nikigende….. ariko ubundi bari kucyandika he sha?
Turashaka inoti ya RwF 10,000, iriho ishusho ya President P. Kagame kuko turamukunda yateje ubukungu imbere !
Niba badashaka igifranca,nibakuremo I jamboamafranga,kuko naryo,nigifaransa gipfuyeho,bayite amanyarwanda.
Ese kuki bayihinduye isanzwe yari itwaye iki?Mudusobanurire ese ubundi kuki bahindura ifaranga ?Haaaaah aho ryacu ifaranga ntirikomeje guta agaciro
Comments are closed.