Digiqole ad

Umunyeshuri gutunga Telefone imufasha kwiga nta kibazo – Kagame

 Umunyeshuri gutunga Telefone imufasha kwiga nta kibazo – Kagame

Paul Kagame ku munsi wa nyuma wa Transform Africa.

Inama mpuzamahanga yamaze iminsi itatu ibera mu Mujyi wa Kigali (Transform Africa) yagaragaje ko kuzamura uburezi n’imyumvire y’Abanyafurika ku ikoranabuhanga, bihujwe n’ishoramari mu bikorwaremezo byarushaho guhindura Afurika binyuze mu ikoranabuhanga.

Imwe mu nzira zo kuzamura ubumenyi n’uburezi mu ikoranabuhanga ni iyo guha abaturage ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyane cyane abana bakiri bato mu rugo iwabo no kumashuri.

Agendeye kuri ibyo, rwiyemezamirimo w’umunyarwanda ukiri muto witwa Rwibutso Jean Michel, umwe mu bitabiriye Transform Africa 2015, yabajije Perezida Paul Kagame impamvu Leta itemerera abanyeshuri kuva mu byiciro byo hasi kuba batunga Telefone zigendanwa kugira ngo barusheho kwisanisha n’ikoranabuhanga bakiri bato.

Paul Kagame ku munsi wa nyuma wa Transform Africa.
Paul Kagame ku munsi wa nyuma wa Transform Africa.

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yavuze ko asanga nta mpamvu yatuma umunyeshuri adatunga Telefone igendanwa mu gihe ashaka kuyikorasha mu bifite akamaro, ukeretse ahubwo ibaye ari iyo gukoresha ibindi.

Yagize ati “Mu gihe igikoresho icyo aricyo cyose cyaba kigiye gukoreshwa mu masomo, kwiga cyangwa kugera ku makuru akenewe, ndumva nta kibazo cyaba kirimo. Ndakeka ikibazo ahubwo avuga ari icy’abanyeshuri bazana Telefone zigendanwa ku mashuri kubw’izindi nyungu aho kuba uburezi.”

Aha agaruka ku zindi nyungu bakoresha Telefone bazana ku mashuri, Perezida yavuze ko hari abagera mu byumba by’amashuri bigiramo bagatangira guhamagara inshuti zabo cyangwa bakandikiranira munsi y’intebe.

Ati “Naho ubundi ari igikoresho cyo kwiga, abanyeshuri bifuza gutunga ibyo bikoresho ku mpamvu z’amasomo nta kibazo cyaba kirimo.”

Leta y’u Rwanda ibuza abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gutunga Telefone kubera ko ngo zibababuza gukurikirana amasomo neza bavugana n’imiryango, inshuti cyangwa rimwe na rimwe n’abashaka kubinjiza mu ngeso mbi. Ibikoresho ahanini

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • yewe ywe jyewe na tanga conclusion ko ntamunyeshuri wo muri scondaire gutunga telephe kw ishuri!!!! ubwo izi Whatsap ziraha ko murabona bitaba ikibazo!!

  • Ngira ngo buri wese arabisobanura abisanisha n’uko abyifuza,ntago mwumvishe neza icyo HE yasobanuye. Ariko njye ngize amahirwe twazamenyeshwa ibigo byemera ko abana bazana telephones ku ishuli nkirinda koherezayo abana bajye! Kandi kutayizana ku ishuli ntibivuze kutayitunga.

  • Muransetsa cyane iyo mubabuza kuzigana.abazungu batangirana nayo muwa
    Mbere bafite imyaka itanu.bagatozwa ko zikoreshwa mumwanya wazo

  • NI BYIZA RWOSE KO ABANA BAMENYEREZWA IKORANABUHANGA HAKIRI KARE. GUTUNGA TEL. K’UMUNYESHURI UWARIWE WESE SI IKIBAZO, ICYANGOMBWA N’UKUMENYA IMPAMVU YO KUYITUNGA. NTA MURENGWE CG UBUGORYI BWO KUYIKORESHA IBITAJYA N’UMURIMO WO KWIGA.

  • Abanyarwanda mureke tugendane n’iterambere tureke kubatwa nimyumvire ya kera kandi uburere bw’umwana tubugire ubwacu bwa buri munsi iwawe murugo kuko umwana uko umutoje niko akura numutoza ko umuhaye telephone ko muzajya muvugana saa mbiri zijoro kugeza saa mbiri nigice ko nyuma yaho agomba kujya aba afunze telephone ye ibyo azabyubahiriza .

  • ikoranabuhanga siribi ikibi ni uko phones zikoreshwa mubidafite umumaro niha shakwe ubundiburyo iryo koranabuhanga ryakwirakwizwa mubigo mubundi buryo naho phone zakoribara!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish