Mu nama ngarukamwaka ya 46 ya ‘World Economic Forum’ iri kubera i Davos mu Busuwisi, mu biganiro byatanzwe kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Perezida Paul Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo bari mu bavuze ku nsanganyamatsiko z’ibiganiro barimo. Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ndetse no kubahiriza amategeko aribyo bituma u Rwanda ubu ruhagaze ku […]Irambuye
Nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibibazo byinshi mu kurangiza imanza Minisiteri y’Ubutabera n’Urwego rw’Umuvunyi bashyizeho umwanya utari usanzwe w’Umuhesha w’inkiko wo ku rwego rw’Umuvnyi ushinzwe gukurikirana ibibazo biba mu kurangiza imanza zakaswe n’inkiko hagamijwe kurwanya akarengane. Uyu yarahiriye imirimo ye kuri uyu wa kabiri hamwe n’abandi bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bagera kuri 51 n’Abanoteri batandatu. […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster na Daihatsu zagonganiye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete ku muhanda wa Kigali-Gicumbi abantu babiri bahita bahasiga ubuzima barimo umudamu umwe. Police ikaba itanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kwitwararika mu gihe babisikana kuko iyi mpanuka yatewe n’utwaye Daihatsu wataye igisate cy’umuhanda […]Irambuye
-Kubera ubukene hateye ubujura bukabije -Abaturage barinubira ko abajura badahanwa -Ubuyobozi burashyira mu majwi abaturuka mu tundi duce Iburasirazuba – Abatuye mu murenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana baravuga ko bafite ikibazo cy’ubujura bukabije bwibasira amatungo n’ibindi, bakavuga ko ubu bujura budasanzwe bwatewe n’inzara yibasiye aka gace kuko abahatuye nta myaka bejeje kubera izuba rikabije. […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwokugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA) muri iyi week end bwatanze impeta z’ishimwe ku basirikare b’u Rwanda bagize batayo ya Rwabatt2 kubera umuhate, ubunyamwuga n’ikinyabupfura bakora imirimo boherejwemo. Iyi midair y’ishimwe yatanzwe n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’indorerezi zireba imikorere y’akazi iyobowe Ambassaderi Diane Corner wungirije intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko lisiti y’agateganyo y’abakandida baziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze, izamenyekana hagati ya tariki 18-20/1/2016, lisiti y’itora ntakuka ikazamenyekana ku itariki ya 4/2/2016. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles yavuze ko gahunda yo kwakira abakandida bifuza kujya mu nama njyanama z’uturere byatangiye ku […]Irambuye
*Harakorwa ibisabwa ngo Sudan y’Epfo cyangwa ibindi bihugu bibyufuza byinjire mu masezerano, *Ibihugu byo mu muhora wa ruguru byiyemeje guhuriza hamwe inzego z’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano n’Ingabo. Kuri uyu wa gatanu wari umunsi ni uwa gatatu inzobere z’u Rwanda, Kenya, Uganda na Sudan y’Epfo zigira hamwe ibizajya mu nyandiko ikubiyemo amasezerano yo kwivuna umwanzi hamwe, izashyikirizwa […]Irambuye
*Guverinoma yiteguye gushyigikira amaduka yihariye azagurisha abarimu ku giciro gito; *Ababyeyi n’umuryango nyarwanda nabo bakwiye kujya bashimira abarimu; *Umwaka w’amashuri wa 2016 uratangirana ingamba zigamije kurandura ibibazo by’abarimu. Minisiteri y’uburezi iratangaza ko uyu mwaka wa 2016 udasanzwe ku barezi, kuko Leta igiye gutangira gushyira mu bikorwa ingamba nshya zigamije gukemura ibibazo by’imishahara n’imibereho y’abarimu, hakazashyirwaho […]Irambuye
Ngoma – Mu ijoro ryo ku cyumweru gishize mu murenge wa Rukira, Akagali ka Kibatsi mu mudugudu wa Gituku inkuba yakubise mu kiraro cy’uworozi God Ndayisabye yica inka esheshatu. Kuri uyu wa gatanu Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi yemeye kumuha ubufasha bw’inka ebyiri z’inzungu inasaba abaturage kumuba hafi bakamufasha muri ibi byago. Uyu mworozi ufite umugore n’abana […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2016, Minisiteri y’uburezi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi batangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O-Level), imibare ikagaragaza ko abakobwa batsinze cyane kurusha abahungu. Mu byiciro byombi abanyeshuri batsinze bari mu byiciro 4, gusa amanota afatirwaho kugira ngo ubarurwe mu kiciro runaka aratandukanye. Mu […]Irambuye