Rwamagana: Inzara yateye ubujura bukabije
-Kubera ubukene hateye ubujura bukabije
-Abaturage barinubira ko abajura badahanwa
-Ubuyobozi burashyira mu majwi abaturuka mu tundi duce
Iburasirazuba – Abatuye mu murenge wa Karenge Akarere ka Rwamagana baravuga ko bafite ikibazo cy’ubujura bukabije bwibasira amatungo n’ibindi, bakavuga ko ubu bujura budasanzwe bwatewe n’inzara yibasiye aka gace kuko abahatuye nta myaka bejeje kubera izuba rikabije. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karenge buravuga ko bwizeza abaturage ko buri gukora ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke.
Umurenge wa Karenge uherereye mu bice by’icyaro abawutuye benshi ni abahinzi borozi. Iyo habayeho impamvu yo kuteza imyaka haba ikibazo cy’imibereho. Mu minsi ishize izuba ryabaye ryinshi muri aka gace bituma bateza.
Gabriel Ruzindana utuye muri uyu murenge yabwiye Umuseke ati “Dufite ikibazo cy’inzara yavuye kuri ririya zuba, ubu baratwaka mituweli tukayibura, uniforme y’umwana ni ikibazo, abajura nabo bameze nabi, aho bamenye ko ufite agatungo baragutera.”
Undi witwa Anaclet Munyabusisiro “Twahinze imyaka iragenda irarigita, tugiye guhinga no kugishanga cy’Akagera umugezi uraza urubika imyaka yose iratwarwa. Ubu turashize ntiwabyumva”.
Iki kibazo ngo cyatumye haduka ubujura burimo ubwo kumena amazu, kwiba amagare aho apariste ndetse n’ibindi. Ubujura ngo bwafashe umurego udasanzwe muri ibi bihe.
Munyabusisiro akomeza agira ati “Iyo umuntu abuze icyo kurya araza agaterura igare aho riparitse, ubu sinakubwira agahene baraza bakazitura nkuzitura iye”.
Undi witwa Ruzindana we avuga ko icyo abaturage binubira cyane cyane ari uko na bamwe muri aba bajura iyo bafashwe bafungwa iminsi micye bakongera kugaruka aho bagasubira mu bujura.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Karenge buvuga ko koko aba baturage batejeje nk’uko bisanzwe, gusa n’ubujura nabwo ubuyobozi buremera ko buhari ariko bugatanga ikizere ko bagiye kubishyiramo ingufu nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge Marc Rushimisha.
Rushimisha ati “Nibyo koko mu minsi ishize hagiye hagaragara abajura ariko twarabafashe barafungwa twifashishije irondo ryacu ry’umwuga, n’ubwo bamwe bagiye barekurwa ariko bahawe ibihano. Gusa abiba ahanini ni abava mu mirenge duhana imbibi. Ariko turizeza abaturage ko inzego z’ubuyobozi ziri kubikurikirana”.
Uretse muri uyu murenge wa Karenge havuzwe ikibazo cy’ubujura bo bavuga ko buterwa n’inzara yibasiye aka gace, ikibazo nk’iki cyagiye kigaragara no mu bindi bice bitandukanye by’Intara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Kayonza na Kirehe nko mu bice bya Ndego aho banatanze ibiribwa ku baturage bari bugarijwe n’inzara kubera imyaka yabo yumishijwe n’izuba.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
8 Comments
Ariko Mana we! abo baturage nibihangane wenfa ibibazo bafite bizatuma bajijuka, bave mu buyobe. [email protected]
ubuyobe turimop se ni ubuhe? kuko izuba ryavuye se abajura nabo bakaba batumereye nabi cg urimo kudushinyagurira!
VISION 20/20 NDABONA IRIKUTUYOBYA KBS
Ngaho munyumvire ibyo uyu muturage Gabriel Ruzindana yatangaje maze musome nibyo uyu muyobozi yatangaje mumbwire niba haraho bihuriye n’ikibazo uyu muturage yashyize ahagaragara.Ngo gufunga, ngo irondo..ese bihuriye he na mitiweli na uniforme z’abana?
ubuyobe abaturage barimo ni uko baveshywa ko bateye imbere maze na bo bakabyemera kdi inzara ibamereye nabi. ubukungu ngo bwazamutseho 8% kdi hakaba inzara iri gutuma hari n’abasuhuka. Ngororero ho iyo nzara twayise”warwaye ryari”? ngaho nimubihuze n’ubukungu bwazamutse…..ni hatari.
Muri uru Rwanda rwacu, hari abantu, hari ibintu, hari n’ikintu. Mwambaza muti,ese icyo kintu uvuga ni ni ikihe? Nanjye nabasubiza nti “NI AKAMENYERO MU KUTAVUGISHA UKURI” ejo bikaba bizashobora kudushyira hanze.
usibye n’abajura imbwa nazo zitumereye nabi zirirwa zibunga mubaturage ko twumvise ko abo mukarere ka HUYE zabariyr bakabura inkingo bagapfa ubwo twe bimeze gute? mudukize izo mbwa rwose!
Nazo ziba zishwe nonzara ntawazirenganya.
Comments are closed.