Digiqole ad

Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze igeze kure – Komisiyo y’Amatora

 Imyiteguro y’amatora y’inzego z’ibanze igeze kure – Komisiyo y’Amatora

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatanu Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko lisiti y’agateganyo y’abakandida baziyamamaza mu matora y’inzego z’ibanze, izamenyekana hagati ya tariki 18-20/1/2016,  lisiti y’itora ntakuka ikazamenyekana ku itariki ya 4/2/2016.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ku wa gatanu
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora, Munyaneza Charles  yavuze ko gahunda yo kwakira abakandida bifuza kujya mu nama njyanama z’uturere byatangiye ku itariki 5/1/2016 bikazageza ku itariki 20/1/2016.

Kandidatire zizasuzumwa mu rwego rw’uturere ku itariki 21-22/1/2016, zisuzumwe mu rwego rw’igihugu ku itariki 25/1/2016. Lisiti y’agateganyo ikazatangazwa kuri iyo tariki ya 25/1/2016.

Yagize ati “Abemejwe burundu bazamenyeshwa ku itariki 29/1/2016. Amatora nyirizina azatangira tariki 8/2/2016 azahera ku midugudu, amatora ya nyobozi z’inama y’urubyiruko azabera mu tugali, amatora ya nyobozi z’inama y’igihugu y’abafite ubumuga azabera mu tugali, hazaba n’amatora y’abahagarariye ibyiciro byihariye (inama y’abagore, inama y’urubyiruko n’inama y’abafite ubumuga).”

Yavuze ko ku itariki 12/2/2016 hazaba amatora ya komite nyobozi z’abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu mashuri yisumbuye n’amashuri makuru.

Munyaneza  Charles yakomeje avuga ko andi matora azakurikiraho ku itariki 22/2/2016 hazakurikiraho amatora y’abajyanama rusange na b’abakandida b’abagore ( 30%) mu nama njyanama z’uturere ariko bakazatorerwa ku mirenge.

Andi matora azakurikiraho, ni kuri 27/2/2016 hatorwa uhagarariye urubyiruko mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali, hakazatorwa abagize biro y’inama njyanama z’uturere n’abagize nyobozi z’uturere.

Ku itariki 2/3/2016 hazaba amatora y’abagize biro y’inama njyanama y’Umujyi wa Kigali, kuri uwo munsi hazatorwa na komite nyobozi y’umujyi wa Kigali.

Hanyuma, ku itariki ya 4/3/2016 hakazaba amatora ya nyobozi y’inama y’abagore ku rwego rw’igihugu n’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, hazatorwa n’inama ya komite nyobozi y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Tariki ya 8/3/2016 nibwo hazatangazwa muri rusange ibyavuye mu matora.

 

Mu Rwanda amatora ntashingira ku mashyaka

Komisiyo ishinzwe amatora ivuga ko itegura kandi ikanakoresha amatora hakurikijwe amategeko. Munyaneza Charles yavuze ko amategeko ashyirwa imbere, ndetse ngo abaturage muri Referendum iheruka gutorwa, ngo basabaga ko hakurwaho ibintu by’amashyaka kubera impamvu z’amateka, gusa ngo abakoraga itegeko nshinga basanzwe nta gihugu gikwiriye kubaho kidafite amashyaka.

Avuga ko abaturage batora abiyamamaje aho gukurikiza amashyaka barimo, bagatora abakandida bazi imico yabo, n’icyo bashaka kuzabagezaho.

Komisiyo y’amatora ivuga ko amakarita y’itora na lisiti y’itora izabisohora hasigaye iminsi 30.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Amatora meza

  • Turabemeye

  • Ese abaturage bashobora gusaba ko umuyobozi wabayoboye neza akomeza kubayobora ubuziraherezo? cyangwa bose bakora nabi usibye perezida Kagame?

  • Nabo twabasabiyeko bakomeza kutuyobora kuko bakoze neza ariko inteko yarabyanze.

  • Ndabashyigikiye cyane! Uruhare rwanjye nk’ Umunyarwqnda niteguye kurutanga.

  • Ese abo 23 ni bande? Ko mbara nkasanga batagezeho! Ba mayor barangije mandats zabo ni 2 gusa. Abandi ni bande? Mubatubwire.

    • Harimo nabazahita binjira mu munyururu bukeye.

  • Haaaa, nubundi ngo ukora neza ni umwe gusa twese tuxi. abandi niyo twakwikorera amabaruwa gute ntibakongezwa. ariko Ubu koko iyi syst ntibona ko na rubanda rwo hasi rwayitahuye? ariko ubundi ko tuzi uko amatora iwacu akorwa ubwo murarushywa n’iki koko. ubu kuva ku uzayobora Village kugeza kuri Maire bose barazwi. none ngo imyiteguro y’amatora!!!! So what!!!!

  • mbese tariki ya 8/2/2016 hazatorwa bande mumidugudu? mudusobanurire turabikeneye kdi mutubwire nabazatorwa tariki ya 22/2/2026 nibangahe mbese nibande?

Comments are closed.

en_USEnglish