Ingabo z’u Rwanda zambitswe impeta z’ishimwe muri CentrAfrique
Ubuyobozi bw’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwokugarura no kubungabunga amahoro muri Centre Afrique (MINUSCA) muri iyi week end bwatanze impeta z’ishimwe ku basirikare b’u Rwanda bagize batayo ya Rwabatt2 kubera umuhate, ubunyamwuga n’ikinyabupfura bakora imirimo boherejwemo.
Iyi midair y’ishimwe yatanzwe n’abayobozi ba MINUSCA ndetse n’indorerezi zireba imikorere y’akazi iyobowe Ambassaderi Diane Corner wungirije intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa UN nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.
Muri uyu muhango basomye ubutumwa bushimira ingabo z’u Rwanda zasubije inyuma igitero cyagabwe ku biro by’umukuru w’igihugu Samba Panza tariki 28 Nzeri 2015.
Iki gihe bamwe mu bigaragambya bitwaje intwaro bashatse gufata Perezidansi mu gihe yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga. Ingabo z’u Rwanda zikaba zarashimiwe ko mu buryo bwa kinyamwuga zatatanyije iki gitero ntikigere ku ntego.
Basoma ubutumwa bugenewe izi ngabo bavuze ko kubera iki gikorwa bakoze ubu ubuyobozi bw’igihugu bugihagaze kandi buri gukora neza kubera uyu muhate wabo.
Uyu muhango wo gushimira ingabo z’u Rwanda wari witabiriwe na Minisitiri muri Perezidansi Charles Kenguembat, umuyobozi w’ingabo za MINUSCA Maj Gen Balla Keita n’abandi bayobozi batandukanye.
UM– USEKE.RW