Digiqole ad

Abantu babiri bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka i Gicumbi

 Abantu babiri bitabye Imana mu mpanuka y’imodoka i Gicumbi

Coaster ya kompanyi ya Stella yangiritse cyane

Mu ijoro ryakeye imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyota Coaster na Daihatsu zagonganiye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Mutete ku muhanda wa Kigali-Gicumbi abantu babiri bahita bahasiga ubuzima barimo umudamu umwe. Police ikaba itanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kwitwararika mu gihe babisikana kuko iyi mpanuka yatewe n’utwaye Daihatsu wataye igisate cy’umuhanda we akagongana na Coaster.

Coaster ya kompanyi ya Stella yangiritse cyane
Coaster ya kompanyi ya Stella yangiritse cyane

Imodoka ya Coaster RAB 635K yari itwawe n’uwitwa Antoine Nkusi yerekezaga i Gicumbi yagonzwe na Daihatsu RAA 871T yari itwawe na Alex Bagambiki yerekeza i Kigali nizo zagonganye, umuntu umwe yahise ahasiga ubuzima abandi 11 biganjemo abari muri Coaster barakomereka.

Spt JMV Ndushabandi umuvugizi wa Police y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda yabwiye Umuseke ko abitabye Imana harimo umudamu umwe wapfuye nyuma kubera ibikomere ajyanywe kwa muganga.

Uwahise yitaba Imana ni uwitwa Isidore Habumugisha naho umudamu witwa Betty Kayitesi we yapfiriye mu nzira ajyanwa ku bitaro bya Byumba.

Spt Ndushabandi avuga ko abandi 10 ubu bari mu bitaro bya Byumba i Gicumbi ariko hari ikizere ko bakira.

Spt Ndushabandi ati “Ni impanuka yatewe n’uwari utwaye Daihatsu wataye igisate cy’umuhanda cye maze agonga Coaster yari mu nzira yayo. Tukaba dutanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kwitwararika mu gihe babisikana n’ibindi binyabiziga kandi mu nzira bakaguma mu ruhande rwabo.”

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Police ntihwema kubwiriza aba chauffeur kwirinda ibintu nk’ibi, dore rero abana bateshejwe maman wabo? imfubyi ziriyongere? gusa Imana ikomeze abasigaye bo mumuryango wa nyakwigendera!!

  • YOOO IMANA IBAKIRE MU BAYO

  • YOOO IMANA IBAKIRE MU BAYO .

  • Imana ibakire mu bayo, gusa aba bashoferi bagomba kujya bitwararika mu mihanda kuko umuhanda ntago ari umuharuro kandi baba batwaye abantu nubwo impanuka idateguza

  • Ariko se abashoferi bazabwirwa kugeza ryari koko? Ko mbona 99% by’impanuka zidutwara abacu buri gihe ziterwa n’ubugoryi bwa bamwe mu bashoferi tuzagire dute? Mumbabarire gutukana rwose birababaje ariko biteye n’umujinya.

  • Abashoferi birinde umuvuduko Hirindwa impanuka zitwara ubuzima bwabantu

Comments are closed.

en_USEnglish