Rubavu: Umusirikare yarashe mugenzi we ‘by’impanuka’ aramwica
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira kuwa kane abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari ku burinzi mu mudugudu wa Nyakabanda Akagali ka Rwangara mu murenge wa Cyanzarwe umwe ‘yikanzemo’ mugenzi we umwanzi aramurasa arapfa nk’uko amakuru agera k’Umuseke abyemeza.
Aha bari mu kazi ni ahegereye urubibi rw’u Rwanda na Congo muri uyu murenge wa Cyanzarwe. Abaturage bahegereye bakaba bahise bibaza ibibaye ariko bahumurizwa vuba.
Amakuru agera k’Umuseke yemeza ko uwarashwe agapfa yitwa Caporal Nzeyimana wari uri mu kazi na bagenzi be.
Umuseke wagerageje kuvugana n’ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda ariko kugeza ubu ntibirashoboka.
Innocent Munyandekwe umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nyakabanda ibi byabereyemo avuga ko ibyabaye ari impanuka kuko ngo byari nijoro hakabaho kwikanga umwanzi ku warashe.
Munyandekwe ati “Ni impanuka kuko habayemo kwikanga abasirikare bari ku kazi kabo basanzwe bakora umwe yarashe amasasu abiri. Ubuyobozi bw’ingabo bwampamagaye bumbwira ko nta kibazo gikomeye gihari ndetse n’abaturage nabo bamwe bari bavuganye n’ingabo. Aho byabereye ni hejuru y’agasozi kareba muri Congo. Kugeza ubu abaturage bacu bararinzwe nta kibazo bari mu mirimo yabo nta kintu kigeze kibahungabanya.”
Mu 2013 muri uyu murenge wa Cyanzarwe ingabo za Congo zaharashe amasasu ubwo zari mu mirwano n’umutwe wa M23.
UM– USEKE.RW
6 Comments
Imana imwakire mubayo.
RIP.
KARIYA GASOZI NUBUNDI KAZARIKORA no kumenya aho umupaka uri ntibyoroshye.Haba umwijima bya hatari ntamuriro uhaba ntanabantu bagatuyeho.
Kwikanga umwanzi burigihe bizatuma tumarana ubwacu
reka reka urasa mucyico se ntahandi yarasa
yooooooo!pole sana!
Comments are closed.