Digiqole ad

Germany: Uwari ‘Directeur de Cabinet’ mu biro bya Perezida Habyarimana yafashwe

 Germany: Uwari ‘Directeur de Cabinet’ mu biro bya Perezida Habyarimana yafashwe

Enoch Ruhigira wahoze ari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Juvenal Habyarimana  yatawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize i Frankfurt mu Budage nk’uko byemezwa n’umwanditsi ku bya Africa (Africa editor) mu kinyamakuru TAZ cyo mu Budage.

Uyu mwanditsi witwa Dominic Johnson avuga ko uwafashwe ari umugabo w’imyaka 65 ufite ubwenegihugu bwa Nouvelle Zelland ariko ukomoka mu Rwanda ugomba kuba ari Enoch Ruhigira.

Uyu yafashwe hagendewe ku busabe bw’u Rwanda bwo kumuta muri yombi ndetse uyu mwanditsi avuga ko hari kurebwa ubusabe bw’u Rwanda ku bijyanye no kumwohereza.

Mu bushinjacyaha bw’u Rwanda, Jean Bosco Siboyintore ushinzwe gukurikirana abashinjwa Jenoside bihishe mu mahanga yabwiye Umuseke ko koko uyu mugabo Ruhigira ari we watawe muri yombi mu Budage.

Ruhigira acyekwa mu bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

69 Comments

  • Harya mubacuze uwo mugambi wa jenoside icyocyaha kimaze guhama bangaheko na Bagosora kitamuhamye?

    • @ Sayinzoga

      Kambanda Jean wari uyoboye leta yiyise iyo abatabazi icyo cyaha uvuga cyaramuhamye uretse ko yanacyemeraga! Ikindi kuba abantu nka ba Bagosora kitabahama si uko batagikoze ahubwo ni ukubera impamvu zitandukanye zirimo iza politiki, ruswa n’izindi. Ikizwi ni uko mu Rwanda hakozwe Jenoside yibasiye Abatutsi kandi nta jenoside ishoboka hatabanje gucurwa umugambi wo kuyikora.

      • Twese tuzuko byari byagenze yarabyemeye kugirango bamworohereze igihano yewe barindi numuryango niyo diru yari yagiranye nabacamanza usibyeko yaje kwisanga baramubeshye nubu akaba ahakana ibyobahereyeho bamukatira burundu.

        • Icya ngombwa ni ibiri muri dosiye ye naho ibyo yaba yarumvikanye n’abacamanza ndetse n’ibyo yaba ahakana ubu nta gihamya kuko n’amagambo cyangwa amatakirangoyi!

          • Kalisa we, hindura izina kuko iryo niry’imfura kandi ibyo uvuga ntibisa nazo.

      • @Sayinzoga, none se ko numva Kambanda uruhare rwe rutangira nyuma y’iyicwa rya Habyarimana? Ni bwo umugambi wa jensoide wacuzwe? Ndumva mbere yo kuba Ministri w’Intebe yarakoraga muri Banki y’Abaturage.

        • Mbogo we, muri banque y’abaturage se yarishinzwe gucurumugambi wa jenoside?

  • Ese iyi photo ni Ni Ruhiuira Enoch cyangwa Karemera Eduard?

  • Ni ugushakisha ibyaha aho bitari! Ubu nibwo batangira gushakisha abacuze umugambi wa jenoside? Icyo cyaha ntawe kirahama mu bakatiwe n’inkiko zibifitiye uburenganzira!

    • @ Kaghoma

      Niba hari abatekereza ko kubera hashize imyaka irenga 20 batarashakishwa bakaba bumva “byararangiye” bamenye ko atariko bimeze kuko n’abanazi (Nazis) ba Hitler hari abagishakishwa kandi uzi imyaka ishize uko ingana nkanswe ibyabaye ejobundi. Byongeye kandi kuva icyaha cya jenoside kidasaza, nta mpamvu yo kwirukira gukora impapuro zishakisha abayikoze mu gihe wenda hagishakishwa amakuru, cyane cyane ko abakayatanze bari bahari batayatanga ahubwo ugasanga abahigwaga bashoboye kurokoka abicanyi aribo bagerageza kuvuga ibyo babonye, ndetse n’ibyo bumvise kubera kubura uko bagira!

    • Ariko koko iyo ubona ufata igije cyo kugaragaza ubudasa bwawe,wumva byakungura iki umuryango nya-Rwanda koko!!?? Jya wicecekera kuko ibyabaye kuri uru Rwanda,uretse na we nyira two,kandi waruriho,nabavuye hanze uyumunsi,nuvutse uyumunsi arabibona

  • Hari igitabo Ruhigira aherutse kwandika (La Fin TRagique d’un Regime), ubwo mu byo azashinjwa na cyo wasanga kizazamo, cyangwa kibifitemo uruhare runini. Mu buhunzi umuntu arinumira ntabwo avugira hejuru. Ariko n’ubwo yari Directeur de Cabinet wa Habyarimana, nta buhenzanguni Ruhigira yigeze mu buzima bwe. Icyaha cya mbere cye ubwo ni uriya mwanya yari afite.

    • Nonese hari akantu na kamwe yaba yarakoze cg yaravuze kagaragaza ko atari ashyigikiye HABYARIMANA? Karamutse gahari nibwo nakwemera ko nta buhezanguni yari afite. Naho ubundi iyo utamaganye ibibi burya uba ubyemera kd ubishyigikiye

      • None se wowe Ndumiwe, uri archiviste national ku buryo ibyabaye byose ubizi? mwagiye muvuga ibyo muzi kandi mwahagazeho.
        Habyarimana yari shebuja, nta muntu uvuguruza shebuja, niyo yaba adafite ibyo atemera either abivugana na boss we nangwa se akademissiona, iyo agize demission rero ajya hanze akenshi iyo yubaha akazi yakoraga araceceka cyangwa se agatangaza icyatumye atandukana na shebuja. ndaguha urugero kuri General Petreus wananiranywe na Obama kuri politique yo muri iraq, yatanze imihoho kandi ntiyumvikanaga na shebuja. undi nakubwira wanze ibyo shebuja yamubwiraga ariko akaguma mu kazi ni Alistar Darling wari chancelier wa exchequer mu bwongereza ntago yemeraga ibyo Brown yamusabaga ariko akomeza akazi. Ntago rero kuba ntacyo yatangaje en publique ntago bimugira umunyacyaha, icyaha ni gatozi muzarebe ibyo yakoze mureke kumuhimbira.

      • @Ndumiwe, urikubaza ikibazo ugicuritse ntabwo ariwe ugomba kwerekanako atigeze yitandukanya na Habyarimana ahubwo ugomba kwerekana kogukora muri prezidansi bivuze kugiruruhare muri jenoside.

      • @Ndumiwe, ariko ubwo Ruhigira yaregwa ubufatanyacyaha na Habyarimana, kandi uyunguyu nta rubanza na rumwe yari yacirwa rujyanye na jenoside? Ahubwo Leta y’u Rwanda ni yo yigeze guhamya ko ngo yishwe n’abahenzanguni b’abahutu kubera ko yari yemeye gusinya amasezerano ya Arusha. Niba Ruhigira yaragize uruhare mnuri jenoside yabibazwa, ariko iby’ubufatanyacyaha byo ndumva byaba ari ibindi. Ikizwi ariko nuko ari no mu bavuye mu gihugu rugikubita intambara yongeye kurota.

        • @Mahoro…. ariko reka nkubaze buriya ntiwaba uri umwana w’umwe mubari bakomeye muri leta ya HABYARIMAMA cyangwa leta y’abatabazi. Ni akabazo k’amatsiko nkwibarije.kuko comment zawe, zigaragaramo ubumenyi bwimbitse kubyerekeye ziriya leta,kandi umuntu akumva ufite lancune runaka.YESU akugirire neza.

  • icyo ni icyaha gukorana na Habyara tayari uba uri mubi

    • Ariko se ko twumva batubwira ko inshuti nkuru Habyarimana yari afite bari abatutsi (Urugero: Katabarwa Andre, Kajeguhakwa Valens, Majyambere Silas bari inshuti zikomeye za Habyarimana) kuki abantu bakomeza kumushinja ibya GENOCIDE. Biratangaje, umuntu yanavuga ko ari amayobera.

      • @Babi… nta makuru wari wumva avuga ko Adolf Hitler yari afite inkomoko runaka ku bayahudi?

      • @BABI, iyo umuntu afashwe kubera icyaha akekwaho ntibiba bishatse kuvuga ko yafashwe kubera ko yari inshuti na Kanaka cyangwa se ko ari mwene wabo na Kanaka. Kuba uwo Enock akekwaho gukora icyaha cya genocide ntaho bihuriye n’akazi yakoraga cyangwa inshuti yari afite mu buzima busanzwe, niyo kandi byagira aho bihuriye, Kuba yarakoze icyaha cyangwa ataragikoze ni ubucamamanza buzabireba.

        • Sha uwimana we niba koko abayobozi bu Rwanda bemerako batamufatiye kubera akazi yakoraga, sinzi niba nabo ariko babibona.Benshi bahise bayorwa bajugunywa Arusha ndetse bamwe bagizwe abere urumva barajugunyweyo kuberiki?

    • Ibaze nawe!! Uri umushakashatsi kabisa

    • Ibaze nawe.

  • nonese mwebwe nunva mwacitse ururondogoro, mutegereze ubutabera bukore akazi kabwo nibimuhama abiryozwe. nkurikije ibyabaye ntamuntu numwe ucyekwaho genocide warukwiye kuba atarafatwa. nibabazane bakatirwe urubakwiye

    • @ Ntarabatinya, ashyikirijwe ubutabera bwikindi gihugu ntakibazo nabibonamo. Ariko tekereza gucirwa urubanza nuwo muhanganye muri politic.

  • Yagorwa Ruhigira Enoch! hariho abavuga ko ari we wapanze missions za bariya baguye mu ndege ngo akorera abanyamerika n’inkotanyi. None ngo yateguye génocide? Mwene Mugesera ararengana rwose dore ko ari umwe mu bahise bahunga kuko yagiye gusanganira boss we agahura n’inkuru mbi.

    • Wapi Kagabo mujye mwitonda, UWILINGIYIMANA Agathe yakoze ibyo yari ashoboye kandi yagaragaje uruhande rwe, Nonese hari akantu na kamwe RUHIGIRA uwo yaba yarakoze cg yaravuze kagaragaza ko atari ashyigikiye HABYARIMANA? Karamutse gahari nibwo nakwemera ko nta buhezanguni yari afite. Naho ubundi iyo utamaganye ibibi burya uba ubyemera kd ubishyigikiye

      • @Ndumiwe,Wazasomye igitabo cye kowasobanukirwa nabyinshi ra?

      • @Ndumiwe.
        Gushyigikira Habyarimana no gushyigikira Genocide nibintu bibiri bitandukanye. Ruhigira yakoranye na Habyarimana Genocide itarabaho. Genocide yabaye Habyarimana maze gumfa. Ntabwo yamushyigikiye muri Genocide kandi yari yamazegumfa.

        • niko sha simba jean we, ngo genocide yabaye shobuja amaze gupfa? ntasoni? ariko iyo mitima yanyu izabageza hehe koko? abatutsi igihe biciwe nabake batavugaga rumwe nubutegetsi byahere kurupfu rwa habyarimana ngo umubyeyi wanyu da? nkubu uwakunyereka mumaso ese muba mubivugira hehe kuki mutagaragara ngo mubivugire ahabona.

      • @ Ngumiwe,
        Rukokoma yakoze byinshyi birenze ibya Agathe. None se ubu rukokoma arihe? Ndahamyako iyo Rukokoma amfa muri Genocide icyibunsocye ubu kiba kiri kugisozi. Ndahamyako iyo Agathe arusimbuka ubu kiba nawe afatwa nkumwanzi wigihugu nkabo ba Rukokoma. Nohereje comments nyinshyi ariko kumuseke barazinyonga kuko bavugaga abantu bazwi bari mubutegensi ikigali kandi barakoze genocide ntawe utabizi kandi barinibyegera bya Habyara (sinvuze amazina). Tuje twitonda rero kuko genocide yabaye mu Rwanda ari politic kurutako ari ikibazo hagati yabahutu nabatutsi.

        • Ubivuze neza abayoboke ba MDR bose bashiriye muri gereza abandi bose barameneshwa nabakekwagakwaribo.Uwilingiyimana nawubu abayarameneshejwe cyangwa afunze.

          • Ongeraho ndetse kwiryo shyaka mu Rwanda ryaciwe.kandi ryarishyaka ryagize uruhare mukujegeza Habyarimana muri politiki mu Rwanda njyewe ntabwo mbaririra kuko baribatazuwo bakina nawe murubuga nonenubu babuzebyose baricwicuza kuba batarashishoje neza icyo gihe.

  • Reka ubutabera bukore akazi….Genocide ni cyaha kidasaza

    • @Komeza. Nta butabera buba iwacu. Haba ubucamanza.

      • Ibaze nawe!!@

  • Uyu mugabo bamugambaniye kukwiyamenya kwashakishwa ntiyari kwizana UK

  • Ariko mwibwira ko u Rwanda nta Mana rugira; abantu bigabiza abandi babica urwagashinyaguro bagirango ihora ihoze hari aho yagiye; ndababwiza ukuri Imana izababaza icyo bakoreye genocide mpaka; ntanumwe uzasigara atabajijwe nubwo wakwigira umwere uzicwa n’umutima kuko wowe uzi icyo wakoze.

  • Kurimwe umuntu wese wakoze kungoma ya Habyarimana ubwo abayarafatanije nabandi gucurumugambi wa jenoside koko? mwenibi bintu bikungulira igihugu.Njya numvango turimubumwe nubwiyunge da nzaba mbarirwa.

    • We ubumwe n’ubwiyunge ntibivuga kudahana,

    • nimwe mwagikunguriye mwica inzirakarengane cyangwa mukomeza gushyigikira babikoze nayiteguye.

      • Akiko nawe KIKI (niba aliko witwa koko), nta gihe inzira karengane z,abatutusi zitapfuye na nubi zigipfa. Nimureke gukomeza gushinyagura,ibohwa ry’uyu mugabo ntacyo lizahindura ku karengane ka batutsi. Bamugumane cg bamureke ni hahandi. Ahubwo niba arengana ni ukongera inzirakarengane no kongera imijinya y,abahezanguni.

    • Njyewe ntakibazo mfitanye nuburenganzira bw’Imana kukoyo ireba imbere kurusha TPIR yaburanishije uruhande rumwe gusa, abandi nabo barye barimenge.

  • Nakwibutsa abantu bose kuyu mugabo Ruhigira yanze gukora muri leta yabatabazi.None nimundebere kbs.Yewe biragaragarira buri wese kwazira kuba yarakoze muri leta ya Habyarimana ntakindi.Gusa bagucira akobo igucira icyanzu.

  • ubundi iyo umuntu akeka ko ashakishwa .kandi aho ari afite umutekano yigumira.yigumira aho. ibi bigabo rero sinzi impanvu byirwa bicaracara

  • Sha reka mbabwire, amaraso y’abatutsi mwamennye azabakurikirana aho muzajya hose..ntamahoro muzagira. Urugero rutari kure ni interahamwe ziri congo ubu muri kivu yamajaruguru zihanganye n’aba nande ndetse n’abahunde.Ubwo se aho naho ni leta y’u Rwanda yahageze ra..ni amaraso abakurikirana..

    • Ugpmba kuba nta wawe wayamennye.naho ubundi wakwifuza kureganurwa aho kwillrwa ushinyagura.

    • Kitoko amaraso nta hera pe. Niba arengana azarekurwa, niba yaramenye amaraso azayaryozwa. Ubutabera nibwo bwonyine buzaduhoza. Niba ari za mapolitiki akinwa hano ngo murafata ngo uwafatanyije ni Kinani,birarambiranye MURASHINYAGURA NTA KINDI.

  • Uretse gukora muli Leta, Ruhigira Enock wabandi ararengana!Nibyo bita globalisation kbsa! Ntaribirye turamuzi neza!

  • Ubu ntabucamanza mbonyemo ububucamanza bumarira atsinzwe intambara bose muri gereza biragaragara kobuhengamye.Ibyaha byose bibaho biregwa abatsinzwe intambara bonyine gusa.Ese birashobokako kurundi ruhande bose arabamalayika?

  • Hambere aha mperutse kumva avuga kuri radio imwe, ko indege ya Habyarimana yahanutse ayireba. Ngo yaragiye kumwakira kukibuga kindege. Sinibuka umunyamakuru bavuganaga kuri téléphone. Uyu mugabo yavugaga ko atuye muri Nivelles Zélande. Sonasobanuraga impamvu Habyarimana yajyanye na castar.

    • @Albert…. iyo nza kuba uriya mugabo, nari kujya kwiturira ku kwezi cyangwa kuri Mars!!! naho muri Nivelles Zélande,kuri wa mugani wawe, ni hafi ku buryo ntacyabuza ubutabera kumukurikirana ku byaha bya Jenoside yateguye(gutegura=plannifier).Dore ko abamuzi neza bemeza rwose ko atayikoze (gukora= mettre en action).Cykora hari umbwiye mu kanya ko ngo uriya mugabo yari umuntu mwiza kabisa ,ngo ntiyari gutinyuka kwica,gusa ngo imihoro abicaga bakoresheje ngo niwe wayiguze mu Buhinde,akoresheje ba bahinde ba Kkana. Kwica reka da ngo ntibamubeshyere!!! ariko plannification ngo mutahe!!!! ngo ni nacyo cyatumye yihungira hakiri kare, ngo yitinyiraga kubona inkoramaraso yari yaraguriye ibikoresho ziri en action,woshye za Panzas z’abadage mu burusiya.

      • @ Rukeke,
        Ese abantu bose batumije imihanda? Kabuga yatumije imipanga, abacuruzi bari muri MRND batumiza imipanga. Ese ko nuyumunsi abacuruzi bo murwanda bagitumiza imipanga nukuvugako bategura indi Genocide? Rwandawe? Mbega abawe?

        • @Simba Jean …….umva rero nkubwire munyarwanda mugenzi wanjye!! tujye tuvugisha ukuri,tureke amarangamutima….ubundi uko dusanzwe tubizi, abacuruzi nibo batumiza ibicuruzwa hanze y’igihugu…ndabyemeye pe! ko KABUGA yatumije imihoro nk’umucuruzi.
          Ariko se wo kanyagwa we harya RUHIGIRA nawe yari umucuruzi ko yari Directeur de Cabinet? Directeur de Cabinet kwa Prezida no gutumiza imihoro bihurira he? wambwira iduka rya Ruhigira ryarabaga he? abibivuga ko bazi neza ko nta bucuruzi yakoraga!!! ariko mwagiye mureka!!!!

          @Kalinda… urabeshya!!! niba hari abo uzi badafite amaduka acuruza imihoro,bakaba nta bucuruzi buzwi bakora,ndagusabye,uzabatungire Leta agatoki hamwe n’abashinzwe umuekano, ubwo nabo bafite ibyo bategura.Mujye mureka, kubeshya hamwe n’amarangamutima adafashije.

      • abagitumiza imihoro noneho bafite ibyo bategura! mujye mwivugira ibyo mushaka byose, uhagarikiwe n’ingwe aravoma! byose ni ubusa nshuti, la roue tourne!

      • Yewe RUKEKE we, Analyse yawe ni injyana muntu. Ugomba kuba warize muri Kaminuza ihambaye. Murashinyagura gusa nta kindi!!!! Amaraso nta hera, niba yarangiye muri planification yo kwica inzirakarengane bizamuhama, aliko niba ari ibyo gufata abantu kubera kubafata gusa, ntabyo ntibizahera, kandi biradushinyagulira gusa.
        iyo nsoma nyinshi muri izi commentaires urabona benshi batavuga ko uyu mugabo yari umuhezanguni,ashobora rero akulikiranwa kubera izindi mpamvu tutazi,

        • @Ntagahora……mugenzi wanjye,kubona uko ibintu biri,ntago bisaba amashuri menshi,il suffit yo kuba ibyinshi muri ibyo hari abababikubwiye babizi neza,batanabogamye ye! cyangwa se nawe bimwe warabyiboneye.Izo ngingo zombi njye ndazifite, ibyinshi narabyiboneye n’amaso yanjye…abahezanguni b’icyo gihe nanjye ndabazi,ibyo bya Kaminuza uvuga, 1994 nigaga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza,urumva ko nari mukuru. Gusa izina ryawe riranshimishije….NTAGAHORA(gahanze).uriya na bagenzi be nabo ntago bari guhora bahanze nk’imisozi ngo bakomeze bice uwo bashaka ,wenda banakize uwo bashaka. Cyokora icyo nzi benshi muri mwe ngirango muri n’abana (mufite imyaka mike).Twe rero turabizi,haramutse hari n’uzira ubusa twaba tumuzi.mujye mwicecekera

          • RUKEKE we,nibyo rwose Ntagahora gahanze. Ntabwo aliko ndi muto nkuko ubikeka nshobora kuba nakuruta niba wari muwa 3 Kaminuza muri 94. iNkunze rero ko wanize kandi uvuga ko uvuga ibyo wiboneye n,amaso. Abantu nkawe barakenewe pe.
            uragira uti”twe turabizi,haramutse n,uzira ubusa twaba tumuzi” PLEASE Niba hari icyo uzi kuri uriya mugabo wafashwe TOBORA uvuge. Ibyo guhushahusha bafata umuntu ngo kuko yakoranye ni kinani nibyo nise GUSHINYAGURA. Amaraso y,inzirakarengane ntazahera.Immana yandinze ubuhezanguni kandi narii mfite impamvu zose zo kumuha.
            Uragira ngo”mujye mwicekekera” OYA. Dukeneye UKURI Dukeneye UBUTABERA

  • Abafite amabanga mubitse y’iriya ntambara mwese mwitegure ko muzafatwa mukicwa, it is just a matter of time.

    • Babwire. OYA OYA, abafite amabanga bigira aho bajya batatubwiye uko byageze!!!! Polo kagame azaba ari ku isonga kuko azi byinshi kurusha bose!!!Abamenye amaraso bazarwara gastro y’amaraso bamenye.
      Hari abanyarwanda benshi barara bashigagurika kubera ubwoba yibyo bakoze.
      Uyu mugabo bafashe ngo wakoranye ni Kinani niba ari mubahekuye u Rwanda, kamubayeho. Zika ntimusiga amahoro, aliko niba ari ikinamico ENOUGH is ENOUGH. It is for your credibilty to do it right or stay away

  • Ruhigira bimwe mu buhamya bwe yabitanze muri iki kiganiro: https://www.youtube.com/watch?v=o8H2ZWieVE0
    Ibyo yavugiyemo ntibyari kubura kumukurira abanzi benshi.

    • Hehehehe. Kino kiganira ni injyana pe. Uyu mugabo ni umwihanduzacumu. Aliko njye nk.umunyarwanda mpamenyeye byinshi pe!!!! Ararata i Kinani agakabya. Yibagirwe wa mugani ngo “ukuli guca mi nziko ntigushya” WE kumukozeho.
      Aliko menya ari ni umuhanga!!
      Aravuga ibintu bisobanutse abanyarwanda bakwiye gusobanukirwa. Niba na FPR yari inyuma yabahanuye indege, yenda niyo yari the best strategy.
      Niba atari inkora maraso, WATCH OUT, ahubwo natahe arakenewe iwacu i Rwanda.

      • Njyewe numvise icyo kiganiro, abanyarwanda bose bagombye kucyumva kuko kirimo amakuru mesnhi yatuma bamwe murubyiruko basobanukirwa nibyabaye mu Rwanda.Kuki abanyarwanda bahisemo gukomeza intambara aho gukomeza ibiganiro bya Arusha?

        • ibaze nawe

  • cv

  • Ese kuki iyo mushyikiriwe mutangira gushya ubwoba? Kuki umwicanyi akunda ubuzima bwe kandi yarabuvukije abandi? Ibyo byitwa ububwa n’ubwenge buke.

  • Ruhigira azi byinshi nibamuburanisha bamwe bazabura aho bargitira.

  • Vipi Uri umugabo apana abirirwa bavuga ibintu bidafite ukuri,kd urakoze kutwumvisha ukuri.hano iwacu mumajyepfo ntabwo dukunda kumenya amakuru yimpamo.duhora muri byabipindi bya bazivamo n………….

Comments are closed.

en_USEnglish