Digiqole ad

Gicumbi: Umuyobozi w’Umudugudu yicishijwe amabuye n’ibyuma

 Gicumbi: Umuyobozi w’Umudugudu yicishijwe amabuye n’ibyuma

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gashinge mu kagari ka Kamutora mu murenge wa Rushaki yishwe n’abantu bataramenyekana bakoresheje amabuye n’ibyuma. Umurambo we wabonetse saa kumi n’imwe z’igitondo uyu munsi hafi y’iwe.
Yitwa Leandre Mugarukire, umurambo we basanze wakomerekejwe n’amabuye ku mutwe wanajombaguwe ibyuma nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Rushaki yabibwiye Umuseke.
Asaba Gahima Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushaki avuga ko abakoze ibi bagishakishwa. Nabo ubu bakaba batabaye umuryango wa Mugarukire.
Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Police mu majyaruguru yabwiye Umuseke ko abahageze basanze amabuye menshi iruhande rw’umurambo we. Avuga ko iperereza ubu riri gukorwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha.
Umurambo we bawusanze hafi y’iwe, abaturanyi be babwiye Umuseke ko bakeka ko yishwe nijoro atashye.
Abaturage ba hano bavuga ko bakeka ko ibi byakozwe n’agatsiko k’abarembetsi bavana inzoga zitemewe muri Uganda bazinjiza mu Rwanda, ubuyobozi ariko ntibwemeza aya makuru.
Gusa uyu muyobozi w’Umurenge yatubwiye ko uyu mugabo Mugarukire bishe yari umuyobozi w’inyangamugayo cyane mu bakozi bafite. Ngo yarwanyaga cyane amafuti yose, ruswa n’abari inyuma y’ibikorwa byo gucuruza kanyanga.
Mu kwezi gushize mu karere ka Rulindo,   umuyobozi w’Umudugudu yakubiswe n’umuturage aramwica.
Mugarukire Leandre wishwe none asize umugore n’abana bane (4).

Mu karere ka Gicumbi
Mu karere ka Gicumbi

Akagari ka Kamutora gahana imbibi na Nyagatare hafi y'umupaka na Uganda
Akagari ka Kamutora gahana imbibi na Nyagatare hafi y’umupaka na Uganda

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi  

0 Comment

  • Imana imuhe iruhuko ridashira! Tekereza kwicwa gutya uzize akazi katagira umushahara, katagira uburinzi, katagira amasaha y’akazi azwi, katagira ubwishingizi!! Ubu uyu muryango Leta igiye kuwizeza iki kijyanye n’ejo hazaza h’umupfakazi n’imfubyi? Kandi wa mugani abagambanira abantu nk’aba hari ubwo wasangamo n’abo bakorana amarondo, baba bazi aho bageze n’igihe batahiye, ubundi phone ikabirangiza.

  • ko numva se imfu zabakuru bimidugudu bigeze kure bicwa uruhongohongo abo Bantu bakurikiranwe kdi umuryango we usigaye ufashwe kubaho kdi nababikoze bakurikiranwe kuko police yacu irashoboye

Comments are closed.

en_USEnglish