Digiqole ad

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye kugenerwa umushahara

 Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye kugenerwa umushahara

*Bahembwa gusa iyo hari icyo babonye
Nyuma y’imyaka hafi 20 ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiye gukorwa mu kajagari aho abacukura bahembwa ari uko babonye amabuye bigatuma hari nk’umara amezi atandatu adakoze ku mfaranga, abafite ibirombe bicukurwamo bemeye gushyiriraho umushahara fatizo abacukuzi babo.

Ntezimana Ethienne, ukora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuva mu 2005, avuga ko kuva mu 2000, imyaka yari ibaye 18 umucukuzi ahemberwa icyo yakoze yaba nta mabuye yabonye ntagire icyo acyura. Mbere yaho, ngo umucukuzi yari afite umushahara uhoraho w’igihumbi kimwe (1000 Frw) ku munsi, ariko bagahemberwa iminsi 15; hanyuma yaba yishe (yabonye) amabuye kabone n’ubwo yaba ari Toni ntagire ikindi ahabwa.

Ati “Ngewe icyo numva cyaba kiza, ni uko kugira ngo umukozi agire agaciro yagira umushahara agenerwa wa buri kwezi. Noneho bakagira n’ukuntu bumvikana ku mabuye yabonye, babiganiraho wenda niba ikilo bagihembera ibihumbi bitandatu bakavuga bati: tugiye gukuraho ibihumbi bitatu tuyagene nk’umushahara w’ukwezi hanyuma andi tuyabahembe nk’uko bisanzwe, babone umushahara w’ifatizo wabagoboka bahuye n’ikibazo. Habayeho uwo mushahara fatizo babiganiriyeho n’abakozi byagira agaciro kuruta.”

Francis Gatare Umuyobozi w’ Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi “Rwanda Mining Board (RMB)” avuga ko uburyo bwa “sous-traitance” bukoreshwa mu bucukuzi muri iki gihe, aho umucukuzi ahembwa ari uko yabonye amabuye ngo budahesha agaciro umwuga bakora, unagoye.
Ati “Ubu umucukuzi wese ameze nka rwiyemezamirimo abona amafaranga bitewe n’umusaruro yabonye ariko ibyo ni imbogamizi ku bakozi bakora mu bucukuzi kuko bashobora kumara igihe nta mabuye babonye.”
Gatare agasaba ko ubu buryo bwa “sous-traitance” bukwiye gukorwa mu buryo bwiza budatuma za Kampani zihunga inshingano zo kwita ku bakozi.

Abashoramari bemeye gushyiraho umushahara fatizo
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego rw’igihugu rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gazi, na Kompanyi zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yabaye mu cyumweru gishize, abashoramari mu bucukuzi bemeye gushyiraho umushahara fatizo.

Leonidas Simpenzwe, umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abafite ibirombe bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda (Rwanda Mining Association) avuga ko ubu hari abacukuzi bashoboraga kumara amezi atandatu atarakoza amafaranga mu ntoki kubera ko nta mabuye arabona.

Simpenzwe muri iriya nama yavuze ko bari babitekerejeho basanga habaho umushahara fatizo umuntu wese waje mu kirombe yaheraho.
Ati “Twari twavuze tuti niba wemeye ko (umucukuzi) aza mu kirombe cyawe mugomba kugirana amasezerano ko ibyo bihumbi 30 ugomba kubimuha nk’umushahara fatizo, niba yongereye umusaruro ukamuha ijanisha runaka ku musaruro kugira ngo yongere kuri wa mushahara fatizo.”

Gusa, mugenzi we witwa Mutesi Jeannette ufite ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri Kayonza na Muhanga yasabye ko bahabwa umwanya bakabanza bakabiganira kugira ngo bumvikane ku mushahara fatizo n’ijanisha abacukuzi bazajya bahabwa mu gihe babonye amabuye.
Ntakiyimana François, Umunyamabanga mukuru wa Sendika y’abakozi bo mu nganda n’ubwubatsi “COTRAF-Industrie et Bâtiment” inakorera ubuvugizi abacukuzi avuga ko “iyi ari intambwe bo nka Sindika bishimiye” dore ko ngo Sindika yabo yari imaze igihe ibiharanira.

Ati “Ariko nanone tukavuga ngo umushahara twakwifuza ni uwakagiriye umukozi akamaro. Inyigo twakoze mu 2014 igaragaza ko nibura umukozi mu cyaro atakagombye kujya hasi y’umushahara w’ibihumbi 83 Frw ku kwezi kugira ngo abashe gutunga umuryango we  kandi yiteze imbere.”
Ntakiyimana asaba kandi ko iyi ntambwe yanajyana no kubateganyiriza no kunoza ubucukuzi barindwa impanuka.

Akavuga ko ikiza ari uko abacukuzi bagirwa abakozi bahoraho ba Kampani zicukura ahubwo wenda bakumvikana ku mafaranga bazajya babongereraho mu gihe umusaruro wazamutse.

Abacukuzi na Rwanda Mining Board (RMB) biyemeje ko nta gihindutse uyu mwaka w’ingengo y’imari mushya wazarangira hashyizweho umushahara fatizo w’abacukuzi b’amabuye y’agaciro. Mbere y’umwaka wa 2006 ubwo ubucukuzi bwegurirwaga abikorera, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwari mu maboko ya Leta ari nayo mpamvu abacukuzi bagiraga umushahara kuko hariho itegeko ryo mu 1976 Leta yagombaga kubahiriza.

Iri tegeko ryo mu 1976 rigenera abakozi bo hasi mu bucukuzi amafaranga ari hagati 1 650 Frw, na 3 850 Frw.
Imibare ya “RMB” igaragaza ko ubu urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda rufite abakozi bagera ku bihumbi 40. Mu mwaka ushize rukaba rwarinjirije igihugu miliyoni 373 z’amadolari ya America.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Bigaruke muri leta nkuko za Somirwa zahozeho kera. Maze PAC itangire irebe ibibera hariya. Abanyarwanda bazumirwa.

  • PAC NIHAMAGAZE COTRAF IBAGEZEHO AKARENGANE KA CAMPANY DE SECURITE UBURYO ZIFATA ABAKOZI BAZO NKAHO WAGIRA NGO NI ubucakara ( commerce trianglaire)

Comments are closed.

en_USEnglish