Muhanga: Koperative yatangiye ubutubuzi bw’ibigori, ikibazo ni umuhanda
Muri Koperative y’abahinzi borozi ba Makera mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga batangiye igikorwa cyo gutubura igihingwa cy’ibigori, gusa ngo babangamiwe n’umuhanda banyuzamo umusaruro udakoze neza.
Mu kiganiro n’Umuseke, Umucungamutungo wa Koperative y’abahinzi borozi ba Makera Viateur Nsengumuremyi avuga ko imbuto y’ibigori bari basanganywe yatuburirwaga mu gihugu cya Zambia.
Mu gihembwe k’ihinga gishize nibwo begerejwe iyi mbuto nshya y’ibigori batangira kuyitubura, kandi ngo imaze gutanga umusaruro ushimishije kuri Hegitari imwe.
Ati “Tumaze gusarura toni 100 z’ibigori by’imbuto ya ‘Hybride’ kuri hegitari 40 twahinzeho.”
Nsengumuremyi avuga ko ari imbuto ikunze kwihanganira imihindagurikire y’ibihe cyane mu bihe by’izuba.
Nikuze Madeleine umunyamuryango w’iyi Koperative y’abahinzi borozi ba Makera avuga ko mbere yo guhinga no gutubura iyi mbuto babanje guhabwa ubumenyi bubafasha gutandukanya ibigori by’ibigabo n’iby’ibigore kugira ngo babitere bibangikanye.
Aba bahinzi bavuga ko isoko rinini barifite mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kandi ngo ku kilo abanyamuryango bahabwa amafaranga y’u Rwanda 1 200.
Cyakora iyi Koperative ngo ifite ikibazo cy’umuhanda bakoresha bavana cyangwa bajyana umusaruro wabo ku isoko udatunganije.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Muhanga Ngumyembarebe Thacien avuga ko hari ubuvugizi batangiye gukora bujyanye no kugira ngo uyu muhanda ukorwe.
Ati “Hari inyigo yo gukora umuhanda yatangiye gukorwa, akarere karimo gushaka aho amafaranga azaturuka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko Koperative y’abahinzi borozi ba Makera ariyo ya mbere ku rwego rw’Akarere ifite inshingano z’ubutubuzi bw’imbuto nshyashya y’ibigori.
Mu gishanga cya Makera aba bahinzi bakoreramo, bateganya gukuba kabiri ubuso buhingwaho bukava kuri Hegitari 40 bukagera kuri hegitari 80.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga