Eric Mucyo wo muri ‘3 Hills’ yasohoye indirimbo izanyura abakundana, Yumve!
Eric Mucyo umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya ‘3 Hills’ yasohoye indirimbo nshya yise ‘Umwari’ ituje kandi ibyinitse izanezeza abari mu rukundo.
Eric Mucyo wakoze indirimbo nka ‘i Bwiza i wacu’, ‘Ni yeye’ n’izindi yakoze ari kumwe na ‘3 Hills’ nka ‘Vimba Vimba’, yongeye gukora mu nganzo ahanika ijwi rye ryiza asohora iyo yise ‘Umwari’.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya “itaka uburanga bw’umukobwa w’Umunyarwandakazi uri mu rukundo kandi rufite intego”.
Mucyo wasohoye iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi gusa, aravuga ko n’amashusho azayasohora mu gihe cya vuba kuko ubu ngo bari kuyatunganya.
Nubwo yasohoye iyi ndirimbo kandi, ngo hari n’izindi akibitse zizagenda zisohoka uko iminsi igenda yicuma.
Eric Mucyo yatubwiye ko 3Hills itatandukanye nk’uko bivugwa, ati “Muri 3 Hills ni ibisanzwe twihaye gahunda yo gukora mu kebo kaburi umwe kuko aritwe twabyihitiyemo,mbese muri make 3 Hills umwuka ni mwiza nta kibazo.”
Itsinda ngo rirahari ahubwo bo ni uko bumvikanye ko bazajya banakora indirimbo zabo bwite ariko bakagira n’indi bahuriramo nk’itsinda.
Ubu itsinda rya 3 Hills Eric arisigayemo we na Irakoze Hope gusa, kuko Kalimba baritangiranye we atakiba mu Rwanda.
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW