Digiqole ad

Congo Brazaville batoye Perezida ariko itumanaho ryose rifunze

 Congo Brazaville batoye Perezida ariko itumanaho ryose rifunze

Amatora muri Congo Brazzaville

Perezida Denis Sassou Nguesso yari mu bakandinda icyenda biyamamariza kuyobora Congo Brazzaville mu matora yabaye kuri iki cyumweru, uburyo bw’itumanaho bwa telephone na Internet bwafunzwe mu gihugu ngo hatagira umukandida wiha ibyo gutangaza ibyavuye mu matora mbere ya Komisiyo ibishinzwe.

Amatora muri Congo Brazzaville
Amatora muri Congo Brazzaville

Ku biro by’amatora abanyamakuru mpuzamahanga bimwe uburenganzira bwo gufata amashusho hamwe na hamwe nk’uko bitangazwa na AFP.

Abatavuga rumwe na Perezida Denis Sassou Nguesso umaze imyaka 32 ayobora iki gihugu gituwe na miliyoni 4,5 z’abantu, barimo abakandida batanu bamurwanya. Aba bavuga ko uburyo aya matora yakozwe bihabanye na demokarasi.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko utwumba tw’itora twubatse nabi cyane kandi ngo hashobora kuba haratanzwe amakarita y’itora mahimbano kugira ngo bibire amajwi Perezida uriho.

Nta ndorerezi ziturutse mu Burayi zemewe

Abakandida batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi ; Guy-Brice Parfait Kolélas, Jean-Marie Michel Mokoko, Claudine Munari, André Okombi Salissa na Pascal Tsaty Mabiala – bo ubwabo bashinze ikimeze nka Komisiyo yabo yo gukurikirana ibizava mu matora.

Muri aya matora indorerezi zivuye mu Burayi zangiwe kwinjira mu gihugu gusa hariyo izoherejwe n’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe ziyobowe n’uwari Minisitiri w’intebe wa Djibouti Dileita Mohamed Dileita.

Denis Sassou Nguesso yayoboye Congo Brazzaville kuva 1979 kugeza mu 1992 yongera kugaruka mu 1997 kugeza ubu.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu nawe ari muncuti u Rwanda rufite ubu.

Comments are closed.

en_USEnglish