Benin: Patrice Talon utavuga rumwe n’ubutegetsi yatsinze amatora ya Perezida
Mu gihugu cya Benin mu matora y’Umukuru w’Igihugu, uwari Minisitiri w’Intebe Lionel Zinsou yemeye ko yatsinzwe n’uwari uhagarariye uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho, umucuruzi (businessman) Patrice Talon, uzasimbura Perezida Thomas Boni Yayi.
Umuyobozi w’Akanama gashinzwe amatora muri iki gihugu yatangaje ko Patrice Talon yatsinze amatora y’icyiciro cya kabiri n’amajwi 65%, aho uwari Minisitiri w’Intebe, Lionel Zinsou yagize 35%.
Zinsou kuri facebook ye, yavuze ko amatora y’icyiciro cya kabiri yagaragazaga ko umucuruzi Patrice Talon, wahimbwe Umwami w’ipamba mu gihugu cye, azatsinda amatora.
Perezida Thomas Boni Yayi ntiyongeye guhatanira umwanya wa Perezida kuko yari amaze kuyobora igihugu manda ebyiri, kandi itegeko nshinga ntiryemra ko zirenga.
Patrice Talon yagarutse mu gihugu cya Benin umwaka ushize avuye aho yari yarahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa, kuko yarezwe ko yashakaga kuroga Perezida. We ibyo birego yabihakanye yivuye inyuma.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ntimureba ahandi ko bakataje muri Democratie ureke mu EAC