Digiqole ad

USA izahana uzashora imari muri Koreya ya ruguru

 USA izahana uzashora imari muri Koreya ya ruguru

Obama yavuze ko uzashora imari muri Koreya ruguru azabihanirwa

Kuri uyu wa Gatanu Koreya ya Ruguru yongeye kugerageza intwaro z’ubumara, nyuma yuko ejo hashize Perezida Obama yari yongeye gufatira ibihano iki gihugu kubera kugerageza intwaro z’ubumara bidaciye mu mategeko. Kimwe mu bihano byafatiwe Koreya ya ruguru ni uko USA izafatira ibihano umuntu, ikigo cyangwa Leta bizashora imari muri Koreya ya ruguru.

Obama yavuze ko uzashora imari muri Koreya ruguru azabihanirwa
Obama yavuze ko uzashora imari muri Koreya ruguru azabihanirwa

USA ivuga ko za ‘Missile’ zarashwe mu kirere ziva mu Burasirazuba zijya mu kirere zibanza kugenda ibirometero bigera ku 800 mbere yuko zigwa mu mazi.

Abategetsi ba USA bahamagariye Koreya ya Ruguru kureka gukomeza guko ibyo bikorwa by’ubushotoranyi.

Leta ya USA yatanze itegeko ryo gufatiira imitungo yose ya Leta ya Koreya ya ruguru iri muri USA.

Ibyemezo byafashwe bibuza USA gushora imari muri Koreya ya ruguru ndetse no gufatira ibihano umuntu wese nubwo yaba atari Umunyamerika wagerageza gukorana ibikorwa by’ubucuruzi n’iki gihugu.

Kuba Koreya ya ruguru yararashe ibisasu byo muri buriya bwoko inshuro ebyiri kandi byose bikaba byari birenze ku mategeko mpuzamahanga byarakaje amahanga.

BBC ivuga ko ibiro bya Minisiteri y’ingabo y’Amerika( Pentagone) byatangaje ko uyu munsi hatewe ibisasu bibiri birashwe n’ibimodoka bya gisirikare bya kiriya gihugu.

Iki gikorwa cyirenze ku mategeko mpuzamahanga kandi ngo si USA gusa na Koreya y’epfo n’Ubuyapani baracyamaganye.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yamaganiye kure iryo geragezwa, avuga ko Leta ye ishobora gutera ingabo mu bitugu Amerika na Koreya y’epfo mu gushakira umuti icyo kibazo.

Kugeza ubu muri Koreya ya ruguru hafungiye umunyeshuri wo muri USA uhafungiye akekwaho ubutasi.

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish