Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, yashyizeho abayobozi bashya b’Intara 26, muribo 13 ni bashya, abandi barindwi bagumye aho bayoboraga, batanu bamurirwa ahandi, yanashyizeho umuyobozi mushya w’intara ya Songwe. Abayobozi bashya batangajwe nUteuzi huo umetangazwa na Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo mu biro bya Perezida, Mussa Ibrahim Iyombe kuri iki cyumweru tariki 13 Werurwe. Abayobozi bashyizweho […]Irambuye
Igikorwa cy’iterabwoba cyakozwe n’umutwe w’iterabwoba wakigambye witwa Aqmi kuri iki cyumweru mu mujyi wa Grand Bassam cyahiyemo abantu bose hamwe 22. Abantu bitwaje intwaro basanze abantu ku mucanga wo ku nyanja babamishamo amasasu bica abasivili 14, abasirikare babiri ariko nabo bicwamo batandatu. Muri uyu mujyi w’ubukerarugendo ahantu barasiye aba bantu ni ahakunze gusurwa n’abantu bifashije […]Irambuye
Perezida wa Angola Jose Eduardo dos Santos wa kabiri umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afrika, yatangaje ko mu 2018 azatanga ubuyobozi. Icyo gihe azaba yujuje imyaka 39 ayobora igihugu kuko yagiye ku butegetsi mu 1979. Ibi yabitangarije muri kongere y’ishyaka riri kubutegetsi rya MPLA. Yagize ati: “Nafashe umwanzuro wo kuzarekura ubutegetsi, nkarangiza ibikorwa byanjye […]Irambuye
Abarwanyi bo mu nyeshyamba za FDLR ziyunze n’umutwa wa Maï-Maï Pareco (UPCP) bararegwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gufata abagore ku ngufu no gukoresha imirimo y’agahato abaturage b’ahitwa Bingi–Kasugho mu gace ka Lubero. Umutegetsi muri ako gace ka Lubero kari mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, Bokele Joy yamaganye ibikorwa by’izo nyeshyamba kuri uyu wa gatatu […]Irambuye
Abategetsi muri Leta ya Somalia batangaje ko abarwanyi 15 ba al-Shabab bishwe mu gitero bagabweho n’umutwe w’aba ‘commandos’ mu birindiro by’ahitwa Awdhegle, muri km 50 z’umurwa mukuru Mogadishu. Abaturage bari babwiye BBC ko bakanguwe n’urusaku rw’amasasu y’imbunda ziremereye, ndetse ngo bumvuse n’urusaku rw’indege za kajugujugu. Mohamed Aweis, umuyobozi w’ako gace, yabwiye BBC yo mu rurimi […]Irambuye
Perezida w’igihugu cya Mexico Enrique Pena Nieto ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Excelsior yavuze ko imvugo zikoreshwa na Donald Trump, wiyamamariza kuzayobora America zisa neza n’izakoreshwaga n’abanyagutugu bakomeye ku Isi, Adolf Hitler w’U Budage na Benito Mussolini wategetse Ubutaliyani. Perezida Nieto yavuze ko imvugo za Donald Trump uhatana nk’uhagarariye ishyaka rya Republican, zangije cyane umubano w’igihugu cye […]Irambuye
Igitero cyagabwe n’indege itagira umupilote ya America cyahitanye abarwanyi 150 ba al-Shebab, umutwe w’inyeshyamba za kisilamu zirwanira muri Somalia zikanagaba ibitero muri Kenya. Umuvugizi mu biro by’ingabo za America, Capt. Jeff Davis yatangaje ko icyo gitero cyari kigambiriye ahantu hitoreza Al Shabab nk’uko bitangazwa na BBC. Yagize ati “Twamenye ko bari bagiye kurangiza bakava aho […]Irambuye
Korea ya Ruguru yaburiye Korea y’Epfo na Leta zunze ubumwe za America kwitegura igitero cy’intwaro z’ubumara, mu gihe ibi bihugu bibiri byatangiye imyitozo ikaze ya gisirikare ihuriwemo n’ingabo nyinshi z’ibi bihugu, n’iyo myitozo ihuje ingabo nshi z’ibi bihugu. Iyi myitozo ya gisirikare, imwe yitwa Key Resolve indi ikitwa Foal Eagle, ni ibikorwa biba buri mwaka […]Irambuye
Umugore witwa Fadumo Dayib yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatangazaga ako ashaka guhatanira kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Somalia, igihugu cyazahajwe n’intambara kuva mu myaka irenga 25 ishize. Ubu yatangarije Deutsche Welle ko naramuka atowe azahita aganira n’umutwe wa Al Shabab kuko ngo ibyo kuwurandura ku ngufu byananiranye. Uyu mugore ubusanzwe aba […]Irambuye
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje kuri uyu wa gatanu ko kubura ubushobozi bwa Miliyoni 175.1 z’amadolari ya Amerika bari bateganyije mu mwaka wa 2016 ngo birimo kubangamira imibereho y’impunzi. Melissa Fleming, umuvugizi wa UNHCR yavuze ko muri ariya mafaranga bateganyaga, kugeza ubu imaze kubona Miliyoni 4.7 z’amadolari (3%) gusa. UNHCR yavuze ko […]Irambuye