Perezida wa mbere wa USA yageze muri Cuba kuva mu myaka hafi 90 ishize
Barack Obama yageze La Havana muri Cuba ku mugoroba wo kuri iki cyumweru agiye mu ruzinduko rw’amateka rw’iminsi itatu muri Cuba igihugu kimaze imyaka myinshi kirebana ay’ingwe na USA. Perezida Castro ntabwo yaje kumwakira ku kibuga cy’indege.
Icyambere cyamwakiriye ni imvura nyinshi ariko ntiyamubujije guhita ajya gusura Museo de la Ciudad inzu ndangamurage ya Cuba hamwe na Catedrali ya La Havana.
Obama yamanukanye n’umugore we n’abakobwa be, yagaragaye kandi nk’uwishimiye cyane kugera muri Cuba ubwo yari yitwikiriye umutaka yerekeza kuri iriya nzu ndangamurage.
Kuri Twitter akihagera, yahise yandikaho ati “’¿Que bolá Cuba?” (What’s up Cuba?), akomeza agira ati “ndahageze kandi ntegereje kumva abanyaCuba.”
Perezida wa Cuba Raul Castro ntabwo yaje kwakira Obama akigera ku kibuga cy’indege, yohereje Minisitiri w’ububanyi n’amahanga. Kuri uyu wa mbere mu gitondo nibwo biteganyijwe ko bombi babonana gusa ngo Obama ntabwo ari bubonane imbonankubone n’umusaza Raul Castro.
Obama yatangarije ABC News ko USA yifuza kubana neza na Cuba kandi uru ruzinduko rwe ari intambwe yo kuzahura uwo mubano kugira ngo abazamusimbura bazakomerezeho.
Obama avuga ko yizeye ko Cuba nayo hari ibyo igomba guhindura mu byo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Hari hashize hafi imyaka 90 nta muyobozi wa USA ugera kuri iki kirwa cy’abakomunisiti gituranye rwose na USA.
Perezida wa USA wa mbere kandi waherukaga gusura Cuba Calvin Coolidge mu 1928 hari hashize imyaka 88.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ndabona ari umushyitsi muhire, n’akavura kamwakiriye!! Ariko se ba bana b’indabyo ko ntabo nabonye?
Comments are closed.