Digiqole ad

ICC yahamije Jean Pierre Bemba wo muri Congo ibyaha by’intambara

 ICC yahamije Jean Pierre Bemba wo muri Congo ibyaha by’intambara

Jean Pierre Bemba yahamwe n’ibyaha byakorwaga n’umutwe MLC yari ayoboye

Kuri uyu wa mbere Jean Pierre Bemba wahoze ari Visi Perezida wa Congo Kinshasa yahamijwe icyaha cyo kutagerageza guhagarika imitwe yitwaje intwaro gukora ubwicanyi kuri benshi, gufata ku ngufu, no gusahura mu gihugu gituranyi cya Centre Africa.

Jean Pierre Bemba yahamwe n'ibyaha byakorwaga n'umutwe MLC yari ayoboye
Jean Pierre Bemba yahamwe n’ibyaha byakorwaga n’umutwe MLC yari ayoboye

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye rwahamije ko uyu mugabo w’imyaka 53 yatanganga amabwiriza yo gukora biriya byaha ku nyeshyamba yari abereye umuyobozi. Ni mu rubanza rwibanze ku kuba ngo yarakoreshaga intwaro yo gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Bemba yahoze ayoboye umutwe wa Mouvement de Liberation du Congo (MLC) ngo yari azi neza ko abarwanyi bakora biriya byaha ariko ntiyigeze na rimwe agerageza kubabuza.

AFP ivuga ko ibyaha yahamijwe ni ibyakorewe muri Centre Africa hagati ya 2002 na 2003 ubwo abasirikare be bari barinjiye muri iki gihugu guha umusanzu perezida Ange-Félix Patassé ariko nawe bikarangira ahiritswe.

Umucamanza Sylvia Steiner wo muri Brazil wari uyoboye iburanisha ry’uru rubanza yatangaje ko abarwanyi ba MLC barashe ku baturage nta kuvangura kandi babigambiriye.

Jean Pierre Bemba Gombo yabaye umwe muri ba Visi Perezida bane ba Congo Kinshasa kuva mu 2003 kugeza 2006, mu 2007 yatorewe kuba Senateri, muri uwo mwaka umucamanza Louis Moreno Ocampo yatangije iperereza ku byaha yakekwagaho nubwo ngo bavugaga ko atari we ugomba kubiryozwa ako kanya.

Gusa mu 2008 yafatiwe i Bruxelles kubera inzandiko zo kumuta muri yombi zihuse maze mu 2010 yoherezwa i La Haye, atangira kuburanishwa mu 2010, urubanza rwe rukaba rumaze imyaka ine, rwumviswemo abatangabuhamya 77.

Bemba kandi ari mu rubanza rundi n’abandi batu bane aho bashinjwa gushaka guha ruswa abatangabuhamya mu rubanza rwe.

Nyuma yo kumvwa nibwo azakatirwa.

 

UM– USEKE.RW  

en_USEnglish