Mu bujurire Urukiko rwa Gitega kuri uyu wa mbere rwakatiye igifungo cya burundu abantu 21 bari mu bagerageje guhirika ubutegetsi i Burundi mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize. Abantu batanu bakatiwe gufungwa imyaka ibiri, babiri bagizwe abere. Usibye ibi bihano ku bahamwe n’ibyaha, banaciwe miliyari esheshatu z’amafaranga y’amarundi z’indishyi. Aba bahamijwe ibyaha mu bujurire bakaba […]Irambuye
Uyu mukandinda ku mwanya wa Perezida wa Congo Kinshasa mu matora ateganyijwe mu kwa 11 uyu mwaka kuri uyu wa mbere yagiye imbere ya Parike ya Lubumbashi nubwo bwose Ubushinjacyaha butatangaje impamvu yatumijwe. Birakekwako ari ibijyanye n’ibyo yashinjwe byo kwinjiza abarwanyi b’abacanshuro mu gihugu. Abantu benshi cyane baherekeje Moïse Katumbi ubwo yari agiye ku ngoro […]Irambuye
Urubanza rw’umugore wo mu Bushinwa wafatanywe amahembe y’inzovu 706 afite agaciro ka miliyoni 2 z’Amadolari ya Amerika (£1.6m) arasaga miliyari 1,5 mu mafaranga y’u Rwanda, rwari rutegerejwe na benshi muri Tanzania rwasubitswe. Uru rubanza rujyanye no gushimuta inzovu amahembe yazo agahererekanywa binyuze mu bantu benshi, haregwamo umugore ukize cyane ukomoka mu Bushinwa, Yang Feng Glan, […]Irambuye
Leta ya Congo yatangaje kuri uyu wa gatanu ko umuyobozi wungirije wa FDLR uheruka gufatwa n’ingabo za Congo Kinshasa, Léopold Mujyambere, muri Kivu y’Amajyaruguru yoherejwe i Kinshasa. Lambert Mende, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta yavuze ko Léopold Mujyambere, umuyobozi wungirije mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR, yoherejwe i Kinshasa ku wa kane, nyuma yo gufatirwa […]Irambuye
Umugabo ukize mu mujyi wa Nairobi muri Kenya akaba yavugwagaho kutarya iminwe anenga ubutegetsi buriho ndetse akaba yari yaranatsinze Leta mu rubanza yishyuwemo miliyoni eshanu z’Amadolari, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana. Jacob Juma yari mu mudoka atashye iwe avuye mu kabari mu ijoro ryakeye ubwo abagabo bataramenyekana barasaga urufaya ku modoka ye. Uyu mugabo yagaragaye mu […]Irambuye
Umuherwe Moïse Katumbi Capwe abicishije kuri Twitter yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Leta ya Congo Kinshasa, yabikoze mu gihe kuwa gatatu Minisitiri w’ubutabera wa Congo yari yasabye ko habaho iperereza ku bacanshuro b’abarwanyi ngo baba barinjijwe muri Congo na Katumbi. Kuri uyu wa kane urugo rwe rwagoswe n’abasirikare. Mu butumwa yatanze, Moïse Katumbi yavuze ko ihuriro […]Irambuye
Abarwanyi bavuga ikinyarwanda bivugwa ko ari abo mu mutwe wa FDLR bishe abaturage 18 mu gace ka Beni muri Kivu ya Ruguru nk’uko bitangazwa n’abayobozi muri kariya gace. Aba barwanyi bateye kuwa kabiri nijoro ngo baje bavuga ikinyarwanda kandi bitwaje imihoro batemagura abaturage nyuma barasahura nk’uko bitangazwa na Jean Edmoud Masumbuko umuyobozi w’umujyi wa Beni. […]Irambuye
Umuvugizi wa Polisi, Jimmy Anthony Oyuku, yavuze ko umugabo wigeze no kuba umuplisi w’imyaka 35 witwa John Robert Elau, yishe umugore we n’umwana w’amezi abiri mu busitani bw’urugo rwe na we ahita yiyahura. Oyuku yavuze ko umugore wishwe yitwa Salume Akiteng akaba yari afite imyaka 30 ndetse n’umwana we Atai w’amezi abiri. Abaturanyi babo […]Irambuye
Col Jean Baptiste Bagaza wayoboye u Burundi kuva mu 1976 kugeza mu 1987 ubu wari umusenateri yitabye Imana mu Bubiligi kuri uyu wa gatatu mu gitondo nk’uko byemejwe n’inzego zinyuranye mu Burundi. Col Bagaza uvuka mu Ntara ya Bururi yitabya Imana afite imyaka 69 aguye mu bitaro by’i Bruxelles mu Bubiligi aho yari amaze iminsi […]Irambuye
Imvura ikomeye yateje imyuzure mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi kugeza ubu amakuru akaba avuga ko abantu bane bamaze kuhasiga ubuzima. Iyi mvura ikaze yaguye mu bice binyuranye bya Kenya, ariko iteza imvuzure yahitanye abantu ndetse ikangiza byinshi muri Nairobi. Abantu bane bavugwa bamaze gupfa, ngo bagwiriwe n’igikuta cy’inzu cyasenyutse kikabagwaho. Umuryango mpuzamahanga urengera imbabare […]Irambuye