Digiqole ad

Kenya: Umugabo ukize Leta yishyuye miliyoni 5 $ yishwe arashwe

 Kenya: Umugabo ukize Leta yishyuye miliyoni 5 $ yishwe arashwe

Juma yari umwe mu bakize cyane muri Kenya

Umugabo ukize mu mujyi wa Nairobi muri Kenya akaba yavugwagaho kutarya iminwe anenga ubutegetsi buriho ndetse akaba yari yaranatsinze Leta mu rubanza yishyuwemo miliyoni eshanu z’Amadolari, yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.

Juma yari umwe mu bakize cyane muri Kenya
Juma yari umwe mu bakize cyane muri Kenya

Jacob Juma yari mu mudoka atashye iwe avuye mu kabari mu ijoro ryakeye ubwo abagabo bataramenyekana barasaga urufaya ku modoka ye.

Uyu mugabo yagaragaye mu manza zikomeye aburana na Leta kubera kudindiza ibikorwa bye by’ubucuruzi.

Juma yari yagiye avuga kenshi mu bihe bishize ko hari umugambi wo kumuhitana kubera gutinyuka kunenga ubuyobozi buriho.

Japheth Koome ukuriye Polisi mu mujyi wa Nairobi yagize ati “Ntituzi icyaba cyateye urupfu rwe, ariko bigaragara ntagushidikanya ko yishwe,”  yavuganaga n’Ikinyamakuru cyo muri Kenya, The Standard.

Abagabo barashe nyakwigendera ngo babashije gutoroka bari kuri moto nyuma yo kurasa amasasu 10 ku mudoka ya Juma.

Polisi muri Kenya yatangaje ko nta kintu na kimwe kibwe mu byo  Juma yari afite, kandi ngo harimo ibintu by’agaciro mu modoka ye harimo na telefoni ngendanwa ebyiri byose byasanzwe mu modoka nta wabikozeho.

Umunyamakuru wa  BBC uri i Nairobi, Odhiambo Joseph avuga ko Juma yabashije gutsinda Leta mu rubanza bamwishyuyemo amadolari miliyoni ehanu  ($5m) nk’indishyi z’akababaro kubera guhagarika amasezerano yari afite yo kugemura ibigori T 40,000 mu 2004.

Uyu mugabo yongeye kurega Leta mu 2015 ayishinja kwambura ibyangombwa isosiyete ye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aha yavugaga ko yanze gutanga ruswa ingana n’ibihumbi magana inani by’amadolari ($800,000).

Urukiko Rukuru muri Kenya rwatesheje agaciro icyo kirego, ariko Juma yari yagatangiye inzira zo kujurira.

Juma yanengaga ruswa mu nzego za Leta ndetse yanashyigikiye Raila Odinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta.

BBC

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ubutegetsi bwose bwo muri africa ni bumwe!ubwose ugirango no mu Rwanda siko ba ASINA PAUL bishwe!

  • SI MURI AFURIKA GUSA.KERETSE NIBA NTAMATEKA YISI WIZE.
    AHUBWO MUBAMURWANA NIKI KOKO NIBA WEMERA IMANA BAHO MUBUZIMA YAGUHAYE WISANZEMO KUKO NUBUNDI NIGIHE GITO UKIPHIRA ARIKO BYIBURA UDAHANGANYE KUKO BURIWESE AZABAZWA IBYE

Comments are closed.

en_USEnglish