Digiqole ad

RDC: Gen Mujyambere wa FDLR uheruka gufatwa yajyanywe i Kinshasa

 RDC: Gen Mujyambere wa FDLR uheruka gufatwa yajyanywe i Kinshasa

Lambert Mende Minisitiri w’Itangazamakuru muri Congo Kinshasa

Leta ya Congo yatangaje kuri uyu wa gatanu ko umuyobozi wungirije wa FDLR uheruka gufatwa n’ingabo za Congo Kinshasa, Léopold Mujyambere, muri Kivu y’Amajyaruguru yoherejwe i Kinshasa.

Lambert Mende Minisitiri w'Itangazamakuru muri Congo Kinshasa
Lambert Mende Minisitiri w’Itangazamakuru muri Congo Kinshasa

Lambert Mende, Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Leta yavuze ko Léopold Mujyambere, umuyobozi wungirije mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR, yoherejwe i Kinshasa ku wa kane, nyuma yo gufatirwa i Goma mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Muri Werurwe Congo Kinshasa yafashe, Ladislas Ntaganzwa, wabaye Bourgmestre mu cyahoze ari Komine Nyakizu, ndetse ahita yoherezwa mu Rwanda aho arimo akurikiranwa n’inkiko ku byaha bya Jenoside aregwa.

Inyeshyamba za FDLR zivuga ko zirwanya u Rwanda, zifite abayobozi benshi babera mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa, nyamara abenshi muri bo baregwa kuba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

FDLR ishinjwa gukora ibikorwa byinshi bibi ku baturage b’abasivili mu Burasirazuba bwa Congo mu myaka 22 ishize bari mu ishyamba.

Ingabo za Congo FARDC zikunze kuvuga ko zateguye ibitero simusiga byo guhashya uyu mutwe, Amerika yashyize mu rwego rw’iy’Iterabwoba, ariko ahanini ntacyo bigeraho.

Gen Léopold Mujyambere, amakuru y’ifatwa rye yatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’iki cyumweru, bikaba byaravugwaga ko yafashwe avuye mu ngendo muri Africa y’Epfo.

RadioOkapi

UM– USEKE.RW

1 Comment

Comments are closed.

en_USEnglish