Leta ya Tanzania yavanyeho imirimo irenga 10 000 y’abakozi batabagaho yari iri ku rutonde rw’ihemberwa na Leta. Ni mu rugamba rwo kurwanya ruswa yari yarimonogoje muri iki gihugu. Imishahara ku myanya idafite abayirimo ngo yatwaraga Leta amafaranga arenga miliyoni ebyiri z’amadorari buri kwezi nk’uko bitangazwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe. Abayobozi ngo bakomeje gukora isuzuma ku […]Irambuye
Amafoto y’abigaragambya bari gukubitwa n’inzego z’umutekano ateye ubwoba kubera imbaraga zakoreshejwe mu gutatanya abigaragambya muri Nairobi bari ku biro bya Komisiyo y’amatora basaba ko habaho impinduka mu buryo amatora akorwa, ni mu gihe hateganyijwe amatora rusange umwaka utaha. Abigaragambya bakubiswe indembo, baterwa ibyuka biryana mu maso, bakubitwa imigeri abandi bapolisi bagaragaye bakoresha ibiti bibaje nk’imihini […]Irambuye
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR yatangaje ko kwirukana impunzi n’abimukira bashaka amaramuko bitazafasha ibihugu bibikora ko ahubwo ibihugu byinshi bikwiye gufasha bicye byemera kwakira aba bantu gukemura ibibazo byabo. Filippo Grandi uyobora UNHCR yatangarije BBC ko umwaka ushize munsi ya 1% by’impunzi miliyoni 20 aribo gusa babashije gutuzwa neza mu kindi gihugu. […]Irambuye
Uyu mugabo yafatwaga nk’Umugaba Mkuru w’ingabo z’umutwe wa Hezbollah zagiye gufasha Leta ya Syria mu rugamba irimo, yiciwe ku murwa mukuru Damascus. Mustafa Amine Badreddine yapfiriye mu kintu cyaturitse hafi y’ikibuga cy’indege ku murwa mukuru Damascus (ahantu ubundi hagenzurwa n’ingabo za Perezida Bashar Assad), Hezbollah umutwe ukomoka muri Lebanon wabishyize mu itangazo wasohoye ku rubuga […]Irambuye
Abagize Sena mu gihugu cya Brazil batoye kuri uyu wa kane bemeza ko Perezida Dilma Rousseff ajyanwa mu nkiko agakurikiranwa ku cyaha cyo kurenga ku mategeko agenga ingengo y’imari, aho amajwi 55 yatoye Yego abandi 22 banga icyo cyemezo. Ibi byavuye mu matora nibimara gusinyirwa nk’itegeko, Perezida Rousseff wabaye umugore wa mbere utegetse Brazil arahita […]Irambuye
Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko nta we arimo ategeka kuzasaba imbabazi nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron avuze ko Nigeria ari igihugu kiri “fantastically corrupt” (cyahebuje mu kurya ruswa). Perezida wa Nigeria wari watumiwe mu nama igamije kurwanya ruswa ibera i London, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’amafaranga yibiwe mu gihugu cye ubu […]Irambuye
Imvura ikabije yatangiye kugwa ku cyumweru yahitanye abantu umunani mu gace ka Lemba mu mujyi wa Kinshasa. Nkuko Bitangazwa na Vital Kabwiku ushizwe ibikorwa remezo yavuze ko imibiri y’abahitanywe n’imvura iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kinseso, abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza i Kinshasa. Kabwiku yagize ati “Hari imiryango itatu yabuze ababo, hari n’umuryango […]Irambuye
Leta ya Vladmir Putin iritegura kugerageza igisasu karahabutaka cyo mu bwoko bwa Missile gishobora gushwanyaguza igihugu kingana n’Ubufaransa cyangwa Leta ya Texas ya USA. Ni igisasu cy’imbaraga kirimbuzi kitigeze kibaho mbere, kiswe ‘Satan 2’. Nta koranabuhanga rya gisirikare rishoboka rya antimissile rishobora guhagarika iki kintu. Izina ryacyo nyaryo ni “RS-28 Sarmat”, gikoreshejwe ikoranabuhanga ridasanzwe ryo […]Irambuye
Nibura abantu 50 bishwe n’imyuzure n’inkangu mu gihugu cya Ethiopia, mu minsi ibiri ishize, nk’uko byatangajwe na kimwe mu bitazamakuru bya Leta. Fana Broadcasting Corporate yavuze ibyatangajwe n’abayobozi b’ibanze bavuga ko imihanda yatwawe n’amazi, ibiraro bigasenyuka, abantu ibihumbi bakaba baragizweho ingaruka n’imvura nyinshi cyane muri iki gihugu. Iyi myuzure yibasiye Ethiopia ije nyuma y’icyanda kitigeze […]Irambuye
Abantu barenga 15 bamaze kwitaba Imana kubera kurindimuka kw’imisozi (inkangu) zaturutse ku mvura nyinshi mu gace ka Bundibugyo mu majyaruguru ya Uganda, izi nkangu ngo zashenye amaze agera kuri 200 abantu amagana nabo bakaba basigaye ntaho kwikinga bafite. Godfrey Mucunguzi umuyobozi w’akarere ka Bundibugyo yatangaje ko ibyangijwe ari byinshi cyane usibye ubuzima bw’abantu, ibiraro, imihanda, […]Irambuye