Digiqole ad

Uwari Perezida wa U.N. General Assembly yapfuye bitunguranye

 Uwari Perezida wa U.N. General Assembly yapfuye bitunguranye

John Ashe bamusanze yapfiriye mu icumbi rye mu mujyi wa New York nta bundi burwayi buvugwa yari afite mbere

John Ashe wari Perezida w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye hagati ya Nzeri 2013 na Nzeri 2014 yapfuye mu buryo butunguranye ari iwe i New York. Uyu mugabo akaba yariho akorwaho iperereza rya ruswa ya Miliyoni 1$ yaba yarahawe n’abaherwe b’Abashinwa. Urupfu rwe rwateje urujijo.

John Ashe bamusanze yapfiriye mu icumbi rye mu mujyi wa New York nta bundi burwayi buvugwa yari afite mbere
John Ashe bamusanze yapfiriye mu icumbi rye mu mujyi wa New York nta bundi burwayi buvugwa yari afite mbere

Uyu mugabo yari afite imyaka 61 akomoka mu birwa bya Caraibes akaba yapfuye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu aho yari atuye i New York azize urupfu rutunguranye nk’uko bitangazwa na Reuters.

Abashinjacyaha muri USA bari bamukurikiranyeho kwakira ruswa ya miliyoni y’amadorari mu gihe yari muri buriya buyobozi.

Urupfu rwe rwemejwe na Police ya New York ariko nayo ntiyatanze amakuru arambuye.

Murumuna we  Paul Ashe uri iwabo ndetse n’umwunganizi we mu by’amategeko bemeje ko yapfuye ariko ntibatangaza icyamuhitanye.

Bavuze ko amakuru bumvise ko yishwe n’umutima batayemeza kuko bayumvise gutyo.

Uyu mugabo ubwo yari ahagarariye ibirwa by’iwabo bya  Antigua na Barbuda yatorewe kuba Perezida w’Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye kugeza muri Nzeri 2014

Ruswa yashinjwaga ivugwamo abandi bantu batandatu barimo abaherwe b’Abashinwa bakora iby’ubwubatsi, abaDiplomates babiri ndetse n’umukozi wo mu muryango wita ku mbabare.

Urupfu rwe rwateye kwibaza ko hari aho ruhuriye n’urubanza yaregwagamo n’aba bantu barimo abari kuburana.

Ashe yari amaze iminsi mu biganiro byimbitse n’abashinjacyaha kuri ibi byaha bya ruswa. Umwunganizi we avuga ko umukiliya we yari mu myiteguro y’urubanza.

Uyu mugabo ngo yahawe ruswa y’akayabo y’abaherwe b’abashinwa ba kompanyi yitwa  Ng Lap Seng yariho isaba UN ko itera inkunga umushinga w’ubwubatsi bw’inzu mberabyombi nini cyane muri Macau mu Bushinwa.

Mubo bareganwaga harimo  Francis Lorenzo wungirije uhagarariye Dominican Republic muri UN we mu kwezi kwa gatatu wahamwe n’icyaha cyo kwakira kuri iriya ruswa.

Abashinjacyaha bavugaga ko  John Ashe we yakiriye arenga 800 000$ ngo ashyigikire uriya mushinga.

Urupfu rwe rwongeye gusanishwa n’amanyanga, ubucabiranya na ruswa bijya bivugwa mu muryango w’abibumbye mu gufata imyanzuro runaka ku mishinga cyangwa politiki runaka ku isi mu nyungu z’abantu bamwe ku isi.

John Ashe asize umugore n’abana babiri.

Muri UN havugwa byinshi ku bihakorerwa birimo imyanzuro iri mu nyungu za bamwe ndetse inafatwa hatanzwe ruswa iremereye cyane. Aha ni mu 2014 aramukanya na Hilary Clinton muri UN
Muri UN havugwa byinshi ku bihakorerwa birimo imyanzuro iri mu nyungu za bamwe ndetse inafatwa hatanzwe ruswa iremereye cyane. Aha ni mu 2014 aramukanya na Hilary Clinton muri UN
Asize umugore n'abana babiri. Aha ni umwaka ushize ari kumwe n'umugore we Anilla Cherian ubu wapfakaye
Asize umugore n’abana babiri. Aha ni umwaka ushize ari kumwe n’umugore we Anilla Cherian ubu wapfakaye

UM– USEKE.RW

en_USEnglish