Mu kwezi gushize kwa Kamena, Abongereza binyuze muri kamarampaka batoye kuva mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi byiswe “Brexit”, ariko bamwe ntibanyurwe n’ibyayivuye bagasaba ko isubirwamo, Guverinoma yanzuye ko nta kamarampaka ya kabiri izaba. Nyuma y’amatora ya kamarampaka yo ku itariki 23 Kamena, hari Abongereza batanyuzwe n’ibyayivuyemo, n’abandi bicuzaga impamvu batoye bashyigikira kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi […]Irambuye
*Ngo u Rwanda Kenya, Uganda, Burundi na S. Sudan bihawe rugari niba bibonamo inyungu, *Abahanga mu by’Ubukungu baragira inama ibi bihugu bigize EAC na byo gukuramo akarenge… Itangazo ryasohowe n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, rivuga ko igihungu cya Tanzania kiri ku mwanya wa Kabiri mu bukungu muri aka karere, kibaye icya mbere mu kwivana mu bihugu bigize […]Irambuye
Kuva ku munsi w’ejo hashize, I Juba mu murwa mukuru wa Sudan y’Epfo, ingabo za Perezida Salva Kiir n’iza Visi perezida Riek Machar baherutse gutangaza ko biyunze ziri mu mirwano. Nyuma y’iyi mirwano yaguyemo abantu batanu, igakomeretsa babiri, Perezida Kiir na Machar basabye ituze ku mpande zombi ariko abari i Juba baratangaza ko amasasu akomeje […]Irambuye
Abapolisi batanu nibo bishwe n’amasasu muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas ubwo harimo haba imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi buherutse gukorerwa abirabura. Police mu mujyi wa Dallas yatangaje kuri Twitter ko “Ibabajwe cyane no kumenyesha urupfu rw’abapolisi bayo bane.” Nibura ngo babiri barashwe n’amasasu bigaragara ko ari ay’abanyamwuga mu kurasa badahusha “snipers’. Guhiga abakoze […]Irambuye
Ikigo gikora ubushakashatsi muri Amerika, US Census Bureau kivuga ko Polisi y’iki gihugu yarashe abantu 1 152 barapfa, muri bo 30% ni Abirabura, abaturage ba nyamuke mu batuye America kuko ni 13%, iki kigo kivuga ko 97% by’aba bantu bishwe Abapolisi babikoze ntibigeze bahanwa. Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu, muri Amerika, Polisi yarashe […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi azagera mu bihugu bine byo muri Africa, bimwe byaherukaga gusurwa n’umutegetsi ukomeye mu Buhinde mu myaka 30 ishize, arateganya gusinya amasezerano y’imikoranire mu bijyanye n’ingufu, ubucuruzi n’ishoramari. Narendra Modi kuri uyu wa kane azahera uruzinduko rwe muri Mozambique, nyuma asure Africa y’Epfo, Tanzania na Kenya. Uru rugendo rwa Minisitiri w’Intebe […]Irambuye
Mu bwicanyi buteye ubwoba, ku cyumweru umugabo w’umuhinde witwa Rupesh Kumar Mohanani yishe umugore we Cynthia Vechel ukomoka muri Congo Kinshasa arangije umubiri we awucagaguramo ibice akoresheje ishoka ubundi ibice arabijyana arabitwika. Nyuma yaje gufatwa. Uyu mugabo w’imyaka 36 yabanaga n’umugore we mu mujyi wa Hyderabad muri Leta ya Telangana mu majyepfo y’Ubuhinde. Umugabo yakoraga […]Irambuye
Umucamanza Thokozile Masipa mu rukiko muri iki gitondo yatangaje ko ubuzima bwa Oscar Pistorious butazongera kuba uko bwahoze kuko yahamwe n’icyaha gikomeye, ariko avuga ko nta gihano kizashimisha uruhande na rumwe kandi ko nta kintu kizagarura uwapfuye, maze asaba Pistorious guhaguruka akamukatira. Thokozile Masipa yabanje kugenda agaragaza impamvu zishyigikira umwanzuro w’urukiko, avuga ko umukobwa wishwe […]Irambuye
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yamaze kugera mu gihugu cya Kenya mu rugendo rw’iminsi itatu rw’Amateka arimo ku mugabane wa Africa. Netanyahu ari muri Kenya nyuma y’uko kuri uyu wa mbere yari muri Uganda aho yabonanye n’Abakuru b’ibihugu barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, […]Irambuye
Abantu bane mu bashinzwe umutekano nibo kuri uyu wa mbere nimugoroba bahitanywe n’igisasu cyaturikiye ku musigiti wa Madina muri Arabia Saoudite, ni mu bitero bitatu byagabwe muri iki gihugu ku munsi umwe mbere gato y’uko Abasilamu basoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuwa gatatu. Umusigiti wa Madina ubundi witwa Al-Masjid an-Nabawī uherereye mu mujyi wa Madina, […]Irambuye