Ku wa kabiri w’iki cyumweru umuyobozi wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Feller Lutahichirwa yatangaje ko hari icyorezo cya Cholera. Avuga ko kiri kugaragara mu mujyi wa Goma uhana urubibi n’umujyi wa Rubavu wo mu burengerazuba bw’u Rwanda no mu gace ka Nyiragongo kegeranye n’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Icyorezo cya Cholera kimaze kwandurwa n’abantu […]Irambuye
Amato atwaye ingabo z’Abashinwa yahagurutse kuwa kabiri aza muri Djibouti aje gushinga ibirindiro bya mbere by’ingabo z’Ubushinwa kure cyane y’igihugu cyabo. Abashinwa bamaze igihe kinini muri Africa muri business ariko bari batarahazana ingabo. XinuaNews ivuga ko ingabo z’Ubushinwa zizajya zikora ibikorwa byo kugarura amahoro, gufasha abantu no gutabara abari mu kaga muri Africa no muri […]Irambuye
Abahanga mu mateka bawita ‘Roma Ntoya’. Asmara umurwa mukuru wa Eritrea. Nyuma y’ubusabe bw’abahagarariye iki gihugu mu muryango w’abibumbye bwamaze igihe kirekire, kuri uyu wa Kabiri Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, ubushakashatsi n’umuco(UNESCO) ryemeye ko Asmara ishyirwa mu bigize umurage ndangamateka w’Isi. Asmara ibaye ikintu cya 48 muri Africa kigiye mu bigize umurage ndangamateka […]Irambuye
Nyuma y’urugendo rwa Perezida Donald Trump mu Budage aho yahuye na Perezida Vladimir Putin, bakaganira ku bintu bitandukanye, u Burusiya bwafashe umwanzuro wo kwihimura kuri America ku bw’imyemezo byafashwe ku butegetsi bwa Barack Obama. Mu bihano U Burusiya bushobora gufata birimo kwirukana ku butaka bwabwo abakozi ba Ambasade ya USA bagera kuri 30 no gufatira […]Irambuye
Avuye mu nama ya G20, Perezida Donald Trump yatangaje ko iki ari igihe cyo gukorana mu buryo bwubaka n’Uburusiya, kandi ko yaganiriye na mugenzi we Vladimir Putin ku gushyiraho umutwe bahuriye wa Cybersecurity. Trump yavuze ko guhagarika imirwano byabayeho mu bice bimwe muri Syria mu gihe yari amaze guhura na Putin ari ikimenyetso cy’uko ibyo […]Irambuye
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yasabye ibihugu by’ibihanganjye biri mu nama ya G20 ibera mu mujyi wa Hamburg, mu Budage ko nta na rimwe intamabara ijya ikemura ibibazo. Papa yasabye ko mu buryo bwihutirwa imvururu n’intambara muri Africa no mu Burasirazuba bwo Hagati zashakirwa umuti, avuga ko abantu miliyoni 30 babayeho mu gahinda n’imihangayiko […]Irambuye
Perezida Donald Trump na Vladmir Putin ku nshuro ya mbere bahuye imbona nkubone bahana umukono mu nama ya G20 iri kubera Hamburg mu Budage. Biteganyijwe ko bari buze kugirana inama yabo byihariye. Aba bagabo ngo barifuza gusubiranye imibanire hagati y’ibihugu byabo irimo igitotsi gishya aho US ishinje Uburusiya kwinjira mu matora ya Perezida mu 2016 […]Irambuye
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo guhura Perezida wa Pologne, Donald Trump yababwiye ko ari gutegura ingamba zikaze zo kuzahana ubutegetsi bwa Pyongyang kubera icyo yise imyitwarire idashobotse yabwo. Yabwiye abanyamakuru ko atarafata umwanzuro wa nyuma ku kibazo cya Koreya ya Ruguru ariko ngo azayicishaho akanyafu nikomeza ubushotoranyi. Asubiza ku cyo yakora ku bikorwa bya […]Irambuye
Nibura abantu umunani bapfuye bazize umubyigano abandi 40 barakomereka nyuma y’umubyigano ku kibuga cy’umupira w’amaguru (Bingu National Stadium) mu murwa mukuru, Lilongwe. Abantu ibihumbi bari bateraniye kuri iki kibuga cyakira abantu ibihumbi 40, ahari hagiye kubera umukino wo kwizihiza isaburkuru y’ubwigenge bw’iki gihugu hagati y’ikipe ikundwa na benshi yitwa Nyasa Big Bullets na Silver Strikers. […]Irambuye
Muri raporo yatanzwe n’inzego z’iperereza za Senegal yemeza ko hari amakuru afatika ko hari bamwe mu bahoze bashyikigiye Yahya Jammeh wahoze ayobora Gambia bifuza kuzamugarura ku butegetsi binyuze mu guhirika ubutegetse. Ubutasi bwa Senegal bwemeza ko abashaka guhitana Perezida mushya Adama Barrow baherereye muri Mauritania, Guinea Bissau no muri Guinea Conakry. Amakuru ari kunonosorwa n’inzego […]Irambuye