Digiqole ad

Trump na Putin ngo barashyiraho umutwe wa Cybersecurity bahuriyeho

 Trump na Putin ngo barashyiraho umutwe wa Cybersecurity bahuriyeho

Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye

Avuye mu nama ya G20, Perezida Donald Trump yatangaje ko iki ari igihe cyo gukorana mu buryo bwubaka n’Uburusiya, kandi ko yaganiriye na mugenzi we Vladimir Putin ku gushyiraho umutwe bahuriye wa Cybersecurity.

Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye, bimwe mubyo baganiriye Trump yabivugiye kuri Twitter
Mu Budage, Putin na Trump bagiranye ibiganiro byihariye, bimwe mubyo baganiriye Trump yabivugiye kuri Twitter. Photo/SAUL LOEB/AFP/Getty Images)

Trump yavuze ko guhagarika imirwano byabayeho mu bice bimwe muri Syria  mu gihe yari amaze guhura na Putin ari ikimenyetso cy’uko ibyo bashaka kugeraho bizakemuka.

Icyakoze nubwo baganiriye ibihano US yafatiye Uburusiya byo ngo biragumaho kuko hari ibyo itarakora ku kibazo cya Ukraine ku masezerano ya Minsk nk’uko bivugwa na ABC News.

Trump yatangaje kuri Twitter ko iby’ibihano ku Burusiya nta kizabikorwaho mu gihe ibibazo bya Ukraine na Syria nabyo ntacyo Uburusiya bubikozeho.

Trump ariko yavuze ku bushake buhari bwo kugira umubano mwiza n’Uburusiya nubwo ngo uyu mugabo avugwaho gushyigikira Putin ndetse no kuba akomeje gukorwa iperereza ku gukorana n’Uburusiya mu matora yatsinzemo nka Perezida wa US umwaka ushize.

Trump ariko yatangaje ko Putin yamuhakaniye akomeje cyane ko nta ruhare na ruto Uburusiya bwagize muri ayo matora.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish