Digiqole ad

Ingabo za mbere z’Ubushinwa zaje kuba muri Africa

 Ingabo za mbere z’Ubushinwa zaje kuba muri Africa

Ingabo z’Aabashinwa zije muri Africa

Amato atwaye ingabo z’Abashinwa yahagurutse kuwa kabiri aza muri Djibouti aje gushinga ibirindiro bya mbere by’ingabo z’Ubushinwa kure cyane y’igihugu cyabo. Abashinwa bamaze igihe kinini muri Africa muri business ariko bari batarahazana ingabo.

Ingabo z'Aabashinwa zije muri Africa
Ingabo z’Aabashinwa zije muri Africa

XinuaNews ivuga ko ingabo z’Ubushinwa zizajya zikora ibikorwa byo kugarura amahoro, gufasha abantu no gutabara abari mu kaga muri Africa no muri Aziya y’Iburengerazuba.

Ngo bazajya banafatanya n’ingabo z’ibihugu bibishaka mu bikorwa by’ingabo zo mu mazi n’ubutabazi.

Ubushinwa bumaze igihe kinini muri business muri Africa, ariko bunamaze igihe bwubaka bunashyira ku rwego rugezweho igisirikare cyabwo.

Ntabwo biratangazwa umubare w’ingabo n’amato yahagurutse aje muri Djibouti cyangwa igihe ibirindiro byabo muri Africa bizatangirira ibikorwa.

Gusa ngo ibirindiro bazaba bafite muri Djibouti byumvikanyweho mu bucuti hagati y’ibihugu byombi ndetse kubyubaka byatangiye umwaka ushize.

Iki gikorwa kiraboneka nk’intambwe nshya Ubushinwa buteye ngo nabwo amahanga yumve intege zabwo.

Ikinyamakuru Global Times cyo kuri uyu wa gatatu cyatangaje ko intego nyamukuru y’ibi ari ukurinda ubusugire bw’Ubushinwa, atari ugucunga isi.

Ubusanzwe, Ubufaransa, USA, Ubutaliyani n’Ubuyapani nabyo bifite ibirindiro by’ingabo zabo aha muri Djibouti.

Leta zunze ubumwe za Amerika nicyo gihugu kigira ibihugu byinshi (30) gifitemo ibirindiro by’ingabo, harimo kimwe gusa cyo muri Africa (Djibouti).

Ubufaransa nibwo bufite ibirindiro byinshi (4) muri Africa; Djibouti, Cote d’ivoire, Gabon na Senegal.

Djibouti ni igihugu gito cy’inshuti y’u Rwanda kiri mu ihembe rya Africa, kiri hafi ku ifungane y’inzira inyurwamo n’amato menshi cyane ku isi ahuza Aziya, Uburayi na Africa.

Mu 2015 mu nama ihuza ibihugu bya Africa n’Ubushinwa, iki gihugu cyemeye ishoramari rya miliyari $60 mu iterambere rya Africa.

Ubushinwa buri gukora imishinga myinshi y’iterambere muri Africa harimo n’imihanda buri kubaka mu mujyi wa Kigali ku nkunga ya Leta ya Beijing iheruka gukomeza ubucuti n’u Rwanda.

Ubushinwa buri kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza imigi ya Djibouti (muri Djibouti) na Addis Ababa muri Ethiopia hamwe n’imihanda nk’iyi  mu bihugu bya Angola, Nigeria, Tanzania na Zambia.

Ubushinwa ariko nabwo Africa ikabwoherereza amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa biva ku mutungo kamere n’ingufu.

Djibouti iri shsntu ku nzira y'amato menshi ku isi, buri wese mu banyemberaga aba ahashaka ingabo
Djibouti iri ahantu ku nzira y’amato menshi ku isi, buri wese mu banyemberaga aba ahashaka ingabo

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ariko se kuki twe tutatwara izacu mu Bushinwa! Ariko aba ba types basuzugura Afurika bagakabya pe!

    • Si ugusuzugura Africa ahubwo ngo “UKUREBYE INGENDO, AKURASA INGEREKERO” Abashinwa kimwe n’abandi USA France na Italie bamaze kubona ko abagaproteje Africa ari des hommes d’affaires, des commissionnaires…

  • Afurika yapfuye nabi. Ariko nkabayobozi bariho mu kitwa African Union( umuryango w’Ubumwe bw’Afurika) bumva nta soni bafite? bAZAKORONIZWA bageze ryari? Abirabura we? Ese iyo mihanda ko numva ngo hari ba ingenieurs bajya kwiga iyo mu bushinwa, muri afurika , nahandi ku isi biga iki? kuki badakora iyo mihanda, ngo ayo mabuye boherereza abashinwa akubaka amazu, amashuri y’abanyafurika? nabo kurwana gusa. Icyambwira ko bajya batekereza ko babaseka(ndavuga abo bayobozi bacu).

  • Wagirango ntabwenge Abirabura tugira. BATWITA AMAZINA AGAYITSE TUKARAKARA. SO SAD

  • Muri abaswa cyane. Umenye amafaranga ibi bikorwa bizanira Djibuti waceceka. Amerika se ko ifite ingabo mu Budage cyangwa mu Buyapani na Koreya yepfo ni abakene?

  • Akaruta akandi karakamira iryo ni ihame rizwi ku isi yose. Nimureke tuyoboke neza rero. ahubwo icyo twakora ni ugukomeza gukora cyane kugira ngo natwe tuzagire aho twigeza bityo tubone kugira ijambo.Naho tuzi twese ko uretse no ku bihugu, no mu buzima busanzwe umuntu ukurusha umutungo, ubumenyi ndetse n’ingufu ntacyo muvugana.
    None se ko babiturusha byose urumva uretse kububaha ubundi tukamenya ubwenge bwo gukorana neza hari ikindi warenzaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish