Digiqole ad

Malawi: Umubyigano ku kibuga cy’umupira waguyemo abantu umunani

 Malawi: Umubyigano ku kibuga cy’umupira waguyemo abantu umunani

Hitabajwe ingabo mu bikorwa by’ubutabazi

Nibura abantu umunani bapfuye bazize umubyigano abandi 40 barakomereka nyuma y’umubyigano ku kibuga cy’umupira w’amaguru (Bingu National Stadium) mu murwa mukuru, Lilongwe.

Hitabajwe ingabo mu bikorwa by’ubutabazi

Abantu ibihumbi bari bateraniye kuri iki kibuga cyakira abantu ibihumbi 40, ahari hagiye kubera umukino wo kwizihiza isaburkuru y’ubwigenge bw’iki gihugu hagati y’ikipe ikundwa na benshi yitwa Nyasa Big Bullets na Silver Strikers.

BBC itangaza ko imiryango y’ikibuga yagombaga gufungurwa ku isaha ya saa 06:30 a.m ariko habaho gukererwa amasaha atatu.

Abafana baje kwinjira mu kivunga bitera kubaho umubyigano ukabije.

Perezida wa Malawi, Peter Mutharika yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye asezeranya gusura imiryango yabuze ababo.

Ati  “Ndashaka kwihanganisha imiryango yabuze ababo nyuma y’ibyago byabaye bigahitana barumuna bacu na bashiki bacu. Ndasura uburuhukiro ba nyakwigendera barimo, kandi ndizeza ko Leta nyoboye izakora ibishoboka igafasha imiryango yabuze ababo.”

Malawi yizihiza isabukuru y’ubwigenge kuri iyi tariki, yabubonye mu 1964 nyuma yo gukolonizwa n’U Bwongereza.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish