Digiqole ad

YAVUGURUWE: Trump na Putin bahuye bwa mbere

 YAVUGURUWE: Trump na Putin bahuye bwa mbere

Trump aramukanya na Putin

Perezida Donald Trump na Vladmir Putin ku nshuro ya mbere bahuye imbona nkubone bahana umukono mu nama ya G20 iri kubera Hamburg mu Budage. Biteganyijwe ko bari buze kugirana inama yabo byihariye.

Trump aramukanya na Putin
Trump aramukanya na Putin

Aba bagabo ngo barifuza gusubiranye imibanire hagati y’ibihugu byabo irimo igitotsi gishya aho US ishinje Uburusiya kwinjira mu matora ya Perezida mu 2016 muri Amerika.

Trump we ejo kuwa kane yavuze ko Uburusiya bugomba guhagarika imyitwarire yabwo ‘iteza ibibazo’.

Inama ya G20 bahuriyemo iribanda cyane ku kibazo cy’ihindagurika ry’ikirere n’ingaruka zabyo aho Angela Merkel atangiza iyi nama yagize ati “Twese duhangayikishijwe n’iki kibazo gikomereye isi.”

Bombi bonyine barahura imbona nkubone uyu munsi baganire nk’uko bivugwa na CNN. Trump ngo yateguye imirongo migufi y’ingingo azaganiraho na Putin mbere y’uko aza muri iyi nama.

Abajyanama bamenyereye ibya Politiki ngo bafite impungenge z’uko Trump ari bwitware mu kiganiro na Putin, umugabo uzwiho gutegura cyane inama nk’izi zimuhuza n’abakomeye nubwo ngo zaba zimara umwanya muto cyane.

Buri kantu kose, kuva ku mbamutima zigaragara ku mubiri wa Trump kugeza mubyo asohora mukanwa biteye impungenge kurusha Putin uzwiho ubuhanga bwinshi mu nama nk’izi n’icyo agomba kuvuga.

Abanyamerika n’Abarusiya baraba bakurikirana bya hafi uyu mubonano w’abayobozi babo gusa n’ibindi bihugu byinshi biraba bicungira hafi ibyo aba banyembaraga bageraho mu biganiro byabo.

 

Ibyitezwe:

*Ibigaragara

Inama nk’izi uko aba bagabo bazigaragaramo nibyo by’ingenzi cyane kurusha ibyo baganira. Uwigaragaza nk’urusha undi imbaraga barebeye ku myifatire n’ubutumwa butangwa n’umubiri  niwe uba yitwaye neza. Baaba bicaye, baaba bahagaze…bararamukanya bate? …buri kantu hano karagenzurwa kose kugira ngo buri wese yihagarareho.

Trump aherutse kubyitwaramo neza ubwo yasuraga Theresa May w’Ubwongereza yamara kumuramutsa akamukomeza akaboko bakagenda batemberana. Gusa nyuma yabwo Trump yananiwe kunyeganyeza uko abyifuza ikiganza cya Angela Merkel wamutahuye mbere aba amubirinduye atyo muri uku kubonana.

Uyu munsi ubwo baramukanyaga bwa mbere, bamaze guhana umukono Trump yahise akomanga n’ikiganza cy’imoso munsi y’inkokora ya Putin, uyu nawe ahita anyuzamo amutunga urutoki.

Putin na Obama ubwo bahuraga mu bihe bishize byabaga ari 50% - 50%
Putin na Obama ubwo bahuraga mu bihe bishize byabaga ari 50% – 50%

 

Baraganira iki?

Za Camera ntabwo bari buzemerere kugera mu muhezo w’ibiganiro bityo rero ibyo bavugana biraguma hagati yabo n’abayobozi babishinzwe gusa ibinyamakuru biba byizeye ko hari ibiri bibacike bigasohoka bikabageraho.

Ariko buri wese aribaza ko byanze bikunze bari buvugane ku bishinjwa Uburusiya ko bwivanze mu matora ya Perezida wa Amerika ya 2016.

Ntibabura kandi kuvugana ku bibazo byo muri Syria n’ikibazo cya Ukraine bahuriraho. Ibya Korea ya Ruguru yigize imbogo y’inkazi nabyo ntibabura kubivugaho n’izindi ngingo zirimo iz’ibitwaro kirimbuzi ku isi.  Birashidikanywa ko bashobora kuganira kuri Africa.

Imibanire ya Perezida Obama   na Putin yari nk’intambara, ntibigeraga boroherana iyo babonanaga, byabaga ari nk’intambara nk’uko bivugwa na Matthew Rojansky inzobere mu bubanyi n’amahanga yo muri The Wilson Center.

Byagaragaye kurushaho mu nama ya G20 yabaye muri Nzeri 2016 i Hanghzhou mu Bushinwa aho aba bagabo bombi barebanye ay’ingwe rukabura gica.

Ubu buri wese yiteze uko biza gutangira bisa hagati ya Trump na Putin.

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Aba bagabo baratandukanye cyane . Putin afite ubunararibonye kandi yahoze ategeka KGB mu gihe TRUMP ahubuka cyane mu byo akora. Gusa mumenye ko TRUMP atari we utegeka USA. Zitegekwa na PENTAGONE, abasilikare bari muri services nyinshi za sécurité nibo bategeka USA, Kuri TRUMP aba yararangije kurasa kuri Koreya ya ruguru.

  • N ubundi muri America iyo Prezida aza kuba ari we utegeka hari ibyo Trump aba yarakuye mu nzira kera.nubwo benshi bamupinga jyewe ndamwikundira.

  • @Kagabo Amerika itegekwa na pantagon. Hari imiryango ntavuze y’abakire iyora. Byababyiza uyishakiye.

  • Aba bose nge icyo mbaziho ni uguteza intambara hirya no hino ku isi ibihumbi by’inzirakarengane bigatikira izindi miliyoni zigahora mu nkambi z’impunzi. That’s all. Ibyo kuramukanya, gukomanga ku rutugu,…byose ni cinema y’itangazamakuru. None se ko muvuga ngo barahangana mwari mwabona barwana hagati yabo? Bo bazi inyungu zabo mu gihe twe turyana, tukicamo ibice, bamwe bakirukirayo bibeshya ko hari urukundo babafitiye.

  • Aba bagabo bombi banga icyo bita umwirabura ahava akagera!!! Bose ni abagome!!!! Mwijuru hazahurirayo amoko yose ntawuhejwe Keretse utarakoreye ijuru!!!’

Comments are closed.

en_USEnglish