Digiqole ad

Nta na rimwe intambara iba umuti w’ikibazo – Papa Francis

 Nta na rimwe intambara iba umuti w’ikibazo – Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yasabye ibihugu by’ibihanganjye biri mu nama ya G20 ibera mu mujyi wa Hamburg, mu Budage ko nta na rimwe intamabara ijya ikemura ibibazo.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis

Papa yasabye ko mu buryo bwihutirwa imvururu n’intambara muri Africa no mu Burasirazuba bwo Hagati zashakirwa umuti, avuga ko abantu miliyoni 30 babayeho mu gahinda n’imihangayiko yo kutagira ibyo barya n’amazi meza.

Mu butumwa yahaye abayobozi bari mu nama ya G20 yagize ati “Intambara nta na rimwe yabaye igisubizo, hakenewe imbaraga n’ubushake mu kurangiza ibibazo bikomeye biri muri Sudani y’Epfo, mu kibaya cya Chad, mu ihembe rya Africa no muri Yemen, aho miliyoni 30 z’abantu badafite ibyo kurya n’amazi.”

Yongeyeho ati “Hakenewe ubufasha bwihutirwa kuri abo bantu miliyoni 30 hatitawe ku ivangura iryo ari ryo ryose, irishingiye ku ibara ry’uruhu rwabo, iyobokamana cyangwa ubwenegihugu.”

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Harya mumategeko ahana y’i Vatikani ntihabamo igihano cyo kwicwa ra?
    Ababizi mutubwire

    • URABISHAKIRA IKI?

  • Papa aragira ngo abari mu bisubizo bakesha intambara bamutere amabuye!

Comments are closed.

en_USEnglish