Digiqole ad

Bwa mbere umuyobozi wa FACEBOOK yasuye Africa, ajya muri Nigeria

 Bwa mbere umuyobozi wa FACEBOOK yasuye Africa, ajya muri Nigeria

Mark i Lagos kuri uyu wa kabiri

Mu rugendo rusa n’urutunguranye cyane, Mark Zuckerberg washinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagaragaye mu gihugu cya Nigeria kuri uyu wa kabiri. Nirwo rugendo rwe rwa mbere ruzwi akoreye muri Africa kuva yamenyekana cyane ku isi.

Mark i Lagos kuri uyu wa kabiri
Mark i Lagos kuri uyu wa kabiri

Uyu mugabow’imyaka 32 yagaragaye asura imwe mu mishinga y’ikoranabuhanga y’urubyiruko i Lagos nk’uko bitangazwa na BBC.

Facebook yashinze mu 2004 ni urubuga nkoranyambaga rubarirwaho abantu barenga gato miliyari 1.65 barukoresha buri kwezi ku mibare yo muri Werurwe 2016.

Ubu nirwo rwa mbere ku isi ruhuriraho abantu benshi imbere ya;

WhatsApp (USA),
Facebook (United States),
Tencent QQ(China),
WeChat (China),
Tencent Qzone (China),
Instagram (USA),
Twitter (USA),
Skype(Estonia),
Baidu Tieba (China),
Sina Weibo (China) na
Viber yo muri Israel.

Uku ari nako zikurikirana inyuma ya Facebook mu kugira abazikoresha benshi cyane ku isi.

Uyu mugabo muto umutungo we wose ubu ubarirwa kuri miliyari 53,9$ ,akaba ari umwe mu baherwe bakiri bato isi ifite.

Zuckerberg aje muri Africa avuye mu Butaliyani aho yari yaritabiriye ubukwe bw’inshuti muri week end, ndetse ku cyumweru agasura Papa Francis i Vatican.

Muri Nigeria niho ha mbere muri Africa mu kugira umubare w’abakoresha Facebook benshi na miliyoni 16 z’abayikoresha buri kwezi, South Africa na miliyoni 12, Kenya igataho na miliyoni  4.5 z’abakoresha facebook ku kwezi.

Zuckerberg aganira na bamwe mu rubyiruko i Lagos
Zuckerberg aganira na bamwe mu rubyiruko i Lagos

UM– USEKE.RW

en_USEnglish