Digiqole ad

Abagore 39 bo muri Ghana birukanywe muri Arabia kuko bagiye nta bagabo bajyanye

 Abagore 39 bo muri Ghana birukanywe muri Arabia kuko bagiye nta bagabo bajyanye

Abasilamu basabwa rimwe mu buzima bwabo kujya i Macca aho banatera amabuye shitani mu muhango wabugenewe

Abagore 39 bo muri Ghana bari bagiye mu mutambagiro mutagatifu (Hajj) muri Arabia Saoudite basubijwe iwabo batageze i Macca kuko baje badaherekejwe n’abagabo babo cyane bo mu miryango yabo nk’uko byatangajwe n’ibiro bishinzwe izi ngendo ntagatifu muri Ghana.

Abasilamu basabwa rimwe mu buzima bwabo kujya i Macca aho banatera amabuye shitani mu muhango wabugenewe
Abasilamu basabwa rimwe mu buzima bwabo kujya i Macca aho banatera amabuye shitani mu muhango wabugenewe

Abirukanywe barimo abakobwa icyenda bakiri bato n’abandi 30 bakuru ngo batari bafite umugabo ubaherekeje.

Muri Arabia Saudite ngo basaba ko umugabo wo mu muryango we, aherekeza umugore wese utarageza imyaka 40 uje mu mutambagiro mutagatifu i Macca.

Uyu mutambagiro n’isengesho biba buri mwaka mu kwezi kwa nyuma ku ngengabihe ya Kisilamu.

Kujya aha ni inkingi imwe muri eshanu zisabwa umusilamu wese nibura rimwe mu buzima bwe ku basilamu bose bakuru babishoboye mu buryo bw’amafaranga.

Gusa abagore bo basabwa kujyana n’umugabo ubaherekeje ku mpamvu zinyuranye zishingiye ku mutekano hamwe n’iz’idini.

Muri uku kwezi abasilamu 5 000 bo muri Ghana biteganyijwe ko bajya muri uyu mutambagiro mutagatifu i Macca.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish