Digiqole ad

Kenya: Abazunguzayi bakoze imyigaragambyo ikomeye

 Kenya: Abazunguzayi bakoze imyigaragambyo ikomeye

Abacururizaga ku tumeza hanze y’isoko muri uyu mujyi babyukiye mu myigaragambyo ikomeye

Ahantu hakorerwaga n’abazunguzayi (hawkers) mu gace ka Eastleigh mu murwa mukuru wa Nairobi, wa Kenya, haraye hasenywe n’abapolisi mu gicuku.

Abacururizaga ku tumeza hanze y'isoko muri uyu mujyi babyukiye mu myigaragambyo ikomeye
Abacururizaga ku tumeza hanze y’isoko muri uyu mujyi babyukiye mu myigaragambyo ikomeye

Abafite amaduka muri ako gace ka Eastleigh bamaze igihe binubira ko abazunguzayi babangamira kubera gutangirira abantu ku muryango w’isoko bakababuza kwinjira kandi ngo bo batanga imisoro.

Abafite amaduka bari bafunze amaduka yabo bajya mu myigaragambyo. Bisa n’aho ubuyobozi bwafashe iyo myigaragambyo y’abo nk’ifite ishingiro.

Utumeza abazunguzayi bashyiragaho ibicuruzwa byabo ku murongo hafi y’umuhanda, Polisi yaraye itwirayemo irasenya twose.

Amakuru ava muri Polisi ariko uwayatangaje utashatse kwivuga, ni uko abazunguzayi nibura 20 000 bakoreraga ubucuruzi muri Eastleigh.

Eastleigh ikunze guhimbwa “Little Mogadishu” kubera umubare munini w’AbaSomali bahaba, ni hamwe mu hantu hakomeye mu bucuruzi muri Africa y’Iburasirazuba.

Hari ubwoba ko imyigaragambyo ishobora gukwira no mu isoko imbere bitewe n’umujinya abazunguzayi bafite.

Polisi ya Kenya iracungira hafi, mu gihe abazunguzayi barakaye cyane bigabije imihanda muri ako gace ka Eastleigh.

Abazunguzayi bavuga ko batanze imisoro bityo ko Polisi ibyo yakoze ari ukwica amategeko.

BBC

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • ni ibyo dutinya ko byagera mu rwanda. iyi si se ko ari “jingle”, c’est la loi du plus fort qui domine, le pauvre n’a plus de valeur!!

  • Ntawe barivugana mo? Twebwe ubu 10 baba bamaze kuhasiga ubuzima.Ese bo babigenza gute?

  • mwiriwe easleigh niho mba ark mubigaragara nuko bitoroshye kwirukana abazunguzayi cyane ko no bavugako leta ishaka kubarutisha aba Somali bafite amaduka akomeye muri kano gace.

Comments are closed.

en_USEnglish