Uzbekistan: Islam Karimov wari Perezida w’igihugu yapfuye
Nubwo nta rwego rwa Leta muri Uzbekistan ruremeza urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu, Turukiya yatangaje ko Islam Karimov wari umaze kugeza ku myaka 78 y’amavuko yatabarutse.
Karimov yajyanywe mu bitaro igitaraganya mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’indwara yo guturika imitsi yo mu bwonko, Leta ya Uzbekistan yatangaje ko arembye.
Kuri uyu wa gatanu Minisitiri w’Intebe wa Turukiya Binali Yaldirim yavugiye mu Nama y’Abaminisitiri yacaga kuri televiziyo ko Karimov yapfuye.
Yagize ati: “Perezida wa Uzbekistan, Islam Karimov yapfuye. Imana imwakire, Lata ya Turukiya twifatanyije n’abanyaUzbekistan mu kababaro.”
Karimov yatangiye gutegeka igihugu cya Uzebekistan mu mwaka wa 1989. Uyu mugabo wafatwaga nk’umunyagitugu ngo assize nta buryo busobanutse buhari bw’uzamusimbura. Kandi ngo nta n’abatavuga rumwe na Leta ye bahari ngo n’itangazamakuru ry’iki gihugu ryagenzurwaga na Leta.
Umuryango w’Abibumbye wakunze gushinja ubutegetsi bwa Karimov gukora iyica rubozo ku baturage. Karimov we yasobanuraga ko ari uburyo ingabo zifite imbaraga ziba zerekanamo amakare y’igisirikare gishingiye ku matwara ya kisilamu.
Mu minsi ishize hakomeje gucicikana ibihuha ko Perezida Karimov yaba yapfuye kuko ntiyaherukaga kugaragara mu ruhame kuva tariki 17 Kanama.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, Reuters yatangaje ko abadipolomate batatu ba Uzbekistan batavuze amazina batangarije ibyo Biro ntaramakuru ko Perezida Karimov yapfuye.
Ikinyamakuru cyo kuri Internet cy’abatavugaga rumwe na Leta ya Karimov cyatangaje ko harimo gutegurwa imihango y’ikiriyo mu mujyi yari atuyemo wa Samarkand.
Ndetse ngo n’ikibuga cy’indege cyo muri uyu mujyi cyafunzwe ku ngendo z’indege z’ejo kuwa gatandatu.
Uzbekistan iherereye ku mugabane wa Aziya, ifite ubuso bwa Km2 447 400, ituwe n’abaturage miliyoni 28,1. Icyizere cy’ubuzima ku baturage b’icyo gihugu ni imyaka 66 ku bagabo na 72 ku bagore.
Idini ya Islam ni yo yiganje muri iki gihugu, indimi zikoreshwayo ni Uzbek, Ikirusiya na Tajik.
Islam Karimov yari amaze imyaka 28 ayobora iki gihugu yanakiyoboye kikiri muri Leta zunze Ubumwe z’Aba Soviet.
BBC
NDUWAYO Callixte
UM– USEKO.RW