Somalia: Inzara yahitanya abagera ku 110 mu masaha 50
Minisitiri w’Intebe wa Somalia Hassan Ali Haire yatangaje ko mu gace ka Bay gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Somalia hamaze gupfa abantu barenga 110 mu gihe kitageze ku masaha 50 kubera inzara ikomoka ku mapfa.
Umubare nyawo w’abamaze gupfa ngo nturamenyekana kuko hari abapfa ntibamenyekane kubera itumanaho ridateye imbere muri Somalia.
Imiryango ifasha imbabare ivuga ko amapfa ashobora kuzarushaho kongera abo ahitana kuko ngo abantu bagera kuri miliyoni eshatu bashonje cyane muri Somalia.
Mu gace ka Awdinle ngo hari abantu bari kwicwa n’indwara ya cholera kubera isuku nke ituruka ku mazi make.
Ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize Perezida mushya Mohamed Abdullahi Farmajo uherutse gutorwa yavuze ko amapfa ari icyorezo cyugarije igihugu cye.
Amapfa ari muri Somalia ngo ni ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere mu kiswe El Nino imaze iminsi yiganje mu gace k’Africa y’Amajyepfo.
Amatungo amaze guhitanwa n’amapfa ni menshi kandi ngo ibikanka byayo byigaragara hirya no hino muri Somalia.
UN iherutse kuvuga ko Somalia, Nigeria, Sudani y’epfo na Yemen ari ibihugu biri mu kaga ko kwibasirwa n’inzara ku rwego rwo hejuru.
Mu minsi ishize Leta ya Sudani y’epfo yavuze ko muri Leta ya Unity hari inzara yugarije abantu barenga ibihumbi 100.
Umuryango w’abibumbye usobanura ko mu gihugu haba hari inzara iyo 20% by’abaturage batabona ibyo kurya bihagije, iyo imirire ari mibi ku gipimo cya 30% ndetse niyo iyi nzara ihitana abantu barenze babiri mu bantu 10 000 buri munsi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW