Umwuzukuru w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Afrika y’epfo Nelson Mandela, Zoleka Seakamela-Mandela, yapfushije umwana yari aherutse kwibaruka. City Press yatangaje ko Seakamela aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu Zenawe, kuri uyu wa kane w’icyumweru gishize, akaba yahise yitaba Imana uyu munsi. Seakamela , umukobwa mukuru wa Zindzi Mandela (umukobwa wa Mandela), umwaka ushize yapfushije undi mukobwa we w’imyaka […]Irambuye
François Lumumba, umuhungu w’uwahoze ari minisitiri w’intebe muri Congo ikitwa Zaire, Patrice Emery Lumumba mumpera z’iki cyumweru nibwo yagiye mu rukiko kubonana n’umucamanza i Bruxelles. Ikirego cy’uwo muryango wa Lumumba kirimo ababiligi 10 bakekwa kuba bari inyuma y’urupfu rwa Lumumba wishwe mu 1961. Gutanga icyo kirego, umuryango wa nyakwigendere ukaba ufite ikizere cyo kubona impapuro […]Irambuye
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Col Muammar Gaddafi umuyobozi ubu wemerwa n’ibihugu mbaga nka president wa Libya. Gaddafi araregwa ibyaha ku nyoko muntu, birimo gutanga amabwiriza yo kwica abatavuga rumwe nawe mu gihe cy’amezi ane ashize bagerageza kumuhirika ku butegetsi amazeho imyaka igera kuri 42. Col Muammar Muhammad al-Gaddafi we n’umuhungu […]Irambuye
Bimaze igihe bivugwa ko ubwongereza bwaba bukorana ibiganiro by’ibanga n’abarwanyi b’abataliban baba mu majyaruguru ya Afghanistan. Kuri uyu wa kane ministre ushinzwe ububanyi n’amahanga w’ubwongereza William Hague yemeye ku mugaragaro ko ubwongereza buri kugirana ibiganiro n’abataliban. Mu ruzinduko William Hagua arimo muri Afghanistan kuva kuri uyu wa kane niho yemereye thesun ko ubwongereza buri […]Irambuye
Colonel Mouammar Kadhafi, umukuru w’igihugu cya Libya yashimangiye ko atazigera arekura ubutegetsi n’ubwo akomeje kotswa igitutu n’amahanga. Mu butumwa yatangiye kuri television ya Libya, Mouammar Kadhafi, yavuze ko adatewe ubwoba n’urupfu kandi ko urugamba mu kurwanya abanyaburayi (Occident) rutazigera ruhagaraga. Muri ubu butumwa bwe, Kadhafi yagize ati: “Tuzatsimbarara ndetse n’urugamba ruzakomeza kugera ku ndunduro . […]Irambuye
Tariki ya 6/06 uyu mwaka nibwo umunyabanga mukuru wa loni (UN) yatangaje ko ashaka kongera gutorerwa uyu mwanya. Kuri uyu wa kabiri nibwo Ban Ki Moon yongeye gutorerwa n’abagize inama nkuru ya Loni ndetse n’iyumutekano (Bari babimusabye tariki 17/06) mandate ya kabiri mu buryo bworoheje bw’amajwi (by voice vote) kuko ntawe bari bahanganye. Mandat ye […]Irambuye
Tariki ya 30/06/1960, nibwo Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yabonye ubwigenge. Muri uyu mwaka wa 2011, umunsi mukuru wo kwizihiza iyo sabukuru uteganijwe kubera mu mujyi wa Rubumbashi aho abasirikare bagera ku 6000 ari bo bateganyijwe mu kwizihiza uwo munsi ufite amateka akomeye mu buzima bw’icyo gihugu. Iyi gahunda yo kwizihizauyu munsi igenda ibera mu […]Irambuye
Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Pakistan habaye inkuru ibabaje cyane ariko yamenywe na bake cyane, ni umugore wambuwe ubusa akagendeshwa umudugudu wose yambaye uko yavutse. Uyu mugore ngo yashinjwaga n’abamwambuye ko umuhungu we yasambanyije umugore wo mu muryango wabo, bityo nyina aza kubiryozwa. Umunyamakuru wa BBC yagiye muri uwo mudugudu kumenya neza ibyabaye ndetse asanga […]Irambuye
Amakuru dukesha AP aravuga ko Leta ya Libya yavuze ko ingabo za NATO zivuganye abantu 15 mu gitero zagabye mu burengerazuba bwa TRIPOLI, aho zarashe ku basivile bari bari mu nzu, bikaba bivugwa ko uwo muryango wari ufitanye isano na Moammar Gadhafi. Leta ya Gadhafi yo iramagana ibitero bya NATO byibasira abasivile, ariko ihuriro ry’abarwanya […]Irambuye
Urukiko rwa Tunisia rwakatiye uwahoze ari perezida w’icyo gihugu, Zine al-Abidine Ben Ali, n’umufasha we Leila, imyaka igera kuri 35 y’igifungo babaca n’ihazabu igera kuri miliyoni 66 z’amadorari y’amanyamerika. Mu rubunza rwamaze umunsi wose, abaregwaga baciriwe urubanza badahari, ku byaha baregwa, harimo gukoresha nabi imitungo ya leta. Ku byaha by’intwaro n’ibiyobya bwenge, biregwa Ben Ali, […]Irambuye