Pakistan:Inkuru ibabaje y’umugore wambitswe ubusa akagendeshwa umudugudu wose
Mu ntangiriro z’uku kwezi muri Pakistan habaye inkuru ibabaje cyane ariko yamenywe na bake cyane, ni umugore wambuwe ubusa akagendeshwa umudugudu wose yambaye uko yavutse.
Uyu mugore ngo yashinjwaga n’abamwambuye ko umuhungu we yasambanyije umugore wo mu muryango wabo, bityo nyina aza kubiryozwa.
Umunyamakuru wa BBC yagiye muri uwo mudugudu kumenya neza ibyabaye ndetse asanga Shahnaz BIBI aho yahungiye amubwira agahinda yahuye nako
Shahnaz Bibi ati: “Kuri uwo munsi sinari nzi niba hari ikibi cyabaye”
Yari yiriwe mu rugo rwe mu kajyi gato ka Neelor Bala mu majyaruguru ya Pakistan, umugabo we yari yagiye ku kazi aho atwara imodoka mu mujyi mukuru wa Lahore
“Nagiye kumva numva abagabo barasakuriza imbere y’iwanjye, babaza umwana wanjye w’imyaka 11 aho ndi, ababwira ko ndi mu nzu nta kibazo”
Shahnaz Bibi avuga ko abo bagabo 4, bari bitwaje Pistorets 3 n’imbunda 1 nini, bose yasanze abazi neza n’imiryango yabo kandi ko bari abaturanyi be.
“mu gihe nari ntaramenya icyo bashaka bahise bamfata baransohora, banyambura imyenda nari nambaye yose yose, bampondagura hasi”
“Bamaze kunkorera ibyo banshoreye mu mudugudu wose nambaye uko navutse, nagendaga ndira mbabaza icyo nabacumuyeho, bakambwira ko umuhungu wanjye yabasambanyirije umugore, ibintu njyewe ntarinzi na gato.”
“Nagenze igihe kirenga isaha ngendeshwa n’amaguru mu mudugudu wose nambaye ukuri kandi banankubita cyane, ntamuntu numwe wigeze agerageza kuntabara kuko abo bagabo bavugaga ko bari buhite bamurasa”
“Muri urwo rugendo rubi nagendaga nibaza icyo nacumuye cyatuma nambikwa ubusa ku gasozi imbere y’abana, abagabo, abakecuru n’abasaza ndetse n’abasazi. Gusa ngakomeza gusaba imbabazi abo babisha bakanga”
“Nyuma y’igihe kinini bansubije inzira igana mu rugo rwanjye, bampondagura hasi, ngeze mu rugo mfata utwambaro ndifubika, n’amarira menshi ”
Mu kubarira iyi nkuru umunyamakuru wa BBC, Shahnaz Bibi yafashwe n’agahinda kenshi agera aho kwiruma ku munwa wo hasi.
Yakomeje agira ati:” njye n’umuhungu wanjye muto twararize cyane nyuma yayo mahano, mpitamo kumufata dusohoka murugo duhungira ikimwaro n’agahinda mw’ishyamba aba ari naho turara” Aha muri iri shyamba ni naho uyu munyamakuru yamusanze, aho yacumbitse mu bantu baba aho hafi.
Shahnaz Bibi avuga ko atazigera agaruka mu mudugudu we
” numvise ko Police yafunze 2 muri bariya bagabo bampemukiye, ibi ntibyatuma nsubira iwanjye, mfite ubwoba bwo gusubira yo kuko bene wabo bashobora kugaruka noneho bakanyica”
Muri Pakistan guhohotera abagore ngo ni ibintu bisanzwe cyane, ni kenshi haboneka abagore batwitswe, bamenyweho aside (Acide) bafashwe kungufu cyangwa se bishwe.
Itegeko rya Pakistan rihanisha gufungwa burundu kubakoze biriya bikorwa bibi, gusa ngo ntibikunzwe kubaho ko bahanwa koko.
“Ndashaka ko bahanwa n’ubwo ntacyo byamarira” Shahnaz Bibi niko yakomeje avuga
“Mbere y’uko ibi binkorerwa, nari umukene, ariko nari nubashywe, nari nishimiye ubuzima bwanjye, ariko nyuma y’ikintu nka kiriya ubuzima bwanjye baraburangije.”
“Ni gute nasubira mu mudugudu aho buri muntu wese yambonye nambaye ukuri? mfite isoni zo kurebwa yemwe n’abo mu muryango wanjye, nzigumanira n’umuhungu wanjye hano, tuzahapfire ariko tutishwe n’ikimwaro”
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
7 Comments
iyi nkuru irababaje cyane!Ariko ntampamvu yo kwiheba kuko ubuzima burakomeza,kdi abamubonye nabo bafite ibyo afite.
Mana mufashe akire agahinda, kuko njye birandenze!!!!!!!!!
Ikintu cyose umuntu akoze cyaba kibi cg kiza nawe kimubaho,niyihangane uwo mubyeyi yakojejwe isoni ariko Imana iri maso.
Birababaje.
mbega ubunyamaswa. Mana tabara abawe, nkubu koko ko bavuga ihungabana uyu azigera arikira.
yooo uyu mugore yazize ubusa koko !!
birababaje cyane kubona hari ahantu muri iki kinyejana hari abantu babayeho bunyamaswa.uriya mugore azishimire ko batamwishe naho ubundi ubusa twese turabugendana ntibizamubuze kwikomereza ubuzima.
Comments are closed.