Digiqole ad

Ben Ali n’umugore we Leila bakatiwe imyaka 35

Urukiko rwa Tunisia rwakatiye uwahoze ari perezida w’icyo gihugu, Zine al-Abidine Ben Ali, n’umufasha we Leila, imyaka igera kuri 35 y’igifungo babaca n’ihazabu igera kuri miliyoni 66 z’amadorari y’amanyamerika.

Ben Ali n'umugore we Leila bakatiwe imyaka 35 mu buroko

Mu rubunza rwamaze umunsi wose, abaregwaga baciriwe urubanza badahari, ku byaha baregwa, harimo gukoresha nabi imitungo ya leta. Ku byaha by’intwaro n’ibiyobya bwenge, biregwa Ben Ali, byarasubitswe bikaba bizigwho ubutaha.

Ben Ali n’umugore we Leila bakatiwe imyaka 35 mu buroko

Mu bimenyetso bashingiraho bashinja uru rugo, harimo imilinga ihenze bagiye basanga Munzu yabo aho babaga mu mujyi wa  Sidi Bou Said, hafiya y’umurwa mukuru Tunis.  Hashingiwe ku byaha baregwaga, umucamanza yemeje ko bagomba gufungwa imyaka 35, bagacibwa n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni 36 z’amadorari, ku ruhande rwa Ben Ali, na ,miliyoni 30 z’amadorali kuri Leila. Imyanzuro y’urubanza ikaba yaragombaga guhita ikurikizwa guhera igihe byasomewe, n’ubwo banyirukuregwa batari bahari.

Ku bijyanye n’ibindi byaha Ben Ali aregwa, harimo ikibazo cy’intwaro  n’ibiyobya bwenge byasanzwe Mu biro bya perezida mu mujyi wa Carthage, umucamanza yavuze ko Ben Ali azaburanishwa ku itariki 30 kamena 2011. Haracyakorwa itohozwa  kandi ku byaha by’ubuhotozi, gucuruza ibiyobya bwenge, kurenga ku mategko, no kwigwizaho umitungo, byose bishijwa Ben Ali.

Nkuko umucamanza wa Ben Ali yabwiye BBC, ari nayo dukesha iyi nkuru, avugira I Beirut, muri Saudi Arabia, yatangaje ko urubanza rwaciwe ari imikino nk’indi, kuko ibyo bamushinja byose, haba ari ibiyobya bwenge, imilinga, nayo mafaranga byose byaje kubonwa mu nzu ya Ben Ali nyamara hashize igihe kigera ku mezi atatu ahunze.

Ku ruhande rwa Ben Ali n’umwunganizi we, basanga uru rubanza ari imikino ya politiki gusa, idafite aho ishingiye. Nubwo ntampanvu yatanze zifatika zivuguruza ibyo aregwa, ariko Ben Ali we asanga ibi bimaze kuba intero muri Africa, aho umuyobozi ufashe ubutegetsi, aba agomba guharabika uwamubanjirije, akamugerekaho ibyaha byose.

Chris Mexes

Umuseke.com

2 Comments

  • Egosha ubuzima bwabo busigaye kwisi icyonzicyo bazaburangiriza muri gereza to cyakora nabandi barebereho hatahiwe adandi nka…..and Bagbo

  • uyu mugore wa bin ali we ngo yari kabutindi muzindi!abahoze bakora iwe bagiye batangaza ko yari umugome cyane ndetse ko n’umugabo we atavugaga ibyo adashaka kunva.ngo ndetse yaba yaranamukubitaga.

Comments are closed.

en_USEnglish