Digiqole ad

NATO yishe abasivili 15 i Tripoli muri Libya

Amakuru dukesha AP aravuga ko Leta  ya Libya yavuze ko  ingabo za NATO zivuganye abantu 15  mu gitero zagabye mu burengerazuba bwa TRIPOLI, aho zarashe ku basivile bari bari mu nzu, bikaba bivugwa ko uwo muryango wari ufitanye isano na Moammar Gadhafi.

Abasivile 15 mu burasirazuba bwa Tripoli bishwe
Abasivile 15 mu burasirazuba bwa Tripoli bishwe

Leta ya Gadhafi yo iramagana ibitero bya NATO byibasira abasivile, ariko ihuriro ry’abarwanya Leta ya Lybia ryo rikavuga ko rikora ibishoboka byose ngo rye kwica abasivili.

Umuvugizi wa Leta, Moussa Ibrahim avuga ko NATO yasutse urufaya rw’amasasu mu rugo rwa Khoweildi al-Hamidi ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo ku isaha yo muri Lybia, ni hanze y’umujyi wa TRIPOLI, mu birometero 60 werekeza mu burasirazuba bwa Tripoli,mu  bari muri urwo rugo 15 bahasiga ubuzima.

Uyoboye ibikorwa by’ingabo za NATO Lt. Gen. Charles Bouchard, we yavuze ko ibi bitero bigamije gukomeza guca intege ubuyobozi bwa Ghadafi bukomeje gutera ibibazo abaturage ba Lybia, akaba yanakomeje avuga ko aho Ghadafi azahisha ingabo ze hose bazazihasanga.  Abayobozi ba NATO bo bemeza ko biriya bitero bitagamije kwica abasivile, bavuga ko bababajwe n’uko hari abasivile baguye mu bitero byagabwe kuri uyu wa mbere bigatwara ubuzima bw’abasivile.

Al-Hamidi ni umwe mu bafashije Gadhafi kugera ku butegetsi, akoze Coup D’Etat mu 1969, akaba yari ayoboye igitero cyabashije gutsinsura abarwanya Gadhafi mu kwezi kwa Werurwe mu burasirazuba bwa Zawiya, akaba anafite umukobwa washatswe n’umwe mu bahungu ba Gadhafi witwa Saadi.

Ibrahim yavuze ko al-Hamidi yarokotse igitero cy’indege ariko babiri mu bana 3 baguye muri kiriya gitero ni abuzukuru be.
I Luxembourg, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga  b’ibihugu bigize umuryango w’ubumwe bw’Uburayi bavuze ko igihe cya Gadhafi atari iki, bakaba  banemeza ko ubuyobozi bwa Gadhafi butagifite ububasha bwo kuyobora Lybia. Abo baminisitiri bakaba banashyiriyeho ibihano ku bantu 6 bakorana na Gadhafi, ariko amazina yabo akaba ataratangazwa.

Umuseke.com

en_USEnglish